ENGLISH 
FRENCH 

DIYOSEZI YA KABGAYI


Ubutumwa Papa Fransisko yageneye umunsi mpuzamahanga w’abarwayi 2020


Yanditswe kuwa
10/02/2020
Views  149

UBUTUMWA BWA PAPA FRANSISKO KU MUNSI MPUZAMAHANGA W’ABARWAYI WIZIHIZWA KU NSHURO YA 28

Ku wa 11 Gashyantare 2020

« Nimungane mwese, abarushye n’abaremerewe, jye nzabaruhura » (Mt 11, 28)

1. Yezu ati “Nimungane mwese, abarushye n’abaremerewe, jye nzabaruhura” (Mt 11, 18)

Aya magambo arashushanya ku buryo bwihariye uko Imana igirira ubuntu abaciye bugufi kandi ikaruhura abaremerewe n’abarushye. Aragaragaza kandi uburyo umwana w’umuntu, Yezu Kristu ubwe, yumva neza akababaro k’abantu batsikamiwe n’abari mu kaga. Nubwo abababara ku mubiri no kuri roho ari benshi, arahamagarira bose kumusanga, ati “Nimungane” kandi arabizeza kubahumuriza no kubaruhura.
“Yezu yavuze aya magambo, atekereza ku bantu yahoraga ahura na bo buri munsi mu duhanda tw’umujyi wa Galileya. Benshi muri bo bari abaciye bugufi, abakene, abarwayi, abanyabyaha, abahawe akato kubera amategeko akakaye cyangwa ku bw’ubusumbane buri muri sosiyete…Aba bantu ntibahwemaga kumukurikira kuko bamwumvanaga amagambo abarema agatima”. (Reba Indamutso ya Malayika Papa yavuze ku wa 6 Nyakanga 2014).

Kuri uyu munsi twizihiza ku ncuro ya 28 umunsi mpuzamahanga w’abarwayi, Yezu arasubira muri aya magambo ayabwira abarwayi, abatsikamiwe ndetse n’abakene, abibutsa ko babeshejweho n’Imana, kandi ko uwabaremye azi neza ko bakeneye kuruhurwa umuzigo w’imiruho ibatsikamiye. Nta kindi kintu Yezu Kristu asaba aba bantu bari mu bihe bitoroshye, bababaye kandi b’abanyantege nke, ahubwo abagiriye impuhwe, abemereye kubaba hafi ngo abahumurize. Yezu afata umwanya wo kwitegereza abantu bananijwe n’imibereho. Ntakora nka bya bindi byacu byo kumama akajisho nko kuri ba bandi basabiriza maze tukikomereza urugendo. Yezu areba umuntu akamwitegereza wese wese, kandi atarobanuye, ntawe yirengagije, ahubwo agahamagarira buri wese kuza kubana na we ngo amuhundagazeho urukundo rwuje ubwuzu.

Bavandimwe nkunda,

2. Dushobora kwibaza impamvu Yezu afitiye aba bantu impuhwe. Nta gushidikanya ko ari ukubera ko igihe yicishije bugufi akigira umuntu kugira ngo abane natwe, yamenye neza akababaro ka muntu kugeza ubwo na we ahumurijwe n’Imana Se. Koko rero, umuntu wigeze guhura n’ibimubabaza mu buzima bwe ni we umenya neza guhumuriza abababaye. Ku isi hari abantu benshi bababaye ku buryo butavugwa.

