ENGLISH 
FRENCH 

DIYOSEZI YA KABGAYI


Ubutumwa Papa Fransisko yageneye abakristu mu gisibo 2020


Yanditswe kuwa
26/02/2020
Views  171

Papa Fransisko

« Ngaho rero turabinginze mu izina rya Kristu : nimureke Imana ibigarurire »
(2Kor 5, 20)

Bavandimwe nkunda,

Muri uyu mwaka wa 2020, Nyagasani yongeye kuduha umwanya ukwiye wo kwitegura guhimbazanya umutima mushya iyobera rikomeye ry’urupfu n’izuka ry’Umwami wacu Yezu Kristu, ari na ryo shingiro ry’ubuzima bwa gikristu haba ku muntu ku giti cye cyangwa se kuri Kiliziya muri rusange. Ni ngombwa guhora tuzirikana iri yobera n’ubwenge bwacu ndetse n’umutima wacu wose. Mu by’ukuri, iri yobera ntirihwema kuducengeramo mu gihe cyose twemeye kuyoborwa n’imbaraga zitagatifuza zaryo, tukazikingurira umutima wacu ugira ubuntu mu bwisanzure.

1. Ibanga rya Pasika ni ryo dukesha guhinduka

Ibyishimo by’umukristu abikesha kumva no kwakira Inkuru Nziza y’urupfu n’izuka bya Yezu. Ibi ni byo bibumbye Iyobera ry’urukundo « nyarwo, rw’ukuri kandi rugaragara mu bikorwa, rwa rundi rudutoza kubana turangwa n’umushyikirano uzira uburyarya kandi wera imbuto » (Reba urwandiko rwa Papa « Kristu ni muzima » ‘Christus vivit’, n. 117). Uwemeye iyo nkuru nziza aca ukubiri n’ikinyoma kitubeshya ko ubuzima bwacu ari twe tubugenga kandi mu by’ukuri butangwa n’urukundo rw’Imana Data, kuko ikiyishishikaje ari ukuduha ubugingo busagambye (reba Yh 10,10). Nyamara iyo duhisemo gutega amatwi akarimi kareshya ka ‘sekinyoma’(reba Yh 8,45), tuba twiroha mu rwobo rucuze umwijima ndetse tunigabije umuriro utazima kuva tukiri hano ku isi, nk’uko twakunze kujya tubibona mu kaga kagiye kagwira abantu ku giti cyabo no ku matsinda y’abantu incuro nyinshi.

Muri iki gisibo cyo mu mwaka wa 2020, ndashaka kubasangiza mwese ibikubiye mu rwandiko rwa gishumba, « Kristu ni muzima » (Christus vivit) nandikiye urubyiruko ngira nti « Itegereze Yezu ubambye ku musaraba ugutegeye amaboko ngo akwakire, iyoroshye ahore agukiza. Kandi mu gihe wegera intebe ya penetensiya ngo wirege ibyaha byawe, ujye wemera rwose ko abigukiza ku bw’impuhwe ze. Zirikana amaraso yasheshe ku bw’urukundo, maze wemere gusukurwa na We. Ni bwo uzabasha kuvuka bundi bushya » (nº 123). Pasika ya Yezu si amateka ahubwo ku bw’ububasha bwa Roho Mutagatifu, ihora ijyanye n’ibihe byose, igatuma tubona kandi tugakora mu kwemera ku mubiri wa Kristu mu bantu batabarika bababaye.

2. Guhindukirira Imana birihutirwa

Byuje umukiro kuzirikana byimbitse Iyobera rya pasika twaherewemo ineza y’impuhwe n’Imana. Koko rero, ubuhamya bw’impuhwe nta handi handi wahurira na bwo uretse “guhura imbonankubone” na Nyagasani wabambwe akazuka “we wankunze, ubwe akigabiza urupfu ari jye agirira” (reba Gal 2, 20). Ni uguhuza imitima ikaganira nk’incuti ku yindi. Ni yo mpamvu isengesho ari ingenzi cyane muri iki gihe cy’igisibo. Mbere yo kuba inshingano ku mukristu, isengesho rigaragaza ko dufite inyota yo kugira icyo dukora ngo twiture urukundo Imana yadukunze mbere kandi rukaba rudushyigikira iteka. Koko rero, umukristu asenga azi neza ko akunzwe n’Imana n’ubwo atari intungane bwose. Isengesho rishobora kwibanda ku byifuzo binyuranye, ariko igifite agaciro mu maso y’Imana ni uko riducengeramo rwose kugeza n’aho ribasha kugera ku mutima wacu unangiye kugira ngo rirusheho kuwerekeza ku Mana no ku gushaka kwayo.

Muri iki gihe gikwiye, nimucyo twemere kuyoborwa n’Imana nka Isiraheli mu butayu (Oz 2,16) kugira ngo dushobore kumva ijwi ryayo kandi turihe umwanya rigere no mu nkebe z’imitima yacu. Uko tugenda turushaho kuyoborwa n’ijambo ryayo, ni ko tugenda turushaho kunyurwa n’mpuhwe itugirira nta kiguzi. Nyabuneka, iki gihe cy’ingabire z’Imana ntikidupfire ubusa, tureke gukomeza kwibeshya ko ari twe twakwigenera igihe n’uburyo byo guhinduka.

