ENGLISH 
FRENCH 

DIYOSEZI YA KABGAYI


Ubutumwa Papa Fransisko yageneye umunsi mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa 2019


Yanditswe kuwa
20/10/2019
Views  121

UBUTUMWA NYIRUBUTUNGANE PAPA FRANSISKO YAGENEYE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’IYOGEZABUTUMWA 2019

Ku wa 20 Ukwakira 2019

Batisimu itugira intumwa : Kiliziya ya Kristu mu butumwa bwo kogeza Inkuru Nziza ku isi hose

Bavandimwe nkunda,

Nifuje ko ukwezi kwa cumi (ukwakira) 2019 kuba ukwezi kwihariye kwagenewe iyogezabutumwa ku isi hose mu rwego rwo kwizihiza imyaka 100 hasohoste urwandiko rwa Papa Benedigito wa 15 rwa gitumwa « Maximum illud » rwo ku wa 30 ugushyingo 1919. Ubushishozi bukubiye mu byo Papa asaba muri urwo rwandiko bwatumye niyumvisha ko muri iki gihe hakwiye ivugurura mu iyogezabutumwa rya Kiliziya, hakabaho kongera gusobanura neza ubutumwa bwayo no gufasha abatuye isi kuronka umukiro uturuka kuri Yezu Kristu wapfuye akazuka.

Insanganyamatsiko y’ubu butumwa ni nayo y’uku kwezi kose kudasanzwe k’ukwakira kwahariwe iyogezabutumwa : Batisimu itugira intumwa : Kiliziya ya Kristu mu butumwa bwo kogeza Inkuru Nziza ku isi hose. Guhimbaza uku kwezi bizadufasha mbere na mbere kongera gutekereza ku butumwa dufite nk’abakristu, barangwa n’ukwemera bahaweho impano muri batisimu. Twebwe ubwacu ntidushobora na rimwe kwiyinjiza mu muryango w’abana b’Imana ahubwo tubikesha Kiliziya. Ni yo idufasha kunga ubumwe n’Imana Data, Mwana na Roho Mutagatifu maze tukaronka ubuzima bushya butuma twunga ubumwe nk’abavandimwe. Iyo mpano duhabwa ku buntu ntigurishwa ahubwo ni ubukungu tugomba guha abandi no kogeza hose. Ngicyo icyo ubutumwa buvuze.Iyo mpano twayihawe ku buntu kandi tugomba kuyitanga ku buntu (reba Mt 10,8) nta n’umwe duheje.

Imana ishaka ko abantu bose bakira kandi bakamenya ukuri n’ubuntu bw’impuhwe zayo babikesheje Kiliziya, yo kimeyetso kigaragara cy’umukiro w’isi (reba 1Tim 2, 4 ; 3, 15 ; Conc. Œc. Vat. II, Const. Dogm. Lumen gentium, n. 48).

Kiliziya iri mu butumwa hano ku isi. Ukwemera Yezu Kristu kuduhumura amaso y’umutima n’ay’umubiri maze tugashobora gusobanukirwa neza n’iby’iyi si dutuyemo ; ukwizera kutwinjiza mu iyobera ry’ubuzima bw’iteka dusangiye ; urukundo twasogongejweho mu masakramentu no mu rukundo rwa kivandimwe rutuma tugenda amahanga yose (reba Mi 5, 3 ; Mt 28, 19, Intu 1, 8 ; Rom 10, 18). Igihe cyose Kiliziya ihora ikeneye abitangira ubutumwa kugira ngo bayifashe kogeza inkuru nziza kugera ku mpera y’isi. Abatagatifu, abagabo n’abagore batabarika, bamurikiwe n’ukwemera batwereka ko kogera hose kwa Kiliziya no kwitangira abandi bishoboka iyo bishingiye ku rukundo rudatana no kwigomwa ndetse no kugira ubuntu (reba 2 Kor 5, 14-21) ! Uvuga Imana agomba kuba umuntu w’Imana (Reba. Lett. ap. Maximum illud) !

Ubu butumwa ni ubwa buri wese ku giti cye. Niba narabatijwe, igihe cyose ndi intumwa nawe kandi ni uko ; uwabatijwe wese yahawe ubutumwa. Abuje urukundo ntibazuyaza ahubwo babaduka ubwo, bagasiga ibyabo, bagatwara abandi kandi bakemera gutwarwa na bo, bakifungurira abandi maze bakunga ubumwe buganisha ku buzima. Mu rukundo rw’Imana, nta n’umwe udafite agaciro.Twese turiho ku bw’urukundo rw’Imana kandi buri wese afite ubutumwa yahawe hano ku isi. Ababyeyi bacu bashobora gutatira urukundo rwabo bakatubeshya, bakatugirira nabi cyangwa se bakaduhemukira, ariko Imana ntiyigera igira icyo igabanya ku mpano y’ubuzima yaduhaye. Kuva kera na kare, yageneye abana bayo bose kuyihora imbere mu rukundo, ari intungane n’abaziranenge (reba Ef 1, 3-6).

