Ku Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2020, Kiliziya yose yizihije Umunsi mukuru wa Nyagasani Yezu Kristu Umwami w’ibiremwa byose. Muri Diyosezi ya Kabgayi, ibyo birori bihire byizihijwe by’agahebuzo hatangwa ubusaserdoti mu misa ya saa 10h30’ yabereye muri Bazilika Nto iyobowe n’Umwepiskopi wa Kabgayi, Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE.
Muri icyo Gitambo cy’Ukaristiya, abadiyakoni batatu ba Diyosezi ya Kabgayi bahawe ubupadiri, naho abaseminari babiri bo mu Muryango w’Abapalotini bahabwa ubudiyakoni.
A. Urutonde rw’abahawe Ubudiyakoni
Uhereye ibumoso ugana iburyo :
1. Fratri RUTAGANDA Abel wo muri Paruwasi ya Gikondo (Kigali)
2. Fratri AYABAGABO Gaspard wo muri Paruwasi ya Rwamagana (Kibungo)
B. Urutonde rw’abahawe ubupadiri
Uhereye iburyo ugana ibumoso ni aba bakurikira :
1. Diyakoni HABIMANA Florien uvuka muri Paruwasi ya Mushishiro
2. Diyakoni TUYISHIME Epaphrodite uvuka muri Paruwasi ya Byimana
3. Diyakoni TWAMBAJIMANA Jean Baptiste uvuka muri Paruwasi ya Cyeza
Uri Umusaserdoti iteka !
Padiri Jean-Paul MANIRIHO