ENGLISH 
FRENCH 

DIYOSEZI YA KABGAYI


Kuwa 2/2/2022 : Yubile y’imyaka 75 Umwepiskopi wa Kabgayi amaze avutse


Yanditswe kuwa
02/02/2022
Views  656

+Smaragde MBONYINTEGE, Umushumba wa Kabgayi

Basomyi b’Urubuga rw’Iyogezabutumwa rwa Diyosezi ya Kabgayi, tunejejwe no kubasangiza ibyishimo by’uko kuri uyu munsi muhire wa Yezu aturwa Imana mu Ngoro Ntagatifu, tariki ya 2 Gashyantare 2022, Umushumba wacu, Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE, yagize Yubile y’imyaka 75 amaze avutse. Ni Yubile yacu twese ! N’ubwo tutayizihije mu birori bitamanzuye ku mpamvu z’ibihe by’icyorezo cya Covid-19 turimo, ntitwabura kubyibuka no kumusabira mu masengesho yacu.

Tuboneyeho umwanya mwiza wo kubagezaho amavu n’amavuko ye mu magambo avunaguye :

Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE yavutse ku itariki ya 2 Gashyantare 1947 muri Paruwasi ya Cyeza. Amashuri abanza yayize muri Paruwasi ya Cyeza, naho amashuri yisumbuye ayiga mu Byimana ndetse n’i Save, mu Bafurere b’Abamaristi, nyuma yaho aboneza inzira ya Seminari Nto i Kigali. Mu Kwakira, umwaka w’1969, yatangiye amasomo ya Filozofiya, ayarangije akomereza ku ya Tewolojiya, mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.

Kuva mu mwaka w’1969 kugera mu mwaka w’1975, yigaga mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda. Ku itariki ya 20 Nyakanga mu mwaka w’1975 yahawe isakaramentu ry’ubusaseridoti, abuhererwa i Cyeza muri Paruwasi akomokamo.

Kuva mu w’1975 kugeza mu w’1977 yabaye Padiri wungirije muri Paruwasi ya Kabgayi, akabitwarana no kuba umwarimu mu Iseminari nto ya Mutagatifu Yohani, yari imaze igihe gito ishinzwe ku Kamonyi, kugira ngo ijye yakira abagize umuhamagaro wo kuba abasaseridoti bakuze. Icyo gihe yari na Padiri ushinzwe Umuryango w’Ivugururwa muri Roho Mutagatifu (Renouveau Charismatique).

Kuva mu w’1978 yabaye Padiri mukuru wa Seminari nto ya Mutagatifu Yohani ku Kamonyi.
Kuva 1979 kugeza 1983 yagiye gukomereza amashuri ye i Roma muri Kaminuza ya Gregorianum mu Ishami rya Tewolojiya ryiga ibyerekeye imiyoborere ya roho. Yayarangije ahabwa impamyabushobozi y’ikirenga.

Kuva 1983 kugeza 1996 yari umwarimu mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, akaba na Padiri ushinzwe ibya roho muri iyo Seminari. Muri icyo gihe yari n’umwarimu mu ishuri rihuza za Novisiya ry’i Butare.

Kuva mu w’1996 yatangiye umurimo wo kuba Padiri Mukuru wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.
Ku itariki ya 22 Mutarama 2003, Papa Yohani Pawulo wa II yamugize umwe mu nkoramutima za Papa (Chapelain de sa Sainteté). Icyo gihe kandi yari umuyobozi w’ikinyamakuru Urumuri rwa Kristu cyandika ku bijyanye n’ubuzima bwa roho na Tewolojiya.

Ku itariki ya 21 Mutarama 2006 ni ho Nyirubutungane Papa Benedigito wa XVI yamutoreye kuba Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi. Yahawe Ubwepiskopi ku wa 26 Werurwe 2006 ; maze kuva ubwo akora imirimo inyuranye igenewe Umwepiskopi muri Diyosezi ya Kabgayi, mu Nama Nkuru y’Abepiskopi mu Rwanda no mu mahuriro anyuranye y’Inama z’Abepiskopi bo mu bihugu by’Akarere k’Ibiyaga Bigari.

Intego ye igira iti ‘‘Lumen Christi, Spes Mea’’ bivuga ngo ‘‘Urumuri rwa Kristu ni amizero yanjye’’.

Tumwifurije Yubile Nziza !

Padiri Jean-Paul MANIRIHO