ENGLISH 
FRENCH 

DIYOSEZI YA KABGAYI


Nyakibanda : Abaseminari 34 bahawe Ubudiyakoni 63 baba Abasomyi


Yanditswe kuwa
05/01/2021
Views  136

Abahabwaga ubudiyakoni mu gihe cy’Ibisingizo by’Abatagatifu

Ku wa gatatu, tariki ya 23 Ukuboza 2020 i saa 10h00’ mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda habereye Misa yayobowe n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE ndetse na ba Nyiricyubahiro : Musenyeri Philippe RUKAMBA Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare akaba na Perezida w’inama y’abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Servilien NZAKAMWITA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba, Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeli na Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo. Bari kumwe kandi n’abasaseridoti barerera muri yo Seminari Nkuru.

Muri icyo gitambo cy’Ukaristiya hatangiwemo Ubusomyi (igice cyo gusomera Ijambo ry’Imana abakristu) ku bafaratiri mirongo itandatu na batatu (63) ba Diyosezi zose zo mu Rwanda uko ari icyenda : Butare 9, Byumba 7, Cyangugu 3, Gikongoro 5, Kabgayi 5, Kibungo 4, Kigali 9, Nyundo 10, Ruhengeli 11. Abaseminari 5 ba Diyosezi ya Kabgayi bahawe ubusomyi ni aba bakurikira :

Fratri Jean BIZUMUREMYI SIBOMANA (Paruwasi Nyarusange)
Fratri Anastase MUSABYIMANA (Paruwasi Kibangu).
Fratri Boniface NDACYAYISENGA (Paruwasi Nyabinyenga)
Fratri Gracien NKURIKIYIMANA (Paruwasi Nyabinyenga
Fratri Alphonse UWIRAGIYE (Paruwasi Mugina)

By’umwihariko kandi muri iyo Misa hatanzwemo ubudiyakoni ku bafaratiri mirongo itatu na bane (34) baturuka mu ma diyosezi umunani yo mu Rwanda : Butare 2, Byumba 3, Cyangugu 4, Kabgayi 4, Kibungo3, Kigali 7, Nyundo 8, Ruhengeli 3. Aba Diyosezi ya Kabgayi ni :

Diyakoni Jean de Dieu HAGENIMANA (Paruwasi Nzuki)
Diyakoni Félix MAJYAMBERE (Paruwasi Kabacuzi)
Diyakoni Théoneste NSENGIYAREMYE (Paruwasi Kayenzi)
Diyakoni Gilbert SEBENDA (Paruwasi Mushishiro)

Fratri Gustave NAYITURIKI
Seminari Nkuru ya Nyakibanda