ENGLISH 
FRENCH 

DIYOSEZI YA KABGAYI


Dusobanukirwe n’umugisha "Urbi et Orbi" Papa agiye kuduha mu kanya


Yanditswe kuwa
27/03/2020
Views  337

Papa Fransisko atanga umugisha ku Rubuga rwa Mutagatifu Petero i Roma

Uyu Mugisha wa Gishumba Urbi et Orbi ni umugisha wihariye, utangwa na Nyirubutungane Papa, mu minsi mikuru ikomeye cyane y’ubuzima bw’Abakristu ba Kiliziya Gatolika, cyane cyane ku Minsi Mikuru ya Noheli na Pasika, ndetse n’igihe hatowe Umupapa mushya. Ukunze kubanzirizwa n’ubutumwa bwe ndetse ugasozwa hatangwa indulugensiya zishyitse. Ukunze gutangirwa ku rubaraza rwa Bazilika ya Mutagatifu Petero i Roma nk’uko tuza kubibona.

Igisobanuro mu Kilatini cy’iyi mvugo Urbi et orbi kerekana neza ubumwe bw’abana ba Kiliziya. Kiliziya ni imwe nk’uko tubyemera mu Ndangakwemera. Iyi mvugo Urbi et Orbi isobanura ko uyu Mugisha wa Gishumba uhabwa abakristu bo mu Mujyi wa Roma (Urbs), mu bihe bisanzwe, bashoboraga kuwuhabwa ako kanya bahibereye, ndetse ukanahabwa abakristu bo ku Isi yose (Orbis) bifatanyije na Papa. Ijambo Urbi ritangiwe n’inyuguti nkuru ryerekana Roma, nk’Umujyi by’umwihariko Papa abereye Umushumba (Evêque de Rome). Naho ijambo Orbi rikerekana Isi yose-bigendeye ku shusho yayo imeze nk’iy’igi (forme circulaire, dans le sens des orbites)-nayo Papa akaba ayishinzwe kuko ari Umushumba wa Kiliziya y’Isi yose (Pasteur universel de l’Eglise).

Mu bihe bya Kera, ijambo « Urbs » ryasobanuraga Roma nk’Umurwa Mukuru w’Isi yose « Roma caput mundi ».

Uwo mugisha watangwaga cyane kuri Noheli, kuri Pasika, n’igihe hatowe Umupapa mushya, Papa agiye no kuwuduha muri ibi bihe bitoroshye by’Icyorezo Coronavirusi.

Nyirubutungane Papa Fransisko, mu gihe cy’Indamutso ya Malayika yo ku Cyumweru cya Laetare, Icyumweru cy’ibyishimo duterwa n’uko Izuka ry’Umucunguzi wacu ryegereje, icyumweru cya 4 cy’Igisibo, Papa yasabye ko icyi cyorezo cya Coronavirus twagitsindisha kunga ubumwe mu isengesho, turangwa kandi n’Impuhwe n’imbabazi. Muri iki gihe cy’ikigeragezo, aho isi yose ihinda umushyitsi iterwa n’icyorezo, Papa yasabye abakristu bose kunga ubumwe bagatakambira ijuru.

Yasabye abakristu bo ku Isi yose kunga ubumwe bagatakambira Imana Isumbabyose, bakavuga kenshi isengesho Umwami wacu Yezu Kristu yatwigishije. Byumwihariko, bose bagombaga kwifatanya na Papa mu kuvuga isengesho rya Dawe uri mu Ijuru kuwa gatatu, tariki ya 25 Werurwe 2020, i saa sita z’amanywa za Roma, ni ukuvuga i saa saba z’amanywa za hano mu Rwanda. Papa yari yifuje ko kuri iriya tariki, ku Munsi Mukuru ukomeye wa Bikira Mariya amenyeshwa ko azabyara Umukiza, abakristu bakibuka ubutumwa bwahawe Bikira Mariya bwerekeye Ukwigira Umuntu kwa Jambo, bakanasaba Imana kuyikomeraho muri ibi bihe by’icyorezo.

