ENGLISH 
FRENCH 

DIYOSEZI YA KABGAYI


Werurwe 2020 : Icyo Papa yifuza muri uku kwezi


Yanditswe kuwa
06/03/2020
Views  126

Twibukiranye gato icyo Papa yifuza muri uku kwezi turimo kwa Werurwe :

Nyirubutungane Papa Fransisko yifuza ko twibumbira hamwe n’abandi bakristu b’isi yose tugasabira Kiliziya yo mu gihugu cy’Ubushinwa.

Umushumba wacu aragira ati "Dusabe Imana kugira ngo Kiliziya yo mu Bushinwa ikomere ku Ivanjili ubudatezuka kandi irusheho kunga ubumwe".

Mu 2018, habaye amasezerano hagati ya Leta ya Vatikani na Leta y’Ubushinwa. Ayo masezerano yari yemeje ku mugaragaro ko mu Bushinwa hari Kiliziya Gatolika kandi ko igomba kwamamaza Ivanjili mu bwisanzure. Nubwo iyo ntambwe yatumye abakristu babona agahenge mu bice bimwe na bimwe by’icyo gihugu, ntibiratera intambwe ishimishije, ndetse hamwe na hamwe baracyatotezwa.

Tubasabire rero tubishyizeho umutima.

"Nyagasani Mana yacu, tugutuye abavandimwe bacu bo mu gihugu cy’ubushinwa, kugira ngo Roho wawe ababumbire hamwe kandi abahe inema yo kudacika intege mu bukristu, bakirane Ivanjili Ntagatifu ukwemera kutagamburuzwa n’ibigeragezo bahura na byo, kubwa Yezu Kristu Umwami wacu.
Amen


Padiri Jean-Paul MANIRIHO