+ Smaragde MBONYINTEGE, Umushumba wa Kabgayi
Ku cyumweru, tariki ya 20 Nyakanga 1975, ni bwo uwari Diyakoni Smaragde MBONYINTEGE yahawe ubupadiri muri Paruwasi avukamo ya Cyeza. Uyu munsi rero wa 20 Nyakanga 2020 akaba yujuje imyaka 45 ari umusaserdoti. Diyosezi ya Kabgayi irashimira Imana by’umwihariko, kuko muri iyo myaka harimo 14 amaze ari Umushumba wayo, ni ukuvuga kuva kuwa 26 Werurwe 2006. Birumvikana, ni umugisha ugeretse ku wundi.
Mu nyigisho y’Igitambo cy’Ukaristiya yatuye ashimira Imana, Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE yavuze uburyo yumva iyi sabukuru y’ubusaserdoti. Amurikiwe n’Ivanjiri ya Yezu Kristu yoza ibirenge by’Intumwa ze, yagize ati "Umuhango Yezu Kristu Umusaserdoti Mukuru kandi w’Iteka yakoze yoza ibirenge by’Intumwa ze, ni umurage yadusigiye usobanura neza icyamuzanye ku isi, ari cyo : urukundo rwitangira abandi.
Nanjye, ku myaka 45 y’ubusaserdoti, numva kuba Padiri ari uguhanga amaso Yezu Kristu, ukamwumva, ukamukurikira, kandi ukagerageza kumwigana. N’aho kubigeraho byakugora, nibura ukaba ubyumva neza, ukabikunda kandi ukihatira kunyurwa n’ingabire aguha ndetse n’urukundo agufitiye. Ahasigaye ukihatira kubikurikiza witangira abavandimwe bawe mu butumwa bwawe, ari na ko uvoma imbaraga mu Gitambo cy’Ukaristiya utura umunsi ku wundi.
Tumwifurije isabukuru nziza !
Padiri Jean-Paul MANIRIHO