Undi mwanya w’isengesho ry’abakristu b’isi yose bifatanyije na Nyirubutungane Papa
uteganyijwe none kuwa Gatanu, tariki ya 27 Werurwe 2020, i saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba za Roma, ni ukuvuga i saa moya z’ijoro zo mu Rwanda, ku rubaraza rwa Bazilika ya Mt Petero. N’ubwo urubuga rwa Mt Petero nta muntu uraba ururangwaho, bitewe n’ingamba zafashwe mu gukumira icyorezo cya Coronavirus, Papa arahamagarira abantu bose kwifatanya na we mu gusabira isi, bifashishije uburyo bw’itumanaho. Iryo sengesho riranyura ku ma radiyo, televiziyo na interneti ; rirasozwa n’Umugisha wa Gishumba Urbi et Orbi ugenewe « Umujyi wa Roma ndetse n’Isi yose » kandi birashoboka kurironkamo indulugensiya zishyitse.

Papa yagize ati : « Ndabararikira kwifatanya nanjye muri iryo sengesho mukoresheje uburyo bw’itumanaho. Tuzatega amatwi Ijambo ry’Imana, tuzatura Imana amaganya yacu, tuzashengerera Isakramentu ritagatifu. Mu gusoza iryo sengesho nzabaha umugisha wa Gishumba Urbi et Orbi, uzanabonerwamo indulugensiya zishyitse
kubabyiteguye ».

Tubararikiye iyi gahunda kandi tubashishikariza kubimenyesha benshi bashoboka.

UMUGISHA URBI ET ORBI (MU KILATINI)

Sancti Apostoli Petrus et Paulus, de quorum potestate et auctoritate confidimus, ipsi intercedant pro nobis ad Dominum.
R./ Amen.

Precibus et meritis beatæ Mariæ semper Virginis, beati Michaelis Archangeli, beati Ioannis Baptistæ et sanctorum Apostolorum Petri et Pauli et omnium Sanctorum misereatur vestri omnipotens Deus et dimissis omnibus peccatis vestris, perducat vos Iesus Christus ad vitam æternam.

R./ Amen.

Indulgentiam, absolutionem et remissionem omnium peccatorum vestrorum, spatium verae et fructuosae pænitentiæ, cor semper pænitens et emendationem vitæ, gratiam et consolationem sancti Spiritus et finalem perseverantiam in bonis operibus, tribuat vobis omnipotens et misericors Dominus.

R./ Amen.

Et benedictio Dei omnipotentis : Patris et Filii et Spiritus sancti descendat super vos et maneat semper.

R./ Amen.

UMUGISHA MU GIFARANSA

Que les saints Apôtres Pierre et Paul, dont la puissance et l’autorité nous ont été confiées, intercèdent personnellement pour nous auprès du Seigneur !
R./ Amen.

Que par les prières et les mérites de la bienheureuse Marie toujours Vierge, de Saint Michel archange, de Saint Jean Baptiste et des saints apôtres Pierre et Paul, et de tous les saints, le Dieu tout-puissant ait pitié de vous et qu’ayant remis tous vos péchés, Jésus Christ vous conduise à la vie éternelle !
R./ Amen.

L’indulgence, l’absolution et le pardon de tous vos péchés, un espace d’une pénitence authentique et fructueuse, un coeur toujours pénitent et une correction de votre vie, la grâce et le conseil de l’Esprit Saint et la persévérance jusqu’à la fin dans les bonnes oeuvres : que vous l’accorde le Seigneur tout-puissant et miséricordieux !
R./ Amen.

Et que la bénédiction du Dieu tout-puissant, le Père, le Fils et le Saint-Esprit descende sur vous et y demeure à jamais.
R./ Amen.

Padiri Jean-Paul MANIRIHO yifashishije icyegeranyo cya Padiri Jérôme NIYONGABO, SAC