ENGLISH 
FRENCH 

DIYOSEZI YA KABGAYI


Ababikira b’Abarangarukundo batangiye umwaka wa yubile y’imyaka 25


Yanditswe kuwa
30/12/2020
Views  171

Ababikira b’Abarangarukundo mu isengesho muri Shapeli yabo mu Ruhango

Ku wa 27 Ukuboza 2020, abagize Umuryango w’Ababikira b’Abarangarukundo bahuriye mu rugo rukuru rw’umuryango wabo ruherereye muri Paruwasi Ruhango, mu rwego rwo gufungura ku mugaragaro umwaka wa Yubile y’imyaka 25 uwo muryango umaze uvutse muri Kiliziya.

Icyo gikorwa gitagatifu cyatangijwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe n’umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE, ku munsi Kiliziya yizihizaho umunsi mukuru w’Umuryango Mutagatifu wahuriranye n’itariki Umuryango w’Abarangarukundo uhimbazaho Mutagatifu Yohani Intumwa, umutagatifu umuryango wisunze.

Mu nyigisho y’Umwepiskopi, yashishikarije Abarangarukundo gutera ikirenge mu cya Padiri Selesitini NIWENSHUTI wabashinze, agaruka ku buzima bwe bwo guca bugufi no gukunda abatishoboye, ba bandi bakeneye urukundo rwihariye mu buryo bunyuranye. Yabibukije ko umuryango wabo yawushingiye kuri Ukaristiya Ntagatifu, akawuragiza Bikira Mariya ajya gusura Elizabeti Mutagatifu ; ibyo akabikora agira ngo yimakaze urukundo, mbere na mbere hagati yabo, nyuma bakarushyira abarukeneye cyane kandi rukisanzurira mu bapadiri bakeneye ababitaho. Ati « Urukundo ruritanga, kandi ukwitanga kwarwo ni byo bibyarira ibyishimo nyirarwo kimwe n’urugaragarizwa ».
Mu gitambo cy’Ukaristiya, mu gice cyo gutura Abarangarukundo bose bari bahari bacanye amatara bayatereka ahateganijwe, nk’ikimenyetso cy’urumuri rwa Roho Mutagatifu bifuza ko azabayobora mu mwaka wose batangiye.

Umukuru w’Umuryango w’Abarangarukundo, mu ijambo rye, yateruye avuga ko umwaka wa Yubile uzababera igihe nyacyo cyo gushimira Imana ibyiza itahwemye kubakorera, bagashimira n’abandi bantu bose Imana yashyize mu nzira yabo, ntibahweme kubaba hafi. Barimo by’umwihariko : Abamisiyoneri bazanye Inkuru Nziza mu Rwanda ; ikakirwa na benshi mu ruhererekane, harimo na Nyakwigendera Padiri Selesitini NIWENSHUTI washinze umuryango wabo, Mama Odette Mukandoli wabaye uwa mbere mu kuvuga « Yego Nyagasani » akaba imfura y’umuryango wabo ; n’abandi bose bamukurikiye cyane cyane abahanganye n’ingorane zo mu gihe gikomeye cya Jenoside yakorewe Abatutsi ; umuryango wa Benebikira wabareze mu bihe by’ikubitiro, Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE wabafashije mu gihe uwawushinze yari amaze kwitaba Imana, Musenyeri Anastase MUTABAZI wabaye Umushumba wa Kabgayi, wababaye hafi kandi akabemerera gukorera muri Kiliziya nk’Abihayimana.

Yasabye bagenzi be kandi ko uyu mwaka wa Yubile uba uwo gukosora ibitaragenze neza mu mateka y’Umuryango no gukomeza kubakira ku ntambwe imaze guterwa. Yabivuze muri aya magambo : « Uyu mwaka wa Yubile uzatubera igihe cyo gushimira ku bw’ibyiza byose twaronse binyuze mu butumwa bunyuranye abanyamuryango bakoze, hamwe n’ibyo twaronse tubikesheje abantu banyuranye babaye inshuti z’umuryango wacu. Uyu mwaka wa Yubile kandi uzatubere igihe cyo gusubiza amaso inyuma tukareba ibyagenze neza tukabishimira Imana kandi tukihatira kubikomeza, ibitaragenze neza tukabisabira imbabazi kandi tukihatira kubikosora, bityo tugafata imyanzuro iboneye kugira ngo bizafashe ejo hazaza h’umuryango kuzaba heza ».

