ENGLISH 
FRENCH 

DIYOSEZI YA KABGAYI


Yubile ya Legio Mariae I : Amavu n’amavuko y’Abalejiyo


Yanditswe kuwa
19/09/2021
Views  265

Bakristu, Bavandimwe, Basomyi b’Urubuga rw’Iyogezabutumwa rwa Diyosezi ya Kabgayi, turi muri Yubile y’imyaka 100 Umuryango wa Legio Mariae umaze ushinzwe (1921-2021). Nk’uko abenshi mubizi, mu ngingo z’ingenzi Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Kabgayi, yifuje ko dushingiraho Iyogezabutumwa rya Diyosezi yacu, harimo iyerekeye Imiryango y’Agisiyo Gatolika. Tubifashijwemo na Padiri Sindayigaya Emmanuel, Omoniye wa Legio Mariae mu rwego rwa Diyosezi, tugiye kujya tubagezaho inyigisho ngufi ariko z’inkurikirane, zibafasha kumenya Umuryango wa Legio Mariae n’ubutumwa bw’Abalejiyo muri Kiliziya Ntagatifu y’Imana. Tuboneyeho by’umwihariko kwifuriza Ingabo za Mariya aho ziri hose Yubile nziza !

[Padiri Jean-Paul Maniriho]

Inyigisho ya mbere : Amavu n’amavuko ya Lejiyo ya Mariya (Legio Mariae)

Lejiyo ya Mariya ni umuryango w’abakristu gatolika, umwe mu yo dukunze kwita Imiryango y’Agisiyo Gatolika (Mouvements d’Action Catholique). Uwo muryango, ubu uri muri yubile y’imyaka 100 umaze ushinzwe ku isi. Uhuriyemo abakiristu bo mu migabane y’isi yose no mu bihugu bitandukanye.

Frank Duff washinze Legio Mariae
Lejiyo ya Mariya yashinzwe ku umugoroba wo ku wa 7 Nzeri 1921 i Myra House mu mugi wa Dublin mu gihugu cya Irlande y’amajyaruguru, hakaba mu mugabane w’Uburayi. Ubwo bwari buke Kiliziya ihimbaza Umunsi mukuru w’ivuka rya Bikira Mariya, uba ku wa 8 Nzeri buri mwaka. Watangiranye abakobwa 15 bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 15 na 25 bari kumwe na Frank Duff na Padiri Michael Toler Greedon. Icyo gihe bakoze inama ya mbere twagereranya na Presidium, ari rwo rwego rubanza mu muryango wa Lejiyo ya Mariya (Presidium iba igizwe n’abantu nibura 8). Iyo Presidium bayise "Mubyeyi ugira ibambe". Ni Bikira Mariya bavugaga.

Intego yabo yari uguhindura imitima myinshi bakayerekeza kuri Yezu kandi bakirinda gutwarwa n’imirimo y’ubuzima bwo ku isi. Ikindi gikomeye bari bagamije ni uguha icyubahiro cy’ukuri Umubyeyi Bikira Mariya no gukorana na we umurimo w’ububyeyi bwa roho.

Muri icyo gihe (1921), isi yari irimo kuva mu ntambara ya mbere (1914-1918), maze biyemeza guhangana n’ingaruka zayo zari zarototeye n’urwego rw’Iyogezabutumwa. Kubera ko Frank Duff yari yarabaye umukozi ukomeye muri minisiteri y’imari mu gihugu cye, akaba umulayiki ufite ukwemera gukomeye ari no mu muryango wa Visenti wa Pawulo (umuryango wita ku gufasha abatishoboye babashakira cyane cyane ibibatunga ku mubiri), yabonye ko hakenewe n’ifunguro rya roho. Aha ni ho yumviye ko hakenewe undi muryango uzakora ubwo butumwa ashinga Lejiyo ya Mariya .

Legio bivuga iki ?

Ijambo "Legio" ni izina Frank Duff yakuye mu mazina y’imitwe y’ingabo z’abaromani, rikaba risobanura umutwe w’ingabo ugizwe n’abantu ibihumbi bitatu.

Tuzi iby’ingenzi biranga ingabo nyayo iri ku rugamba, uru rusanzwe : hari kumvira umugaba mukuru, kumenya umwanzi murwana na we no gushaka intwaro zihagije kugira ngo mutsinde urugamba. Lejiyo ya Mariya yo igizwe n’ingabo zidasanzwe ari zo abakiristu bafite Bikira Mariya ho umugaba mukuru ubafasha guhangana na Shitani : umwanzi rusange w’abemera Imana yemwe ndetse n’abatemera, kuko n’ubwo bakwibeshya ko bakorana neza, ageraho na bo akabateza ibibazo.

Dukomeze gukomera ku Mubyeyi Bikira no gufatanya na we na Yezu gukiza isi.

[Padiri Sindayigaya Emmanuel
Omoniye wa Lejiyo ya Mariya muri Diyosezi ya Kabgayi]