ENGLISH 
FRENCH 

DIYOSEZI YA KABGAYI


Ubutumwa Papa Fransisko yageneye umunsi mpuzamahanga w’abakene 2019


Yanditswe kuwa
16/11/2019
Views  60

UBUTUMWA BWA NYIR’UBUTUNGANE PAPA FRANSISIKO KU MUNSI
MPUZAMAHANGA W’ ABAKENE WIZIHIZWA KU NCURO YA 3

Ku wa 17 ugushyingo 2019, Icyumweru cya 33 gisanzwe

Ukwizera k’umukene ntikuzigera gutamazwa

1. “Umukene ntazibagirana burundu, amizero y’umunyabyago ntazigera ayoyoka”(Zab
9,19).

Bavandimwe nkunda,

Aya magambo ya zaburi ni ay’ibihe byose. Aragaragaza mbere ya byose uburyo
ukwemera gutera umutima w’umukene kugira ukwizera : yizera kongera kugira ubuzima
bwiza nyuma yo guhura n’akarengane, imibabaro ndetse n’akaga bitabarika.

Umuririmbyi wa zaburi agaragaza neza imibereho y’umukene ndetse n’ukwishongora
kw’abamukandamiza (reba Zab 10, 1-10). Aratabaza ubutabera bw’Imana kugira ngo buze
buce ingoyi y’akarengane n’ubusumbane (Zab 10, 14-15). Iki kibazo umwanditsi wa zaburi
agaragaje cyabayeho kuva kera. Kuki Imana yakwihanganira ubwo busumbane ? Kuki
yakomeza kurebera aho umukene asuzugurwa ? Kuki se yakwemera umugiranabi akomeza
kubaho neza kandi uko yitwara imbere y’akababaro k’umukene bimucira urubanza ?

Biragaragara ko igihe iyi zaburi yandikwaga, hariho abantu bari bamaze kwigwizaho
ubutunzi bikaba byari byaratumye habaho ubusumbane bukomeye mu bantu. Nk’uko
dusanzwe tubizi, buri gihe iyo ahantu hari ubusumbane, haba hari igice kinini cy’abantu
bakennye, babayeho mu buryo buteye agahinda cyane iyo ugereranyije imibereho yabo
n’iy’agatsiko k’abamaze gushyikira ubutunzi.Ni byo umuririmbyi wa Zaburi yitegereje maze
atanga iyi shusho igaragaza ibintu bikiriho kandi by’ukuri.

Muri kiriya gihe hariho abantu b’abishongozi batatinyaga Imana bameneshaga abakene
cyangwa bakabagira abacakara nyuma yo kubanyanganya na duke bari batunze. Na n’ubu
kandi ibyo biracyariho. Ihungabana ry’ubukungu ntiryabujije ko habaho agatsiko k’abantu
bigwizaho ubutunzi. Ibyo umuntu akaba atakumva uburyo bishoboka mu gihe hirya no hino
mu mijyi yacu uhasanga umubare w’abantu batabarika batagira n’urwara rwo kwishima. Ibi
binyibukije amagambo yo mu gitabo cy’Ibyahishuwe agira ati, « Kubera ko wibwira uti ‘Ndi
umukire, ndakungahaye ntacyo nkennye, maze ntumenye ko uri umunyabyago, imbabare,
umukene, impumyi n’umutumbuze ! » (Hish 3, 17). Ibihe birahita ibindi bigataha, ariko

imibereho y’umukene ntiyigere ihinduka, nk’aho ibyo tugenda tubona ntacyo bitwigisha.
Aya magambo yo muri Zaburi ntabwirwa gusa ab’icyo gihe ahubwo natwe aratureba, mu
gihe tugitereje urubanza rw’Imana.

