ENGLISH 
FRENCH 

DIYOSEZI YA KABGAYI


Umushumba wa Kabgayi yizihije isabukuru y’imyaka 15 ahawe Ubwepiskopi


Yanditswe kuwa
28/03/2021
Views  240

Iyi foto igaragaza imbaga y’abakristu, abasaserdoti n’abepiskopi bari bashagaye Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE, ku munsi yahaweho ubwepiskopi. Hari kuwa 26 Werurwe 2006, kuri stade ya Seminari nto ya Kabgayi. Birumvikana ko kuri uyu wa 26 Werurwe 2021, hari ku isabukuru y’imyaka 15 twakiriye iyo ngabire y’ubwepiskopi yahawe umushumba wacu, na we kandi tumwakiriye rwagati muri twe nk’umubyeyi n’Umwepiskopi wacu. Imana irakarama !

"Abepiskopi ni bo bazungura Intumwa, bakaba abashumba Kristu yashyiriyeho kwigisha, gutagatifuza no kuyobora, hamwe na Papa, Kiliziya yose, ariko cyane cyane Diyosezi zabo"
(reba gatigisimu, igitero cya 102). Bityo rero, kunga ubumwe na bo ni ukunga ubumwe na Papa ndetse na Kristu ubwe. Nk’abakristu, dufite inshingano zo kubakunda, no kubafasha kurangiza neza ubutumwa Kristu yabashinze rwagati muri twe. Ibyo tukabikora tubasabira, twumvira inyigisho n’inama zabo mu buzima bwa buri munsi, kandi tubatera inkunga yose yashyigikira Iyogezabutumwa bashinzwe guhihibikanira ; dore ko ibyiza byose dukoranye ukwemera bitugarukira ari umugisha.

+Smaragde akikijwe n’abasaserdoti ba Kabgayi
Twifurije rero Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde ishya n’ihirwe mu butumwa ashinzwe ; no gukomeza kubona intege zidacogozwa n’imyaka, zituma ashobora kwerereza ubudateba Kiliziya ya Kabgayi ayishyikiriza Kristu, nyirayo.

Padiri Jean-Paul MANIRIHO