Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE, Umushumba wa Kabgayi, yahaye abageni babyifuza uruhushya rudasanzwe rwo guhabwa Isakaramentu ry’Ugushyingirwa muri iki gisibo.
Nk’uko bigaragara mu rwandiko yashyizeho umukono kuwa 20 Gashyantare 2021, aragira ati :
" Ku mpamvu y’icyagirira akamaro roho z’abakristu muri ibi bihe bidasanzwe,
Maze kandi gusanga hari abageni bagiye babana badasezeranye imbere y’Imana abandi bikaba ngombwa ko bimura kenshi amatariki y’Ugushyingirwa kwabo, bitewe n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 ;
Nzirikanye kandi ko abo bose bahuye n’izo ngorane bagomba gufashwa kugira ngo igisibo cyabo gitungane kandi bazizihize Pasika uko bikwiye ;
Nshingiye kandi ku bubasha mpabwa n’amategeko ya Kiliziya [...] ;
Ntanze uburenganzira bwo Gushyingirwa ku bageni bazasaba iryo Sakaramentu bose, muri ibi byumweru bitatu bya mbere by’Igisibo. Ni uguhera kuwa 23 Gashyantare kugeza kuwa 15 Werurwe 2021, abageni bakaba bazarangwa mu cyumweru kimwe gusa".
Nk’uko kandi bigaragara muri urwo rwandiko, abazaba baracikanwe n’iki gihe kidasanzwe cy’Impuhwe z’Imana Kiliziya itangaje, bazategereza gusezerana imbere y’Imana nyuma y’Umunsi mukuru wa Pasika.
Ubusanzwe, uko Amategeko ya Kiliziya abiteganya, Ugushyingirwa ni rimwe mu masakaramentu adatangwa mu gihe cya Adiventi ndetse n’Igisibo, kereka ku mpamvu zidasanzwe kandi na bwo Umwepiskopi yabitangiye uruhushya.
Padiri Jean-Paul MANIRIHO