Umuryango wa Legiyo ya Mariya wageze henshi mu bihugu byo ku isi. Nyuma yo gushingwa na Frank Duff n’abo bari bafanyije ku wa 7 Nzeri 1921 i Dublin mu mugi wa Irlande, Legiyo ya Mariya ntiyatinze kugera n’ahandi henshi ku isi harimo n’iwacu mu Rwanda. Uko Umuryango washingwaga, ni na ko wasohozaga ubutumwa bunyuranye. Twafata nk’ingero nke mu byakozwe ku ikubitiro :
Mu 1922 hafunguye inzu yita ku ndaya ahitwa i Harcourt Street mu mugi wa Dublin. Mu 1927 hafunguwe inzu yita ku birara n’abakarasi (les clochards). Mu 1930 hafunguwe inzu yita ku bakobwa babyariye iwabo ndetse bakita no ku bana babo. Iyo yitwa Regina Coeli (Mwamikazi w’ijuru). Ibi biragaragaza ubutumwa Legiyo ya Mariya yatangiranye n’ubu ikomeje. Uwashaka gusobanukirwa birushijeho yasoma agatabo "Imyaka 50 Lejiyo ya Mariya igeze mu Rwanda (1953-2003)" kanditswe na Senatus ya Kigali muri Gashyantare 2004.
Mu 1928 ni ho igitabo gisobanura Lejiyo ya Mariya (Manuel) cyanditswe. Ni igitabo kirimo amabwiriza agenga imikorere ya Lejiyo ya Mariya kugeza ubu, ari na byo bituma umuryango ugumana umwimerere wawo.
Mu 1931 Lejiyo ya Mariya yageze muri Amerika bigizwemo uruhare n’uwitwa Alphonse Lambe. Mu 1936, umukobwa wo gihugu cya Irlande witwa Edel Quinn yanyuze mu Bwongereza afata ubwato yerekeza muri Afurika aje kuhashinga Lejiyo ya Mariya. Yahingukiye i Mombasa (Kenya) yakirwa na Musenyeri Antonio Riberi wari Intumwa ya Papa muri Kenya, amugira inama yo gutangirira i Nayirobi mu murwa mukuru. Agezeyo bamwe bamuciye intege bavuga ko atazashobora abanyakenya ariko yakomeje ubutumwa abona abinjira mu muryango.
Mu Rwanda, Lejiyo ya Mariya yahageze ku wa 24 Gicurasi 1953 ishingwa bwa mbere i Kabgayi, izanywe na Musenyeri Laurent Deprimoz wayoboraga Vikariyati ya Kabgayi, afatanyije na Padiri Arthur Dejemeppe wari Igisonga cye. Presidium ya mbere bayise "Bikira Mariya utabara abakiristu". Yatangiye ku wa 25 Gicurasi 1953. Ku itariki ya 15 Kanama 1953 abalejiyo 11 ba mbere bakoze amasezerano i Kabgayi. Ku itariki ya 21 na 22 Ugushyingo 1953 i Rwamagana na ho habereye amasezerano. Uwashaka kubiva imuzingo yasoma akanyamakuru ka Vikariyati ya Kabgayi kitwa "Action Catholique, Octobre - Novembre - Décembre1953".
Nk’uko tubisanga mu kanyamakuru ka Senatus ya Kigali kitwa "Ijwi rya Legio Mariae " nº 8 yo muri Mutarama 2020, ibarura ryimbitse ryakozwe mu 2019, ryerekana ko mu Rwanda hose hari abalejiyo 132.408. Muri bo, 20.620 ni abo muri Diyosezi ya Kabgayi, ari na yo ifite benshi kugeza ubu, ugereranyije n’abari mu yandi madiyosezi.
Dukomeze gufasha ingabo za Mariya mu butumwa ziyemeje mu muryango w’Imana.
Padiri Sindayigaya Emmanuel
Omoniye wa Lejiyo ya Mariya muri Diyosezi Kabgayi