ENGLISH 
FRENCH 

DIYOSEZI YA KABGAYI


SEMINARI NKURU YA PHILOSOPHICUM I KABGAYI YAHIMBAJE UMUNSI MUKURU WA MUTAGATIFU TOMASI W’AKWINO


Yanditswe kuwa
27/01/2024
Views  147

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2024, Seminari Nkuri ya Kabgayi yitiriwe Mutagatifu Tomasi w’Akwino yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu bisunze.

MU GITAMBO CYA MISA

Mu Gitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE waje ahagaririye Abepiskopi bo mu Rwanda batabashije kuboneka kubera inama y’Abepiskopi bagize Umuryango wa ACEAC uhuriweho n’u Rwanda, u Burundi na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo ; yatangarije abaseminari bakuru ko bagomba gukunda Imana, bakayikundira ikabatora, bakiga kandi bagaharanira gutsinda.
Yibukije kandi umuryango w’Imana ko ibintu byose byaremwe n’Imana, bikaba bibeshejweho na Yo kandi bikaberaho kuyihesha ikuzo.

NYUMA Y’IGITAMBO CYA MISA

Nyuma y’Igitambo cy’Ukaristiya, abagiye bafata ijambo bose bagarutse ku gushimira Seminari Nkuru ya Philosophicum Kabgayi uruhare igira mu iterambere ryaba irya Roho n’iry’umubiri cyane cyane mu kubaka ubukristu bw’u Rwanda.
Padiri Vedaste KAYISABE wari Umuyobozi w’iyi Seminari akaba yarabayemo umurezi imyaka 17 yaboneyeho umwanya wo gushimira Inama y’Abepiskopi mu Rwanda yamugiriye icyizere cyo kurerera Kiliziya y’u Rwanda icyo gihe cyose ikaba yaranongeye kumwizera imugira Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Yashoje ijambo rye ashimira abaseminari bose babanye, abarezi bafatanyije umurimo wo kurera n’inzego za leta zinyuranye kandi yifuriza ikaze Padiri Claudien MUTUYIMANA wagizwe umuyobozi w’iyi Seminari rukumbi yigisha Filozofiya mu Rwanda.

Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE na we yashimiye mbere na mbere Abepiskopi bo mu Rwanda bamugiriye icyizere cyo kubahagararira muri ibi birori, abashimira ko bagiriye icyizere Padiri Claudien MUTUYIMANA nk’Umuyobozi mushya wa Philosophicum anashimira cyane ubwitange Padiri Kayisabe yagaragaje mu guteza imbere Seminari Nkuri ya Kabgayi.
Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE yifurije abaseminari kugera ku bupadiri kandi bakavamo abapadiri beza. Yagize ati : "Ndabifuriza kuba icyo mwifuza kuba cyo, kuba abapadiri kandi muzabugeraho".
Twabibutsa ko iyi Seminari Nkuru yashinzwe mu mwaka w’1989 naho mutagatifu Tomasi w’Akwino akaba amaze imyaka 101 ashyizwe mu rwego rw’abatagatifu na 799 yitabye Imana.

Umwanditsi w’inkuru : Padiri Jean de Dieu HAGENIMANA