2. Muri ibi bihe turimo, dushobora kurondora uburyo butandukanye amamiliyoni
y’abagabo, abagore n’abana babayeho mu bucakara. Buri munsi tugenda duhura n’imiryango
iva mu byayo itabishaka, igashyira nzira igenda ishakisha aho yakura amaramuko. Hari
impfubyi cyangwa abana batandukanyijwe n’ababyeyi babo batabishaka, bakajyanwa
gukoreshwa imirimo y’agahato kandi itabafitiye akamaro. Hari urubyiruko rubungera hirya
no hino, rugenda rushaka akazi, ariko abagatanga bakakimana bitwaje ko ngo
byahungabanya ubukungu bwabo. Hari abagiriwe nabi ku buryo butandukanye, birimo no
gushorwa mu busambanyi no kunywa ibiyobyabwenge bigatuma babaho mu buryo bubi
birenze ukwemera. Ntitwakwibagirwa imbaga y’abimukira batabarika bashyizwe muri ubwo
buzima no gushaka inyungu kwa bamwe, akenshi bishingiye kuri politiki ? Abo ntawe
ubitayeho, nta n’ubwo bafatwa nk’abandi. Ntitwakwibagirwa kandi abatagira aho bakinga
umusaya, bahawe akato babungera hirya no hino mu mijyi yacu.

Ni kenshi cyane tubona abakene ahamenwa imyanda bashakisha imibereho n’imyambaro mu
gutoragura ibyakoreshejwe nabi cyangwa se ibyajugunywe n’abanyamurengwe ! Abo
bambuwe ubumuntu, bafatwa na bo nk’imyanda kandi abatumye bahinduka batyo bakicara
bagatimaza, bakumva ko nta rubanza rubariho ! Nta muntu n’umwe ushobora kumva
iby’ubukene bwabo kubera ko kenshi bafatwa nk’indiririzi muri sosiyete.Bavandimwe,
urubanza ruradutegereje ! Ziriya ngorwa ntizitinya cyangwa se ngo zicike intege, tuzifata
nk’abantu bateye ikibazo kandi badashoboye kubera gusa ko ari abakene !

Ikibabaje cyane ni uko tutabemerera no gusohoka muri ubwo butindi, ahubwo tugahora
dushyiraho ingamba zikaze zo kubikiza mu mijyi yacu, aho n’ubundi baba bariho batanariho.
Aho biriwe si ho barara. Barabungera bava aha bajya hariya, bibwira ko bahabona akazi,
icumbi cyangwa se bakahahurira n’abagiraneza. Akantu kose babonye gashobora kubafasha,
kabarema agatima. Byongeye kandi no mu bihugu bivuga ko byaciye akarengane, usanga
ahubwo ari ho batabacira n’akari urutega. Babiriza ku ruzuba rukaze, byitwa ko babahaye
akazi, bajya no kubahemba bakabaha intica ntikize. Nta mutekano bafite mu kazi, nta nubwo
yewe bafatwa kimwe n’abandi. Ntibemerewe gufashwa n’ibihugu byabo nk’uko bibikorera
abadafite akazi habe no guhabwa ingurane cyangwa kuvuga ko barwaye.

Umuririmbyi wa Zaburi atanga neza ishusho y’uburyo abakire baryamira abakene. Ati
« Arubikira nk’intare ibunze mu gihuru ; akubikira ngo asumire umunyabyago, agasumira
umunyabyago amuroha mu mutego we ». (Zab 10, 9). Abakire bameze nk’intare ziri mu
muhigo, bagusha abakene mu mitego yabo, bamara kuyigwamo bakabahindura abacakara
babo. Mu gihe abakene babayeho muri ubwo buzima buteye agahinda, benshi muri twe
twahisemo kwibera ba « ntibindeba » no kuruca tukarumira ngo hatagira abatubona cyangwa
bakatumenya. Dukunze kumva imbwirwaruhame zivuga kuri aba bakene, zikagaragaza ko
ari benshi kandi bariho mu buryo buteye agahinda. Bataye agaciro maze babura ijambo muri
sosiyete. Bariya bagabo, abagore n’abana ntidushobora kubakira iwacu, yewe habe no mu
duce dutuyemo ntitwakwemera ko bahakandakiza ikirenge.

