ITANGAZO RY’INAMA Y’ABEPISKOPI GATOLIKA MU RWANDA RIGENEWE IMBAGA Y’ABAKRISTU MURI IBI BIHE BY’AMAGE
Bavandimwe dusangiye ukwemera muri Yezu Kristu wapfuye akazukira kudukiza, muri ibi bihe by’amage kubera icyorezo cyatewe na koronavirusi covid-19 gikomeje kwibasira isi, ni ngombwa rwose ko turushaho gushinga ibirindiro muri Kristu We Nzira, Ukuri n’Ubugingo.
Basaserdoti dufatanyije ubutumwa bwo kwigisha, gutagatifuza no kuyobora umuryango w’Imana, ubutumwa bwacu burakomeje, ntidushobora guhura n’abo dushinzwe imbonankubone uko bisanzwe ariko kuri roho birashoboka cyane kandi tubashimiye ko mukomeje guturira imbaga y’Imana igitambo cya Misa muyisabira kandi muyifasha gushyikirana n’Imana mwifashishije uburyo bwose bushobotse burimo n’ikoranabuhanga. Nimukomeze mube hafi ubushyo mwaragijwe ku buryo bwose ; Roho w’Imana azabereka inzira mugomba kunyura kugira ngo ineza iganze inabi, ukwizera gustinde kwiheba, urukundo rwa Kristu rurusheho kogera hose.
Biyeguriyimana dusangiye umuhamagaro wo kwereka isi koYezu ari muzima mu mibereho twahisemo yo kwiyemeza guhara byose kubera Imana, namwe mukomeze musabire isi ifite ingorane zitewe na kiriya cyorezo ; Bakristu, bana b’Imana nzima, nimukomeze mutwaze mu isengesho ridahuga mu ngo zanyu no mu itumanaho, mwoye guheranwa n’ubwoba. Uyu mwanya w’ikigeragezo udufashe twese kwivugurura mu mibanire yacu n’Imana no kurushaho gushyirahamwe. Nimuhumure, Imana ituri hafi kandi irashaka kudukiza. Nimucyo natwe tuyizirikeho maze tuzashimishwe no kuzasoza uru rugamba turi intwari mu kwemera.
Bantu mwese b’umutima mwiza, abayobozi, abavura n’abatuma amategeko yagiyeho yubaririzwa, turazirikana ineza yose mukora kugira ngo abaturarwanda barokoke kiriya cyorezo, turabasabira umugisha n’imbaraga ku Mana kandi turabashyigikiye mu bikorwa mukora mubikorera Imana n’abantu.
Muri iki gihe kidasanzwe hari ibintu tugomba kwitaho by’umwihariko :
1. Turamenyesha abakristu bose ko Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni Kambanda Arkiyepiskopi wa Kigali kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 werurwe 2020, azaturira Igitambo cy’Ukaristiya kuri Radio Mariya Rwanda isa tanu. Nyuma ya Misa tuzifatanya na Papa Fransisko mw’isengesho azasangira n’isi yose isa saba. Papa yifuza ko kuri iyo saha twavugira rimwe twese “Dawe uri mw’ijuru” kandi aradusaba ko twajya tuyivuga kenshi. Azasoza iri sengesho aha umugisha isi yose. Turarikiye abakristu bose kuzifatanya muri iyo Misa yo kuri Radio Maria no mw’isengesho hamwe na Papa rizakurikira.
2. Kuwa 5 tariki ya 27 werurwe sa moya za nimugoroba hano mu Rwanda, turarikiye nanone abakristu kwifatanya na Papa mu isengesho azagirira imbere ya Bazilika ya Mutagatifu Petero. Rizaba rigizwe no kumva ijambo ry’Imana, gushengerera, rizasozwe n’umugisha wa Papa urimo indulgensiya ishyitse. Iri sengesho azarivuga anatekereza kandi asabira abaganga, abaforomo, abaporisi, abayobozi bose badufasha kurwanya koronavirusi. Papa aranadushishikariza gukurikiza ibyo abayobozi bacu batubwira kugira ngo batume icyo cyorezo gicika. Turifuza ko iri sengesho tuzahuriramo na Papa ryategurwa no kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho, tuvuga ishapure y’ububabare kuri uriya munsi udusaba kwigomwa no kwihana. Hari n’isengesho tuzavuga dusaba Imana ko idukiza icyorezo cya Koronavirusi, twarivuze bwa mbere kuri Radio Maria kuwa 14 werurwe 2020. Murarisanga ku mugereka w’iri tangazo.
3. Muri ibi bihe bikomeye by’icyorezo cya Koronavirusi, nkuko bigaragara ko bigoye kwizihiza Liturujiya muri za Kiliziya, Ibiro bya Papa bishinzwe Liturujiya byatanze umurongo Abepiskopi bazagenderaho muri iyi minsi ya Pasika.