Twavuga nk’abafite indwara zidakira zabaye karande, indwara zo mu mutwe, izisubiza umuntu inyuma akagomba gutozwa bundi bushya ibyo yari ashoboye cyangwa ntabe yabaho atunganiwe n’imashini ndetse n’imiti ku buryo buhoraho. Hari kandi n’abafite ubumuga butandukanye, indwara zo mu bwana n’izo mu za bukuru... Mu bihe nk’ibyo ngibyo, hari ubwo tunanirwa kuba hafi y’abo barwayi. Ni yo mpamvu buri wese asabwa kumva ko ikibazo cy’umurwayi ari icye, kandi ko kwita ku murwayi bidasaba kumuvura ku mubiri gusa, ahubwo agomba no kwitabwaho ku mutima no kuri roho kugira ngo ashobore gukira wese. Burya umurwayi ntaba yabuze imbaraga z’umubiri gusa, ahubwo aba yumva anafite ikibazo mu mibanire ye n’abandi, mu bwenge, ku gikundiro ndetse no kuri roho. Kubera iyo mpamvu, uretse ubuvuzi n’ubufasha ahabwa, aba anakeneye kwitabwaho no gutegwa amatwi… Mu ijambo rimwe, umurwayi aba akeneye kugaragarizwa urukundo. Byongeye kandi, n’umuryango we uba ufite ibibazo, ukeneye guhumurizwa no kugira abantu bawuba hafi bakawutera n’inkunga kugira ngo ushobore kumwitaho uko bikwiye.

Bavandimwe murwaye,

3. Indwara ibashyira by’umwihariko mu gice cy’“abarushye n’abaremerewe”, ba bandi Yezu yitayeho kandi ashyizeho umutima. Yezu ni we rumuri rubamurikira mu bihe bikomeye by’uburwayi, kandi ni we ubahumuriza akanabizeza kubakiza. Uyu munsi arabahamagarira kumusanga, ati “Nimungane”. Mu by’ukuri, muri We muraronka imbaraga zo kunesha imihangayiko n’ibibazo mwibariza aho muryamye, mubabara ku mubiri no kuri roho. Kristu wababaye, agapfa kandi akazuka akomeza kutubohora ku ngoyi y’ikibi akaduhumuriza mu byago abigiranye urukundo n’impuhwe.

Birumvikana ko mu burwayi bwanyu mukeneye ahantu muruhukira. Kiliziya irifuza kurushaho kubabera ‘icumbi’, nka rya rindi ry’umusamaritani m’umunyampuhwe ari we Kristu (reba Lk 10, 34), ni ukuvuga Urugo musangamo ineza ye yigaragaza mu bwisanzure, urugo rubakirana urugwiro, Yezu ubwe akabaruhura. Muri urwo rugo, muzahasanga abantu bafite intege nke nkamwe ariko bagiriwe impuhwe n’Imana. Ni bo bazabasha guheka umusaraba mu guhindura ibikomere byabo bwite icyanzu bareberamo icyerekezo gitambutse uburwayi bakakira urumuri n’impumeko ya Kristu babigiriye ubuzima bwanyu.

Ni muri icyo gikorwa cyo gukomeza abavandimwe barwaye, dusangamo urwego rw’abakozi bita ku buzima barimo abaganga, abaforomo, abayobozi b’inzego z’ubuzima, ababunganira mu buvuzi n’abakorerabushake. Mu bushobozi bwabo n’ibikorwa bya buri munsi, bafasha abarwayi kumva ko Kristu abari hafi ngo abahoze, abiteho, abavura kandi abomora ibikomere byose. Nyamara na bo ubwabo ni abantu bagira intege nke ndetse n’uburwayi. By’umwihariko kuri bo huzurizwa aya magambo ngo : « Kubera yuko Kristu yaturuhuye akadukomeza, natwe twahamagariwe kubera bagenzi bacu iruhuko n’ihumure mu bwiyoroshye no kwicisha bugufi ari na ko duharanira kugera ikirenge mu cy’Umwigisha wacu » (reba Indamutso ya Malayika Papa yavuze ku wa 6 nyakanga 2014).

Bavandimwe mukora mu rwego rw’ubuzima,

4. Munyemerere mbibutse ko mu gihe musuzuma, mukingira, mutanga imiti, mukora ubushakashatsi, mwita ku barwayi b’ingeri zose, mugomba mbere na mbere kumenya ko mubikorera umuntu aho kumurutisha uburwayi bwe ! Bityo rero, icyo ari cyo cyose mumukorera kigomba kurangwa iteka no kubahiriza agaciro n’ubuzima bwa muntu. Ntimukwiye na rimwe guha urwaho ibikorwa biganisha ku guhuhura abarwayi, ku kubafasha kwiyahura cyangwa gukuraho ubuzima, kabone n’iyo byaba bigaragara ko indwara barwaye idashobora gukira.