3. Iyo umuntu azirikanye neza iyi zaburi, aterwa agahinda n’ubuzima bubi abakene
barimo biturutse ku karengane, imibabaro n’urwango bibibasira. Ariko kandi igishimishije
kikanarema agatima ni uburyo Zaburi itanga igisobanuro cy’umukene : Ni wa wundi
« Wizeye Nyagasani » (Reba Zab 10, 11) kubera ko azi neza ko atazigera amwibagirwa.
Umwanditsi agaragaza neza uko kwizera k’umukene gushingiye ku kuba« azi neza Imana
ye ». Mu mvugo ya bibiliya, uku « kumenya » gusobanuye ko afitanye na Yo ubusabane
bwihariye kandi ko imufitiye ubwuzu n’urukundo.

Ibi bintu birashimishije cyane ku buryo burenze uko twabitekerezaga. Ibi biragaraza ubuntu
bw’Imana iyo ihuye n’umukene. Imbaraga z’Umuremyi zirenze kure ibyo umuntu yibwira
kandi zigaragarira mu buryo amuzirikana. Kwizera Nyagasani, kwiringira ko adashobora
kumwibagirwa ni byo bimutera kutiheba. Umukene azi neza ko Nyagasani adashobora
kumwibagirwa, ni yo mpamvu yihambiriye kuri iyo Mana ihora imwibuka. Ubufasha bwayo
burenze kure ubuzima bubabaje abayemo muri iki gihe. Mu mutima we yizeye ko Imana
izamubohora kuko azi neza ko imushyigikiye cyane.

4. Ibyanditswe bitagatifu bikunze kugaruka cyane ku buryo Imana igirira neza abakene.
Ni Imana « itega amatwi », « itabara », « irengera », « irinda », « icungura »,
« ikiza »,…Muri make, umukene ahora yizeye ko Imana yumva isengesho rye. Imana ni
intabera kandi irazirikana (reba Zab 40, 18 ; 70,6). Mu by’ukuri Imana imubereye ubuhungiro
kandi ntizabura kumutabara (Reba Zab 10, 14).

Dushobora kubaka inkuta, tugafunga imiryango tukayidanangira ngo tubone uko tubaho
dutekanye twe n’imitungo yacu. Nyamara iyo mibereho twifuza tukayivutsa abari inyuma
y’izo nkuta twubatse. Si ko bizahora. Umunsi wa Nyagasani, nk’uko umuhanuzi abivuga,
uzakuraho imipaka yashyizweho hagati y’ibihugu maze ubwibone bwa bamwe ibusimbuze
gushyira hamwe n’abandi (reba Am 5,18 ;Yow 1-3). Guheza imbaga itabarika y’abantu
ntibizahoraho. Ugutabaza kwabo kuragenda gukwira isi yose. Nk’uko umwanditsi Primo
Mazzolari yabivuze, ati “umukene ni nk’ikimenyetso cyamagana ubusumbane n’akarengane,
biri muritwe abantu. Ku mwirengagiza akari kera byakururira isi akaga.”

5. Niturebe neza icyo Ibyanditswe bitagatifu bivuga ku bakene. Turasanga ijambo
ry’Imana ritwereka ko abakene ari ba bantu badafite ibibatunga, babeshejweho n’abandi. Ni
ba bandi batsikamiwe, baciye bugufi, bapfukamira abandi. Nyamara Yezu Kristu ntiyazuyaje
mu kwigira umwe muri iyo mbaga itabarika. Ati “Ibyo mwagiriye umwe muri abo
bavandimwe banjye baciye bugufi, ni njye mwabaga mubigiriye (Mt 25.40)”. Kwitarura iyo
shusho, byaba ari ukutamenya neza Kiliziya no gutesha agaciro ibyo twahishuriwe. Yezu
yashatse kutwereka ko Imana ari Umubyeyi utanga atitangiriye itama, umunyampuhwe
udahwema kugirira ubuntu abana be utuma abihebye n’abahemukiwe bagira icyizere cyo
kongera kubaho.