Iyo ni yo mibereho duhamagarirwa muri batisimu, ituma twemera Yezu Kristu watsinze icyaha n’urupfu. Batisimu iduha kongera gusa n’Imana kandi ikatugira ingingo z’umubiri wa Kristu ari wo Kiliziya. Ni yo mpamvu rero batisimu ari ingenzi cyane ku bashaka kuronka umukiro kubera ko ituma twemera dushize amanga ko dusangiye umubyeyi kandi ko tudashobora na rimwe kuba imfubyi, abanyamahanga cyangwa abacakara. Icyo umukristu ahabwa mu isakramentu rya batisimu – cyuzurizwa mu guhabwa Ukaristiya ni umuhamagaro n’icyerekezo cya ngombwa kuri buri muntu wese ushaka guhinduka no kuronka umukiro. Mu by’ukuri, muri batisimu Imana yuzuza isezerano ryayo ryo kutugira abana bayo muri Yezu Kristu. Nubwo dufite ababyeyi b’umubiri, muri batisimu duhabwa ababyeyi nyabo. Mutagatifu Sipriyani ati « Ntawe ushobora kwita Imana Se, adafite Kiliziya nk’umubyeyi (reba Saint Cyprien, L’unité de l’Église).

Ni muri urwo rwego ubutumwa bwacu bushingiye ku kubyarwa n’Imana na Kiliziya. Ubutumwa Yezu yahaye intumwa ze amaze kuzuka ntibutana nabatisimu:nk’uko Data yantumye nanjye ndabatumye, mwuzuye Roho Mutagatifu kugira ngo mukize isi ibyaha (reba Yn 20, 19-23 ; Mt 28,16-20). Nk’abakristu, natwe ubu butumwa buratureba kandi butwumvisha inshingano dufite mu gufasha abantu bose gutahura ko bakwiye kubaho nk’abana b’Imana, kumenya agaciro kabo no kumva ko ubuzima bwose bwa muntu bugomba kubahwa kuva agisamwa kugeza apfuye.

Muri iki gihe turimo, haramutse hari inyigisho iganisha ku guhakana ko Imana ari umubyeyi wacu twese, iyo yaba ari imbogamizi ku buvandimwe nyabwo, bwa bundi butuma twubahana nk’abantu. Ubudasa butarangwamo Imana, se wa Yezu Kristu, ni akaga kandi butuma umuntu atabona mugenzi we nk’umuvandimwe, bukabangamira ubumwe hagati y’abantu.

Ashingiye kuri uwo mukiro Imana yageneye abantu bose muri Yezu Kristu, Papa Benedigito wa 15 yahamagariye abatuye isi gusenya inkuta zishingiye ku bihugu no ku bwoko cyangwa iyogezabutumwa ryashyiraga imbere inyungu z’umukoloni mu by’ubukungu n’ibya gisirikali. Mu rwandiko rwa Papa rutanga amabwiriza rwitwa « Maximum illud”, Papa yibukije ko kurenga imbibi zishingiye ku bihugu no ku bwoko ari byo byafasha Kiliziya kugeza ubutumwa ku bantu bose.Ni ngombwa ko abantu basohoka mu mico n’imiryango byabo ndetse no kwitwa uwa Kiliziya iyi n’iyi kugira ngo bafashe abandi kugera ku mukiro nyawo dukesha Yezu Kristu.No muri iki gihe turimo, Kiliziya iracyakeneye abagabo n’abagore bemera kuva iwabo, mu miryango yabo, mu bihugu byabo, mu ndimi zabo no muri Kiliziya z’iwabo kubera ubutumwa bahawe igihe babatizwa kugira ngo boherezwe ku bantu batarahindurwa n’amasakramentu Yezu Kristu atangira muri Kiliziya ye ntagatifu. Bakoresheje kwigisha ijambo ry’Imana, kubaho mu buryo bujyanye n’ivanjili no guhimbaza ubuzima bwa Roho Mutagatifu,batera benshi guhinduka, bakabatizwa bityo bakabafasha kugera ku mukiro wa Kristu . Ibyo babikora mu buryo butabangamiye ubwisanzure bwa buri muntu ku giti cye, bubaha umuco ndetse n’imyemerere by’imiryango boherejweho. Ni yo mpamvu iyogezabutumwa rihora ari ingenzi kuri Kiliziya kandi rigira uruhare rukomeye mu gukuza umuryango w’Imana.Hakenewe rero iyogezabutumwa rigera ku mpera z’isi kugira ngo rifashe abantu kwemera Yezu Kristu wazutse ; kugira uruhare mu murimo wa Kiliziya nk’uko babisezerana babatizwa ; kwemera gusiga byose no guharanira iteka kwitandukanya n’icyitwa ikibi cyose.

