Ku wa mbere, tariki ya 22 Werurwe 2021, i Kabgayi habaye umuhango wo gushyingura padiri Karoli Ndekwe witabye Imana ku wa kane, tariki ya 18 Werurwe 2021, azize uburwayi ndetse n’izabukuru. Padiri Ndekwe yatabarutse yujuje imyaka 96 y’amavuko n’imyaka 65 y’ubusaserdoti, bityo akaba ari we wari mukuru mu bapadiri b’abanyarwanda bakiriho, haba mu myaka y’amavuko ndetse n’iyo yari amaze nk’umupadiri.
Igitambo cy’Ukarisitiya cyabimburiye uwo muhango cyayobowe na Nyiricyubahiro Karidinali Antoni Kambanda, akikijwe n’Abepiskopi barimo Myr Filipo Rukamba umwepiskopi wa Butare akaba na Perezida w’Inama y’abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Myr Smaragde Mbonyintege Umwepiskopi wa Kabgayi, Myr Serviliyani Nzakamwita Umwepiskopi wa Byumba, Myr Anaclet Mwumvaneza Umwepiskopi wa Nyundo, na Myr Vincent Harolimana umwepiskopi wa Ruhengeri. Hari kandi n’abapadiri benshi biganjemo aba Diyosezi ya Kabgayi.
Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare akaba na Perezida w’Inama y’abepiskopi Gatolika mu Rwanda, mu Ijambo rye yagaragaje ko Inama y’abepiskopi yifatanyije na diyosezi ya Kabgayi mu kababaro ko kubura Padiri Karoli Ndekwe wagiriye akamaro gakomeye Kiliziya nk’uwari umukuru mu bapadiri bakiriho.
Yagize ati : “Mu Izina ry’Inama y’Abepiskopi mbanje kwihanganisha Diyosezi ya Kabgayi n’umuryango padiri Karoli Ndekwe akomokamo. Duherekeje padiri Karoli Ndekwe nk’umukuru mu bapadiri b’Abanyarwanda bari bakiriho. Yafashije abantu benshi no ku buryo bwinshi. Ari Abakristu basanzwe, ari abiyeguriye Imana, ari abapadiri ndetse n’abepiskopi. Yabaye umugishwanama ku bantu benshi, yari azi gutega amatwi, kumva no kugira abandi inama”.
Ubutumwa butandukanye bwatanzwe kuri uyu munsi bwakomeje kugaruka ku bigwi byaranze Padiri Karoli Ndekwe wakoresheje neza igihe cye maze agatabaruka gitwari ak’icyivugo cye yavugaga agira ati : “Ndi intwari yabyirukiye gutsinda”.
Myr Smaragde Mbonyintege, yagarutse ku mahirwe abapadiri bagize yo kugira Padiri Karoli nka mukuru wabo ; agaragaza byinshi byamuranze nk’umurage ukomeye asigiye abasaserdoti.
Yagize ati : “Imana yamuhaye umwanya wo kuba umukuru mu bapadiri kandi adusigiye umurage ukomeye w’ubudahemuka, ubupfura no kurema ibyiza wakora bijyanye n’igihe urimo. Yakundaga abapadiri akabasabira. Yakoresheje igihe cye neza, tuzamwigiraho byinshi. Ubuzima bwe yarabushoje ariko umurage arawudusigiye”.
Myr Smaragde avuga ko imibereho ye idasanzwe yuje ukwemera, ukwihangana n’urukundo yakomeje kumusindagiza kugera ku myaka 96 akagenda mu mutuzo adaciye igikuba kandi atanduranyije, agatabarukana intsinzi.
Mu izina ry’abapadiri ba diyosezi ya Kabgayi, Myr Anaclet Pasteur, yashimangiye urugero rwa Padiri Karoli nk’umupadiri mwiza avuga ko abapadiri bishimiye kumutaramira no kuzakomeza umurage abasigiye. Yagize ati : “Diyosezi ya Kabgayi yabuze umusaserdoti mwiza. Twaje kumutaramira kuko tudashidikanya ko Imana yakoreye yamwakiriye. Yaranzwe no kwiyoroshya, urukundo kuri bose no gukora neza ubutumwa ashinzwe, asigiye Kiliziya n’igihugu umurage ukomeye”.
Bwana Karega Apollinaire wavuze mu Izina ry’umuryango Padiri Karoli Ndekwe avukamo, yashimiye Imana yarinze Padiri Karoli akabasha kwisazira n’ubwo yanyuze mu bihe bikomeye byashoboraga kumwambura ubuzima. Yagize ati : “N’ubwo turi mu gahinda ko gutandukana na we, turishimye kubera ko kuba agejeje ku myaka 96 Imana yamurinze mu bihe bikomeye by’amateka y’igihugu cyacu. Turashimira Imana kandi ko mu burwayi yamaranye igihe kirekire Imana yakomeje ikamurinda”.
Bwana Karega yagaragaje ko uretse gukorera Kristu muri Kiliziya Padiri Karoli Ndekwe yabaye umubyeyi mwiza wafashije benshi mu bagize umuryango we. Avuga ko bishimiye no guhabwa amahirwe yo kumuherekeza n’ubwo hari mu bihe bidasanzwe bya Covid-19.
Abasaserdoti ni bo batwaye umubiri wa mukuru wabo berekeza ku irimbi
Nyuma y’igitambo cya Misa, Padiri Karoli Ndekwe yashyinguwe mu irimba rya Diyosezi I Kabgayi, ashyingurwa n’abantu 20 bahagarariye abandi nk’uko biteganywa n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Abayobozi banyuranye bitabiriye uyu muhango
+Smaragde na Karidinali Kambanda bashyira indabo ku mva
Soma indi nkuru bijyanye : http://diocesekabgayi.org/kiny/Padiri-Karoli-Ndekwe-Intwari-yabyirukiye-gutsinda-yaratabarutse.html
Padiri Fidèle MUTABAZI