Nitwibuke neza ko muri za ngingo nterahirwe Yezu yatangiriyeho yigisha ingoma y’Imana
yatangije aya magambo ati « Murahirwa mwebwe abakene » (Lk 6,20).Ibyo bishatse kuvuga
ko ingoma y’Imana ari iy’abakene kuko ari bo biteguye kuyakira. Buri munsi duhura
n’abakene batari bake. Aho kugira ngo bagabanuke ku isi ahubwo bagenda barushaho kwiyongera. Ibinyejana bitari bike bimaze guhita, ariko iyo nterahirwe iracyameze
nk’umugani ; abakene baracyariho kandi baragenda barushaho gukena uko bwije n’uko
bukeye. Nyamara ubwo Yezu ubwe yatangaje ubwami bw’Imana ashyira imbere abakene,
arashaka kutubwira ibi bikurikira : « Yarabutangaje, ariko twebwe abigishwa be aduha
umurimo wo kubukomeza nk’inshingano yo gukomereza icyizere abakene ». Birakwiye mu
gihe nk’iki cyacu, kubafasha kugarura icyizere no kwemera ko batwegera. Iyo ni gahunda
imbaga y’abakristu igomba kwitaho ikayigira iyayo. Ibyo ni byo isi izaheraho yemera ibyo
twigisha ikamenya ko turi intumwa za Kristu.

6. Mu kwiyegereza abakene, ni ho Kiliziya itahurira ko ari umuryango w’abantu
batatanye, hirya no hino mu mahanga kandi ko ifite ubutumwa bwo kumenyesha buri wese
ko nta n’umwe uhejwe mu nzira dusangiye iganisha ku mukiro. Kubana n’abakene bituma
tugumana na Kristu ubabarira muri bo. Duhamagariwe kumwegera, kugira ngo turonke
imbaraga zo kumumenyekanisha hose uko ari. Gufasha abakene kubaho neza ntibitana no
kwamamaza Inkuru Nziza, ahubwo bishyira mu bikorwa ibyo ubukristu budusaba,
bikanagaragaza indangagaciro z’umukristu w’ibihe byose. Urukundo rutanga ubuzima muri
Yezu Kristu ntirwakwemerera abigishwa be guteshuka bagana umuco wo kuba ba
nyamwigendaho, wihishe muri bamwe mu bemera, batagira uruhare na ruto mu mibereho
myiza y’abaturage. (reba Exhort. ap. Evangelii Gaudium, n. 183)

Mu minsi ishize twababajwe n’urupfu rw’intumwa ikomeye y’abakene Yohani Vanier wari
warakoresheje ubwitange mu gushyiraho uburyo bushya bwo gusangira n’abahawe akato,
agamije kubateza imbere. Imana yahaye Yohani Vanier ingabire yo kwitangira abavandimwe
bamugaye kurusha abandi, ba bandi usanga umuryango usa n’uwabakuyeho amaboko.
Abashyizwe ku ruhande bamuhesheje kwinjira mu « butungane ». Kubera kumenya
gushyikirana na bose, yashoboye kwiyegereza urubyiruko rwinshi ndetse n’abagabo
n’abagore bitanze ubudateshuka, bagatuma abo bantu batakigira kirengera bongera
kumwenyura. Babahaye amizero y’umukiro bava mu kato no mu bwigunge. Ubuhamya bwa
Yohani Vanier bwahinduye ubuzima bw’abantu benshi kandi bufasha abatuye isi
kudakomeza kurenza ingohe ab’intege nke. Ugutabaza kw’abakene kwarumvikanye kandi
guha umukene kongera kugira icyizere, kurema ibimenyetso bigaragara kandi bifatika
by’urukundo nyarwo bikiriho kugeza n’uyu munsi.

