Abasaserdoti ba Diyosezi ya Kabgayi nyuma ya Misa y’amavuta matagatifu (Ifoto yo mu bubiko)
Kuva muri Werurwe 2020, hano iwacu i Rwanda twagezweho n’icyorezo cya COVID-19 cyadindije byinshi, harimo n’ibikorwa by’Iyogezabutumwa byari biteganyijwe mu mwaka wa 2019-2020. N’ibyabaye muri uwo mwaka nyine byari bike cyane, bikorwa n’abasanzwe babana mu rugo cyangwa se bakorana mu buzima bwa buri munsi ; bikorerwa mu rugo rwabo cyangwa se aho bakorera umunsi ku wundi.
Mu Kuboza 2020, hari ibintu by’ingenzi byabaye ariko yenda abakristu benshi batamenye kuko nta butumire bwagiye bukorwa nko mu bihe bisanzwe, ahubwo bigakorwa mu bwiyumanganye bwinshi : nta mbaga nini yakoranye, nta birori, nta n’ubusabane nk’uko byajyaga bigenda ; mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo. Ni byo rero mpugukiye kubagezaho, nzirikana uruhare rwabyo mu bwaguke bw’ukwemera kw’abakristu, cyane ko na byo ubwabyo ari imbuto z’uko kwemera twuhiza amasengesho yacu ya buri munsi.
1. Abaseminari bateye intambwe igana Ubusaserdoti : Itangwa ry’Ubudiyakoni n’Ubusomyi
Uyu muhango mutagatifu wabaye kuwa gatatu, tariki ya 23 Ukuboza 2020 i saa 10h00’ mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, mu Misa yayobowe na Nyiricyubahiro Myr Smaragde MBONYINTEGE, Umwepiskopi wa Kabgayi akaba anashinzwe amaseminari mu rwego rw’Inama y’Abeskopi mu Rwanda. Hatanzwe Ubusomyi (igice cyo gusomera Ijambo ry’Imana abakristu) ku bafaratiri 63 barangije umwaka wa mbere wa Tewolojiya, n’Ubudiyakoni ku bafaratiri 34 barangije umwaka wa gatatu wa Tewolojiya. Abaseminari ba Diyosezi ya Kabgayi bahawe ubusomyi ni 5 na ho abahawe ubudiyakoni ni 4.
[Inkuru irambuye kanda hano : http://diocesekabgayi.org/kiny/Nyakibanda-Abaseminari-34-bahawe-Ubudiyakoni-63-bahabwa-Ubusomyi.html]
2. Diyosezi ya Kabgayi yungutse abapadiri bashya batatu
Uhereye ibumoso : Padiri TWAMBAJIMANA Jean Baptiste, Padiri TUYISHIME Epaphrodite na Padiri HABIMANA Florien
Ku Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2020, Kiliziya yose yizihije umunsi mukuru wa Nyagasani Yezu Kristu Umwami w’ibiremwa byose. Muri Diyosezi ya Kabgayi, ibyo birori byizihijwe hatangwa ubusaserdoti mu misa yabereye muri Bazilika Nto saa 10h30’.
Muri icyo Gitambo cy’Ukaristiya, abadiyakoni batatu ba Diyosezi ya Kabgayi bahawe ubupadiri, naho abaseminari babiri bo mu Muryango w’Abapalotini bahabwa ubudiyakoni.
[Soma inkuru irambuye ukanda hano : http://diocesekabgayi.org/kiny/Kabgayi-Kristu-Umwami-yizihijwe-hatangwa-Ubusaserdoti.html]
3. Misa y’Amavuta matagatifu
Umwepiskopi wa Kabgayi ategura amavuta ya Krisma mbere yo kuyaha umugisha
Ubusanzwe, Misa y’amavuta matagatifu imenyerewe kuwa Kane mutagatifu twitegura Pasika, ariko hano iwacu i Kabgayi ikunze kuba kuwa gatatu mutagatifu kugira ngo abasaserdoti bakora urugendo rurerure babashe gusanga abakristu bizihirize hamwe Misa y’isangira rya nyuma rya Nyagasani. Iyo bibaye ngombwa rero, nko mu bihe nk’ibi bidasanzwe, Umwepiskopi yimurira iyo misa ku wundi munsi ukwiye.
Ubwo rero abasaserdoti bari basoje umwiherero wabo, baturiye hamwe n’Umwepiskopi Misa yo guha umugisha amavuta matagatifu. Hari kuwa gatandatu, tariki ya 19 Ukuboza 2020 i saa yine muri Bazilika Nto ya Kabgayi. Nubwo nta mbaga y’abakristu yari ihari, ariko abasaserdoti barabazirikanaga kandi barushaho kubasabira. Uwo munsi kandi abapadiri bose bavuguruye amasezerano bagiranye n’Imana igihe bahawe ubusaserdoti.
4. Umwiherero w’Abasaserdoti
Itsinda ry’abapadiri mu mwiherero (Ifoto yo mu bubiko)
Abasaserdoti bashoje umwaka bakora umwiherero ubafasha kurushaho kwegerana n’Imana bitegura ivuka ry’Umukiza, gusabira abakristu bashinzwe, gusubiza amaso inyuma bakareba uko umwaka wagenze, no gufata ingamba nshya mu mwaka mushya uje. Umwiherero w’abasaserdoti ba Diyosezi ya Kabgayi ukunze kuba mu byiciro bitatu. Mu mwaka ushize, gahunda yabyo yari iteye itya :
Itsinda rya mbere : Kuva kuwa 8 kugera kuwa 14 Ugushyingo 2020.
Itsinda rya kabiri : Kuva kuwa 6 kugeza kuwa 12 Ukuboza 2020.
Itsinda rya gatatu : Kuva kuwa 13 kugeza kuwa 19 Ukuboza 2020.
Iyi myiherero yose yabereye i Kabgayi muri Centre Pastoral Jean-Joseph HIRTH.
5. Abihayimana
Abafurere b’Abayozefiti mu masezerano bagiriye mu rugo rwabo i Gakurazo
Mu ngo z’Abihayimana zituwemo n’abimenyereza ubuzima n’ubutumwa by’abiyeguriye Imana, hari Abanovisi bagiye basoza imyiteguro yabo bagakora amasezerano ya mbere ; hakaba n’ababikira n’abafurere basezeranye burundu :
– Kuwa 7 Ukuboza 2020 : Ababikira biyeguriye Roho Mutagatifu 4 bakoze amasezerano ya mbere ; 2 basezerana burundu ; na ho umubikira umwe akora Yubile y’imyaka 25 amaze yiyeguriye Imana.
– Ku itariki ya 13 Ukuboza 2020 : Abanovisi 6 bo mu Muryango w’Ababikira bisunze Bikira Mariya w’i Guadaloupe bakoze amasezerano ya mbere ; aba bakaba ari n’imfura za Novisiya (Noviciat) y’i Gitongati muri Paruwasi ya Kabgayi.
– Kuwa 23 Ukuboza 2020 : Mu Muryango w’Abafurere b’Abayozefiti, abanovisi 6 bakoze amasezerano ya mbere na ho abafurere 4 basezerana burundu.
– Kuwa 27 Ukuboza 2020 : Ababikira b’Abarangarukundo batangiye umwaka wa Yubile y’imyaka 25 bamaze bashinzwe. [Kanda hano usome inkuru irambuye : http://diocesekabgayi.org/kiny/Ababikira-b-Abarangarukundo-batangiye-umwaka-wa-yubile-y-imyaka-25.html]
Padiri Jean-Paul MANIRIHO