ENGLISH 
FRENCH 

DIYOSEZI YA KABGAYI


Menya Indulugensiya tugiye guhabwa na Papa mu kanya


Yanditswe kuwa
27/03/2020
Views  265

INDULUGENSIYA

Igitabo cy’Amategeko ya Kiliziya (Le Code de droit canonique) kivuga kubijyanye na Indulugensiya ku mutwe wacyo wa IV. Ingingo yacyo ya 992 itanga igisobanuro ko Indulugensiya ari impuhwe Kiliziya itugirira ku cyiru cy’ibyaha twagiriweho imbabazi kugira ngo tutazakirangiriza mu purigatori. Ni imbabazi zitangwa n’Imana ku gihano cy’igihe gito cyagenewe ku byaha byakozwe, ariko bikaba byarahanaguwe. Izo mbabazi zihabwa umukristu wujuje ibyo Kiliziya isaba mu shingano zayo, kuko ari yo ku bw’ububasha yahawe ishobora gutanga umukiro, ikaba n’umugabuzi w’ibyishimo bya Kristu n’iby’abatagatifu. Habaho indulugensiya zidashyitse cg zishyitse, bitewe n’uko zishobora gukuraho mu buryo budashyitse cg bushyitse igihano gito cyagenewe icyaha ». Indulugensiya zishobora guhabwa abazima cg abapfuye. Umukristu wemera wese ashobora kwironkera indulugensiya, cg akazironkera abapfuye.

N.B : Byumvikane neza yuko uwapfuye adashobora kwironkera izo ndulugensiya, azisabirwa n’abakiriho. Icyo gisobanuro tugisanga na none mu Rwandiko (Encyclique) rwa Nyirubutungane rwa Papa Paul VI rwitwa Indulgentiarum doctrina, ndetse no muri Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika, n. 1471.

Indulugensiya muri iki gihe cy’icyorezo cya Coronavirus

Matteo Bruni ushinzwe ibiro by’ itangazamakuru i Vatikani, yamenyesheje abakristu b’isi yose ko mu isengesho Papa azavuga kuwa gatanu, tariki ya 27 Werurwe 2020 i saa 18h00’ z’i Roma, ni ukuvuga saa 19h00 zo mu Rwanda, hazanatangwamo indulugensiya. Yagize ati : “Muri iki gihe cy’icyorezo kibasiye inyoko muntu, Nyirubutungane Papa Fransisko, arararikira abakristu Gatolika b’Isi yose kwifatanya na we mu isengesho.

Abazifatanya na we bose muri iryo sengesho, bifashishije uburyo bw’itumanaho, bazahabwa indulgensiya zishyitse hakurikijwe ibyemejwe mu rwandiko rwatanzwe n’Urukiko rwa Roma rwita ku bijyanye n’itangwa ry’Imbabazi za Gishumba (Décret de la Pénitencerie apostolique) rwo kuwa 19 Werurwe 2020. ». Urwo rwandiko rwatangajwe na Perezida w’urwo rukiko Karidinali Mauro Piacenza (Pénitentier majeur), aho yemeje ko muri iki gihe abantu bibasiwe na Coronavirus, bakaba bababara ku mubiri no kuri Roho, Indulgensiya zishyitse zihawe abarwayi b’icyi cyorezo Coronavirus, abaganga n’abandi bose bita ku buzima bw’abo barwayi, zihawe kandi imiryango y’abo barwayi. Indulugensiya zuzuye kandi zizahabwa abantu bose bashyizwe mu kato (en quarantaine) kubera icyi cyorezo, ngo nibabikorana umutima wicuza, bakifatanya n’abandi binyuze mu buryo bw’itumanaho mu Gitambo cya Misa, ishapule, inzira y’umusaraba, cyangwa se nibura bakavuga Indangakwemera, Dawe uri mu ijuru, n’andi masengesho, bakanisunga Bikira Mariya baturana Imana umutima wuje ukwemera ububabare baterwa n’icyi cyorezo. Zizahabwa kandi n’Abakristu bose bazagena umwanya w’isengesho bagatakambira Imana Ishoborabyose ngo idukize iki cyorezo, ikize abarwayi bacyo kandi ihe umukiro w’iteka abo cyahitanye. Uwo mwanya w’isengesho ugomba kuba uteye utya : Kuba wasura Isakramentu ritagatifu riri muri Tabernakulo ukahasengera, kuba washengerera Isakramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya, Gusoma no kuzirikana Ijambo ry’Imana nibura igice cy’isaha, kuvuga ishapule, gukora inzira y’umusaraba, cyangwa kuvuga ishapule y’Impuhwe z’Imana.

Indi nkuru bijyanye wasoma http://diocesekabgayi.org/kiny/Dusobanukirwe-n-umugisha-Urbi-et-Orbi-Papa-agiye-kuduha-mu-kanya.html

Padiri Jean-Paul MANIRIHO