7. « Guca bugufi kubera abo umuryango ubona nk’umutwaro ndetse yashyize ku
ruhande”, ibyo ni byo bigomba kuranga abigishwa ba Kristu kugira ngo batume Kiliziya
ikomeza isura yayo kandi bahe icyizere nyacyo aba bantu batagira kivurira. Icyo ni cyo
gishimangira urukundo rwa gikristu kubera ko ubabarana na bo mu rukundo rwa Kristu,
aronka imbaraga n’umuhate byo kwamamaza ivanjili.
Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’abakene kimwe no yindi minsi isanzwe, abakristu bafasha
abakene. Ni byiza kandi koko birakenewe cyane. Ariko rero muri uko kubafasha nihashyirwe
imbere gutegurira buri muntu wese utuye ku isi kumva ko agomba kwita kuri buri wese uri
mu kaga. Urukundo rumeze rutyo ni rwo shingiro ryo gufasha abakene mu buryo bukwiye
no kubashakira ineza nyayo. Nk’umukristu, ntiwashobora guhamya ko ufasha umukene
kugarura icyizere mu gihe umuha ibyo akeneye ariko ukamuha akato, kuko waba ahubwo
ushyigikira wa muco wadutse wo kubashakira ubuzima bwiza kandi buhenze ariko
bw’akanya gato. Tugomba guhindura imitekerereze kugira ngo tubashe gutahura igikwiye
maze umurimo dukora wo kwamamaza Ingoma y’Imana urusheho kugira imbaraga.
Abakene bagarura icyizere igihe tubahumuriza kandi tukababa hafi bitari gusa mu bihe ibi
n’ibi byabugenewe, ahubwo mu buryo buhoraho. Abakene ntibagarura icyizere kubera ko
batubonye twigomwe ngo tubahe akanya gato kacu. Ibyo tubakorera byose bibagwa neza iyo
babonye twabikoranye urukundo rudafite izindi nyungu zirwihishe inyuma.

8. Ndasaba abakorerabushake bashoboye gutahura mbere y’abandi ubu buryo bukwiye
bwo kwita ku bakene gukomeza ubwitange bwabo.

Bavandimwe nkunda,

Ndabashishikariza kumenya gutahura icyo abakene muhura na bo babakeneyeho.
Ntimugashimishwe gusa no kubaha ibintu ngo murekere aho ; ahubwo nimutahure ubuntu
buri mu mutima wabo, mutirengagije imico yabo n’ibyo bavuga kugira ngo mushobore
gushyikirana na bo bya kivandimwe. Nidushyire ku ruhande ibidutandukanya byose, byaba
bishingiye ku mitekerereze cyangwa kuri politiki. Niturebe gusa icy’ingenzi kidakeneye
amagambo menshi yo kucyumvikanisha, ahubwo gikeneye indoro y’urukundo n’ikiganza
kirambuye. « Ntimuzigere mwibagirwa ko ihezwa rikomeye rishegesha abakene ari
ukutitabwaho kwa roho zabo » (ibid. n. 200).
Mbere ya byose abakene bakeneye Imana n’urukundo rwayo berekwa n’abantu b’intungane
bababa hafi, baca bugufi bakoroshya imibereho yabo kugira ngo babagaragarize imbaraga
z’urukundo rusa n’urwa Kristu. Imana yifashisha inzira n’ibikoresho byinshi kugira ngo
yigarurire imitima y’abantu. Birumvikana, abakene baratwegera kubera ko tubaha ibiryo,
ariko icyo badukeneyeho kirenze kure icyo cyo kurya twifuza kubaha. Abakene bakeneye ko
tubatiza amaboko bagahaguruka, bakeneye ko tubakingurira imitima yacu kugira ngo
bongere bumve agaciro k’urukundo, bakeneye ko tubana na bo kugira ngo bave mu
bwigunge. Muri make, mbere ya byose, bakeneye urukundo.