Mu buryo butari bwitezwe, uyu munsi uhuriranye na sinode idasanzwe ya za Kiliziya zo muri Amazone. Ni cyo gituma nifuje gushimangira cyane ko ubutumwa twahawe na Yezu Kristu ku bwa Roho Mutagatifu n’ubu akomeza kubuduha kandi ko n’abatuye kariya gace na bo bugomba kubageraho. Pentekosti nshya ifungura ku buryo bwagutse imiryango ya Kiliziya kugira ngo hatagira umuco n’umwe utuma abantu bifungirana cyangwa bashyirwa ku ruhande aho gusangira ukwemera kumwe. Bityo ntihagire umuntu n’umwe usigara yizingiye kuri we ubwe, mu kwirebaho mu bwoko bwe n’ukwemera kwe. Pasika ya Kristu isenya imbibi zose z’isi, zaba izishingiye ku muco no ku iyobokamana, igakangurira buri wese guha muntu icyubahiro akwiye, no kurushaho kwemera ko Yezu wazutse mu bapfuye atanga ubuzima nyabwo kuri bose.

Ibi bitumye nibuka amagambo Papa Benedigito wa 16 yavuze atangiza inama y’abepiskopi bo muri Amerika y’epfo yabereye i Aparecida muri Brezili mu mwaka wa 2007. Ndashaka kuyasubiramo nk’ayanjye. Ayo magambo aragira ati « Ukwakira ubukristu byamariye iki Amerika y’epfo naKarayibe ? Kuri bo byabaye umwanya wo kumenya no kwakira Kristu, Imana abasekuruza babo bahoraga bararikiye, mu myemerere gakondo yabo nyamara batigeze bamenya. Kristu ni we Mukiza bari bategereje bucece. Ku bw’amazi ya batisimu bahawe ubuzima bushya buturuka ku Mana bwabinjije mu muryango w’abana bayo.

Ariko ikiruta ibyo byose ni uko bahawe Roho Mutagatifu ngo arumbutse imico yabo, ayisukure kugira ngo imbuto Jambo w’Imana wigize umuntu yababibyemo zikure, maze abayobore mu nzira igana inkuru nziza.[…]. Mu kwigira umuntu muri Yezu Kristu, Jambo w’Imana yinjiye atyo no mu mateka n’umuco bya muntu . Ni yo mpamvu uwakwibeshya ngo arabasubiza mu mico ya kera ibatandukanya na Kristu na Kiliziya, ataba abateza imbere ahubwo yaba abasubiza inyuma. Mu by’ukuri, kwaba ari ukubasubiza muri ‘kera habayeho’ » (Discours lors de la Session inaugurale, 13 mai 2007 : Insegnamenti III, 1[2207], pp.855-856)

Ubutumwa bwa Kiliziya tubutuye Bikira Mariya Umubyeyi wacu. Kuva Jambo yigira umuntu, Bikira Mariya ntiyigeze atana na we mu rugendo rugana Imana. Yinjiye wese mu butumwa bwa Yezu, ubutumwa yaje no kumuraga ubwo yari ku musaraba. Ubwo butumwa ni ubwo kumufasha, nk’Umubyeyi wa Kiliziya, kungura umuryango w’abana b’Imana muri Roho no mu kwemera.

Ndashaka gusoza ngira icyo mvuga ku nganga zifasha Papa mu byerekeye iyogezabutumwa ku isi zivugwa mu rwandiko rwa papa rwitwa « Maximum illud » nk’igikoresho mu iyogezabutumwa. Izo ngaga ni igikorwa cy’umuryango mpuzamahanga gifasha Papa mu murimo w’iyogezabutumwa binyuze mu isengesho, kwitangira ubutumwa no kwigomwa ku byo dutunze ngo haboneke ubutunzi bufasha mu kwamamaza Kristu hirya no hino ku isi. Inkunga zabo zifasha Papa mu iyogezabutumwa muri za Kiliziya zihariye (Ibyo binyuzwa mu Urugaga rufasha Papa mu byerekeye gusakaza Ivanjili). Izo nkunga kandi zifasha mu ukurera abitegura kuba abapadiri n’abihayimana hirya no hino (Urugaga rwa Mutagatifu Petero Intumwa). Ahandi izo nkunga zikenerwa ni ugutoza abana ku isi hose gukunda iyogezabutumwa (Urugaga rufasha Papa mu byerekeye iyogezabutumwa mu bana). Urundi rugaga rugamije guhugura no kwigisha abemera Iby’Iyogezabutumwa no gutoza abakristu ukwemera. Nongeye gutangaza ko nshyigikiye izo ngaga, kandi nizeye ko ukwezi kudasanzwe kw’iyogezabutumwa k’Ukuboza kuzatuma zirushaho kunoza umurimo y’iyogezabutumwa ziyemeje kumfasha.

Mpaye umugisha wa kibyeyi abogezabutumwa bose hamwe n’abantu bose bagira uruhare mu iyogezabutumwa rya Kiliziya mu buryo ubwo ari bwo bwose ku bwa batisimu bahawe.

Bikorewe i Vatikani ku wa 19 kamena 2019, umunsi mukuru wa Pentekosti

Papa Fransisko