Mu gihe mwaba mugeze aho ubushobozi bwanyu bugarukira cyangwa aho ubumenyi mu by’ubuvuzi butarenga ku ndwara zimwe na zimwe zikomeye z’inzaduka kandi zigoye gusuzuma, mugomba kwibuka inkomoko ya muntu kugira ngo mubashe kumva neza akamaro k’umwuga wanyu. Twibuke ko ubuzima ari ndakorwaho, ni ubw’Imana yonyine. Bityo rero kirazira kubuvogera ndetse nta n’ugomba kubugenga uko
yishakiye (reba Instr. Donum vitae, n. 5 ; Enc. Evangelium vitae, n. 29-53). Ubuzima bugomba kwakirwa, kurindwa, kubahwa no kwitabwaho, kuva umuntu yabaho kugeza apfuye. Ibi bigomba kubahwa haba mu mitekerereze isanzwe ya muntu ndetse no mu kwemera Imana itanga ubuzima. Mu bihe nk’ibyo, ni ngombwa rwose gufata ibyemezo bitanyuranya n’umutimanama wanyu ufite inshingano zo kurengera ubuzima no kubaha ikiremwa muntu. Umwuga wanyu nushingira ku rukundo rwa Kristu, uzabafasha
kurengera uburenganzira nyakuri bwa muntu, ari bwo « uburenganzira bwo kubaho. » Igihe mudashoboye kuvura umurwayi ngo akire, mushobora gukomeza kumwitaho, mumukorera ibimworohereza ububabare kandi bihumuriza.

Birababaje kubona mu ntambara n’amakimbirane hari ubwo abavuzi n’inzego zishinzwe kwakira no gufasha abarwayi byibasirwa. Ni kimwe n’uko mu duce tumwe na tumwe, usanga ubutegetsi bwa politiki bushaka gukoresha abaganga ku nyungu zabwo, bukabangamira ubwisanzure bwabo. Mu by’ukuri, kwibasira abantu bitangiye gufasha abavandimwe bari mu kaga ntawe ubyungukiramo ahubwo bituganisha ahabi.

5. Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’abarwayi twizihiza ku ncuro ya 28, ndatekereza abavandimwe batabarika barwariye hirya no hino ku isi, badafite ubushobozi bwo kwivuza kubera ko bakennye. Nkaba nsaba ibigo bitanga serivisi z’ubuvuzi ndetse n’abayobozi b’ibihugu byose kwita ku butabera bubanisha abantu b’ingeri zose aho gushyira imbere inyungu z’ubukungu. Ndifuza ko twahuriza hamwe imigenzereze
myiza y’ubwisungane no kubahana mu shingano za buri wese, mu gufatanya kugira ngo abarwayi bose bitabweho uko bikwiye, babashe kurokora no gusubirana ubuzima. Ni muri urwo rwego nshimira mbikuye ku mutima abakorerabushake bitangira abarwayi mu mavuriro afite ikibazo cyo kubura amikoro ahagije, mu kubaba hafi no mu kubagaragariza ibikorwa by’urukundo rwuje impuhwe ; bakabagenzereza nka Kristu, We shusho nyakuri y’umusamaritani mwiza.

Ntuye Umubyeyi Bikira Mariya, we Buzima bw’abarwayi, abantu bose baremerewe n’uburwayi hamwe n’imiryango yabo yose ndetse n’abakora mu rwego rw’ubuzima bose. Ndabasabira ku Mana kandi mbahaye umugisha.

Bikorewe i Vatikani ku wa 3 mutarama 2020,

Ku munsi mukuru w’Izina Ritagatifu rya Yezu

Papa Fransisko