9. Rimwe na rimwe gufasha umukene kugarura icyizere hari ubwo bidasaba ibintu
byinshi : mugaragarize ko umwitayeho, umusekere, umutege amatwi. Kuva ubu nitureke ibyo
kwirirwa dutangaza imibare y’abakene dufite kuko ingano yabo atari ikintu twakwiratana mu
byo twagezeho cyangwa mu mishinga yacu. Ahubwo tumenye ko abakene ari abantu
tugomba guhura na bo, ari abato cyangwa abakuze ; ni abantu tugomba gutumira ku meza
iwacu tugasangira ; ni abagabo, abagore n’abana bategereje ko twababwira ijambo ryuje
urukundo. Erega burya abakene tubaronkeraho umukiro kuko bashushanya Kristu ubwe !
Hari abavuga ko gutekereza ko ubukene n’ubutindi bishobora gushyitsa umuntu ku mukiro
ari ukwibeshya. Nyamara ni byo intumwa itwigisha aho igira iti : « ku bw’abantu nta
bahanga benshi babarimo, nta n’ibihangange byinshi bibarimo, ndetse nta na benshi bafite
amavuko y’ikirenga. Ahubwo rero ibyo abantu bita ibisazi, ni ibyo Imana yihitiyemo ngo
irindagize abiyita abahanga ; kandi ibinyantege nke ku bantu ni byo Imana yihitiyemo kugira
ngo isuzuguze abanyamaboko. Byongeye abatagira amavuko b’insuzugurwa ni bo Imana
yihitiyemo ngo ihindure ubusa abiyita imbonera ; kugira ngo hatagira umuntu n’umwe
wikuza imbere y’Imana ». 1Co 1, 26-29). Amaso ya muntu ntashobora kubona izo mbaraga
zikiza ariko iyo mumurikiwe n’ukwemera mubona ibikorwa n’izo mbaraga maze
mukabibera abahamya. Umuryango w’Imana uri mu rugendo urangajwe imbere n’izo
mbaraga zitagira uwo ziheza ahubwo zihamagarira buri wese gutangira urugendo nyarwo
rwo guhinduka kugira ngo ashobore kumenya abakene no kubakunda.

10. Nyagasani ntatererana abamushaka kandi bamutabaza. “Ntiyirengagiza imiborogo
y’umunyabyago” (Zab 9 , 13), kuko ahora amuteze amatwi. Ukwizera k’umukene kumuha
imbaraga zituma atsinda ubwoba bw’urupfu. Kumva ko Imana imukunda by’umwihariko
bituma imibabaro n’ikumirwa akorerwa bitamuca intege .Ubukene abayemo ntibumutesha
icyubahiro Imana yamuremanye. Ahora yizeye adashidikanya ko Imana izakimugarurira
cyose uko cyakabaye kuko itigera yihunza abana bayo baciye bugufi. Ibona ibibazo byabo
n’akababaro kabo, maze ikabigira ibyayo nuko ikabaha imbaraga, ikabarinda gucika intege.
(reba Zab 10,17). Ukwizera k’umukene gushimangirwa no kudashidikanya ko Imana
imwakira, izamucira urubanza rw’intabera, kandi ikamuha imbaraga zituma akomeza
gukunda (reba Zab 10,17).
Abigishwa ba Yezu bubahiriza inyigisho ye, ni abafasha abandi kugira ukwizera.
Mboneyeho gusaba imiryango yose y’abakristu n’abantu bose bumvise hakiri kare ko hari
icyo bagomba gukora kugira ngo bafashe abakene kugarura ukwizera, kudacika intege.
Nibakomeze kugira umuhate wo gukangurira bagenzi babo kugenza kimwe nka bo maze uyu
munsi mpuzamahanga w’abakene wongerere abantu benshi imbaraga n’ubushake bwo
gukorera hamwe, bityo ntihazagire umuntu n’umwe wumva ko yatereranywe.Aya magambo
y’umuhanuzi adutegurira ahazaza hatandukanye n’ubuzima bw’iki gihe aduherekeze : “Naho
mwebwe abubaha izina ryanjye, izuba ry’ubutabera rigiye kubarasiraho ribazanire agakiza
mu mirasire yaryo” (Mal 3, 20).

Bikorewe i Vatikani ku wa 13 kamena 2019

Umunsi mukuru wa Mutagatifu Antoni wa Paduwa

Papa Fransisko


ADRESI ZACU

  • DIYOSEZI YA KABGAYI
  • BP 66 Muhanga/Rwanda
  •  +250 787038683
  •  info@diocesekabgayi.org
  •  dkabgayi@gmail.com