Amavu n’amavuko y’Umuryango w’Abarangarukundo

Padiri Selesitini NIWENSHUTI washinze Abarangarukundo

Muri make, umuryango w’Ababikira b’Abarangarukundo washinzwe na Padiri Petero Selesitini NIWENSHUTI, uvuka muri Diyosezi ya Kabgayi, Paruwasi ya Mushishiro. Yawutangiriye muri Paruwasi ya Ruhango, Diyosezi ya Kabgayi, ku itariki ya 14/4/1991. Mu ntangiriro, abaje muri uyu muryango barererwaga mu muryango wa BENEBIKIRA, kugeza babaye ababikira, nyuma uko umuryango wagiye ukura utangira gutegura abawinjiramo mu 2007. Nyuma y’urupfu rwa Padiri Selesitini NIWENSHUTI rwo ku wa 24/5/1994, Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE yakomeje gufasha umuryango wari ukiri mu ntangiriro, ubwo yari umurezi mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda. Ku wa 31 Kanama 1996, uwari Umwepiskopi wa Kabgayi, yemeye by’agateganyo ko umuryango w’Abarangarukundo ukorera ubutumwa muri Kiliziya, ukabarirwa mu miryango y’Abihayimana. Ku wa 27 Ukuboza 1996, niho umubikira wa mbere Mama Odette MUKANDORI yakoze amasezerano ya mbere, aba atyo imfura y’umuryango w’Abarangarukundo.

Umwepiskopi wa Kabgayi hamwe n’abarangarukundo (Ifoto yo mu bubiko)
Ubu umuryango ufite Ababikira 28, Abanovisi 7, n’Abapostulanti 4, ukagira ingo 6 : zirimo ebyiri muri Diyosezi ya Cyangugu n’enye muri Diyosezi ya Kabgayi. Mu ntangiriro z’umwaka wa 2021 hazafungurwa urugo rushya muri Diyosezi ya Gikongoro, muri Paruwasi ya Kirambi.

Impano y’umuryango w’Abarangarukundo ni ukwita ku basaserodoti bageze mu zabukuru, abarwaye n’abamugaye ndetse n’abandi bantu bakeneye gufashwa ngo bagire imibereho myiza. Ibyo babikora basunitswe n’urukundo rwa kivandimwe kandi rwitangira abandi, ari ryo rango ry’umuryango w’Abarangarukundo. Urwo rukundo baruvoma kuri Yezu Kristu mu Ukaristiya, we soko y’urukundo. Iyo mpano kandi bayigaragariza mu butumwa bunyuranye, cyane cyane mu kwita ku basaserdoti no kubasabira, gukora mu mavuriro, mu mashuri no mu bundi butumwa bunyuranye Diyosezi ibakeneyemo, mu kwakira neza ababakeneyeho ubufasha, n’ibindi ; kuko umuntu wese aho ava akagera akenera urukundo. Umuryango w’Abarangarukundo ukurikiza inzira-ngenzi ya Mutagatifu Yohani Intumwa y’urukundo (Spiritualité Johannique).

Biteganyijwe ko Umuryango w’Abarangarukundo uzahimbaza Yubile ku wa 27 Ukuboza 2021. Tuwusabire kugira ngo uyu mwaka wa Yubile uzabere Abarangarukundo bose uw’imigisha y’Imana, kandi Roho Mutagatifu azabaherekeze, abamurikire kugira ngo babe intumwa nyakuri z’urukundo rwa Kristu. Tubaragize Bikira Mariya Umwamikazi w’Iramukanya, abigishe kandi abasabire kugira urukundo rwitanga nk’urw’Umwana we.

Jubilate Deo !

Mama Agnès MUKAMUGEMA
Mama mukuru w’Umuryango w’Abarangarukundo