Nk’uko musanzwe mubizi, Pasika ni umutima w’umwaka wa Liturujiya, ntabwo ari umunsi mukuru nk’iyindi yose, yizihizwa mu minsi itatu (Triduum Pascal) ikaba ibanzirizwa n’igisibo igasozwa n’umunsi mukuru wa Pentekosti. Niyo mpamvu iminsi ya Pasika uko ari itatu izagumaho kuko ari iminsi shingiro y’ukwemera kwacu. Amatariki yayo rero ntashobora guhinduka.
4. Dore rero uko tuzabyitwaramo muri iyo minsi
4.1. Misa y’amavuta matagatifu
Hitaweho uko mu gihugu bimeze, Umwepiskopi azashyira iyi misa ku wundi munsi. Byaba byiza bibaye nko mu ntangiriro y’ukwezi kwa Nyakanga mbere y’uko dutangira iminsi y’itangwa ry’ubupadiri.
4.2. Ibyerekeranye n’iminsi nyabutatu
Kubera ko ubuyobozi bwa Leta n’ubwa Kiliziya byabujije amahuriro, hazakurikizwa ibi bikurikira :
4.2.1. Mbere na mbere turabamenyesha ko muri Kiliziya Katedrali no mu ma Kiliziya ya za Paruwasi, Musenyeri n’abapadiri bakuru bazizihiza amayobera y’iyi minsi y’inyabutatu ya Pasika. Icyo gihe nta bakristu bazaba bari mu Kiliziya. Abasaserdoti bazamenyesha abakristu isaha bizaberaho kugira ngo bifatanye nabo mu isengesho aho bari mu ngo zabo. Aha ikoranabuhanga ririmo Televisiyo y’u Rwanda, Radio Maria n’izindi za Radio na Televisiyo bizadufasha kugira ngo bibagereho mu ngo. Inama y’Abepiskopi kimwe n’Amadiyoseze bazifashisha ikoranabuhanga ryafasha abakristu mu buryo bwo gusengera mu miryango ndetse no gusenga buri muntu ku giti cye.
4.2.2. Ku wa Kane Mutagatifu
Muri Kiliziya Katerdrali no mu makiliziya ya za paruwasi, abapadiri babishoboye bazizihiriza hamwe Misa y’isangira rya Nyagasani nta bakristu. Umuhango wo koza ibirenge ntuzakorwa. Nyuma ya Misa y’Isangira, nta mutambagiro uhari, Isakramentu rizaguma muri Tabernakuro. Abapadiri batazashobora kwizihiza Misa y’Isangira bazavuga amasengesho ya nimugoroba(cf. Liturgia Horarum).
4.2.3. Ku wa Gatanu Mutagatifu
Muri Kiliziya Katedrale no muri za Kiliziya z’amaparuwasi, Umwepiskopi cyangwa Padiri mukuru bazizihiza ububabare bwa Nyagasani nanone nta bakristu bari mu Kiliziya. Mu isengesho rusange, Umwepiskopi azasabira ku buryo bw’umwihariko abarwayi, abitabye Imana ndetse n’abari mu giharahiro( cf Missale Romanum page. 314 n.13).
4.2.4. Igitaramo cya Pasika n’icyumweru cy’umunsi mukuru wa Pasika
Bizizihirizwa gusa muri Kiliziya Katedrale no muri Kiliziya z’amaparuwasi. Ku bijyanye no kwizihiza igitaramo cya Pasika, ntibazacana umuriro mu ntangiriro yacyo, hazacanwa itara rya Pasika gusa, nta mutambagiro uzaba, hakurikireho indirimbo y’igisingizo cya Pasika (Exsultet), hanyuma ikurikirwe na Liturujiya y’ijambo ry’Imana. Ku bijyanye na Liturujiya ya Batisimu, hazasubirwamo gusa amasezerano ya Batisimu (cf.Missale Romanum, page 371, n.55) hakurikireho kwizihiza Liturujiya y’Ukaristiya. Abatazashobora kwifatanya n’abandi mu kwizihiza igitaramo cya Pasika, bavuga amasengesho nkuko bisabwa ku cyumweru cya Pasika. (cf liturgia Horarum). Ku biyeguriyimana babaho badashobora gusohoka, Umwepiskopi wa Diyosezi azahitamo ikigomba gukorwa.
Ku bijyanye n’ibikorwa by’abakristu by’ukwemera n’imitambagiro birushaho kongera ukwemera kw’icyumweru gitagatifu n’iminsi nyabutatu ya Pasika, Umwepiskopi wa Diyosezi ashobora guhitamo ko bijya ku yindi minsi nko ku matariki ya 14 na 15 nzeri.
Bikorewe i Kigali, tariki ya 24 werurwe 2020.
+ Filipo RUKAMBA,
Umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba na
Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda