Mu ijoro ryo kuwa kane, tariki ya 18 Werurwe 2021 saa 20h45’ ni bwo Padiri Karoli Ndekwe yitabye Imana, mu Bitaro bya Kabgayi, aho yari yagejejwe mu gitondo cy’uwo munsi.
Rwaramutwibye
Rwabaye nk’urumwiba rwo kabure inka, kuko n’ubwo yari ageze mu zabukuru kandi akaba yaragiraga uburwayi bukunda gufata abageze mu zabukuru, nta kimenyetso yari afite cyo kuremba mu minsi ye yanyuma. Abasanzwe bazi gahunda ye y’umunsi, no kuwa 17 Werurwe 2021 yayubahirije yose ntacyo ahinyutseho. Gusa rero mu gitondo cy’umunsi yatashyeho ni bwo ibintu byabaye nk’ibihinduka byose, ariko na bwo abitwarana ukwemera no kwiyumanganya bikomeye, kugeza ubwo atuvuyemo, nyuma y’iminota itanu gusa ahawe Isakaramentu ry’Ugusigwa kw’abarwayi ; nk’aho ari ryo yari ategereje ! Ni igitangaza gikomeye, umuntu atabura gushimira Imana.
Padiri Ndekwe asize umurage mwiza uzamuraga ab’ibihe byose
Padiri Karoli Ndekwe akikijwe n’abasaserdoti ku isabukuru ye y’ubupadiri
Ababanye n’abamenye Padiri Karoli Ndekwe, ntibazibagirwa ukuntu yari intore yizihirwa ikamenya no kwizihira ingeri zose. Icyivugo cye yabyirukanye mu itorero ni Intwari yabyirukiye gutsinda ! N’uwagira amazinda ate, sinzi ko yakwibagirwa ukuntu yakundaga ubusaserdoti : aho yahozagamo ikanzu y’ikaki mu mibyizi n’iyera ku cyumweru no ku minsi mikuru, agakunda gutura Igitambo cy’Ukaristiya kare kare azindutse, ari na ko agiherekeresha amasengesho ya Buribyare (Bréviaire, igitabo abamusuraga basangaga ahora acigatiye) ndetse n’ishapule asabira bose. Yagiraga urukundo rudaheza, kandi akibuka benshi na henshi atava mu rugo. Hari n’ibindi byinshi nk’uko byagiye bigarukwaho mu buhamya bwatanzwe mw’ishyingurwa rye.
Soma inkuru wabisangamo : http://diocesekabgayi.org/kiny/Padiri-Karoli-Ndekwe-warutaga-abapadiri-bose-mu-Rwanda-yatahanye-ishema.html
Incamake y’amavu n’amavuko ya Padiri Karoli Ndekwe
– Yavutse mu mwaka w’i 1925 i Yaramba (Cyahinda)
– Ababyeyi be : BAGANDA Dismas na Dancille MUSONERA
– Yabatijwe tariki ya 19 Nyakanga 1936 i Kibeho
– Yakomejwe tariki ya 16 Nyakanga 1937 i Kibeho
– Yahawe ubupadiri tariki ya 8 Mata 1956 i Nyakibanda : haburaga gato ngo yuzuze imyaka 65 y’ubusaserdoti.
UBUTUMWA YAKOZE :
– Guhera mu kwezi kwa Kanama 1956 : Ubutumwa bwa mbere muri paruwasi ya KIZIGURO
– 27 Kanama 1957 : Padiri wungirije i Nemba
– 27 Mutarama 1960 : Padiri wungirije i Cyahinda
– Kanama 1960 : Padiri wungirije muri imwe mu maparuwasi i Kigali
– Nyakanga 1962 : Padiri wungirije i Rwamagana
– Kanama 1963 : Padiri wungirije i Kabgayi
– Nzeri 1968 : Umuyobozi wa Préparatoire mu Iseminari Nto ya Kabgayi
– Nzeri 1970 : Padiri mukuru wa Byimana
– Kamena 1974 : Padiri wungirije i Kabgayi
– Gashyantare 1977 : Padiri mukuru ai i Mushishiro
– 9 kamena 1977 : Padiri wungirije i Kabgayi
– 11 Nyakanga 1977 : Yagiye kwivuza mu Busuwisi
– 1979 : Umurezi mu Iseminari y’abakuze (Séminaire des Aînés) ku Kamonyi
– 1980 : Umuyobozi wa roho mu Iseminari Nto ya Kabgayi
– Nzeri 1980 : Padiri wungirije i Kabgayi
– Kanama 1990 : Aumônier w’Ibitaro bya Kabgayi
– Kanama 1991 : Padiri wungirije i Gitarama
– Nzeri 1992 : Padiri wungirije i Kayenzi
– 1996 : Padiri wungirije ku Kamonyi
– 2009 : Ikiruhuko cy’izabukuru muri Evêché
Requiescat in pace.
Padiri Jean-Paul MANIRIHO