3. Imana ihora ishaka gushyikirana n’abana bayo

Bakristu Bavandimwe,

Kuba Nyagasani yongeye kuduha umwanya ukwiye wo kumuhindukirira, ntitugomba kubifata nk’ibyo atugomba. Ahubwo aya mahirwe twongeye kubona natuvugururemo umutima ushimira, anadukangure tuve mu bitotsi twamenyereye. N’ubwo ikibi kitabura mu buzima bwacu, mu bwa Kiliziya n’ubw’isi, ndetse rimwe na rimwe kikaba icyago, uyu mwanya duhawe wo guhindura icyerekezo ugaragaza ko Imana ihora ishaka kutwiyegereza kugira ngo idukize. Muri Yezu wabambwe, « Utigeze arangwaho icyaha, Imana yagize impongano y’ibyaha byacu » (reba 2Kor 5,21), uwo mugambi w’Imana wo gukiza abantu watumye yemera ko umwana wayo yikorera umutwaro w’ibyaha bisa n’aho « Imana ihanganye na yo ubwayo » nk’uko Papa Benedigito wa 16 yabigarutseho mu rwandiko rwe rwa gishumba « Imana ni urukundo » (Deus Caritas est n° 12). Mu by’ukuri, Imana ikunda n’abanzi bayo (reba Mt 5, 43-48).
Ikiganiro Imana ishaka kugirana na buri muntu ku bw’Iyobera rya pasika y’Umwana wayo ntabwo gisa na cya kindi kivugwa ku bari batuye i Atene, ngo « nta kindi bakoraga uretse kumva no kubara inkuru z’inzaduka » (reba Intu 17,21). Ubwo buryo bwo kuvugavuga bitewe n’amatsiko y’ibidafite umumaro ntibigire n’ireme, ni bwo bwakunze kuranga abagengwa n’ibyifuzo by’isi mu bihe byose, ndetse no mu bihe turimo. Uko kuramya isi nk’ikigirwamana bishobora no kwihisha mu mikoreshereze idahwitse y’uburyo bw’itumanaho.

4. Ubukungu ni ubwo gusangira, si ubwo kwikubira

Gushingira ubuzima bwacu ku iyobera rya pasika nk’inkingi ya mwamba yabwo bivuga kwifatanya na Kristu wabambwe duhura na We mu nzirakarengane nyinshi z’intambara, mu bangiririzwa ubuzima kuva umwana agisamwa kugeza ku bakambwe, mu bahura n’ihohotera ry’ubwoko bwinshi. Kristu wabambwe kandi duhura na We mu bagirwaho ingaruka n’ibiza bikomoka ku bidukikije, mu bibasirwa n’ubusumbane mu isaranganya ribogamye ry’umutungo w’isi, mu bibasirwa n’icuruzwa ry’abantu mu nzira zose bikorwamo ; Ibikomere bya Kristu wabambwe kandi tubisanga no mu baguye mu mutego wo kumaranira inyungu ku buryo butagira rutangira, ubu bukaba ari ubwoko bwo gusenga ibigirwamana.

Na n’uyu munsi, ni ngombwa kwiyambaza abantu bose b’umutima mwiza ngo basangire n’abo basumbya ubushobozi babafasha nk’inzira yo kugira uruhare bwite mu kubaka ubukungu busaranganyijwe. Ugusangira bikozwe mu rukundo bifasha umuntu kurushaho gukura mu bumuntu bwe, naho kwikubira bitesha umuntu ako gaciro bimufungira mu mu bugugu bwe. Dushobora ndetse tugomba kugera kure dushingiye ku myubakire y’inzego z’ubukungu. Uretse n’ibyo kandi dukwiye no kongera gusuzuma uko ubukungu bwacu buteye, tukareba niba ntawe buheza cyangwa se bushyira mu kaga ako ari ko kose. Ni yo mpamvu, hagati muri iki gisibo cya 2020, ni ukuvuga kuva ku wa 26 kugeza ku wa 28 werurwe natumiye i Asize urubyiruko ruzobereye mu by’ubukungu, ba rwiyemezamirimo n’abaharanira ko ibintu bihinduka, hagambiriwe gutanga umusanzu wo kubaka ubukungu burusha ubusanzwe kuba intabogama no kudaheza abandi. Nk’uko inyigisho za Kiliziya zitahwemye kubigarukaho, Ubuyobozi mu bya politiki ni bumwe mu buryo bukomeye bwo kugaragarizamo urukundo (reba Papa Piyo wa 11, Imbwirwaruhame ku bagize Ihuriro ry’abanyeshuri ba kaminuza gatolika mu Butaliyani, 18 ukuboza 1927). Uko ni na ko bigomba kumera ku icungabukungu rishingiye ku ngendo y’ivanjili ikaba ari na yo y’interahirwe.

Niyambaje ubuvunyi bw’Umubyeyi Bikira Mariya udusabira muri iki gisibo, kugira ngo tubashe kwakira ubutumire bwo kwiyunga n’Imana, kuyireka ikatwigarurira, kurangamira n’umutima wacu wose Iyobera rya Pasika no kwiyemeza kugana umushyikirano uzira imbereka n’Imana. Ni bwo tuzaba icyo Kristu asaba abigishwa be kuba cyo ati « Nimube umunyu w’isi n’urumuri rw’isi » (reba Mt 5, 13-14).

Bikorewe i Roma, kuri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Yohani i Laterani.

Ku wa 7 ukwakira 2019, Umunsi mukuru wa Bikiramariya, Mwamikazi wa Rozari

Papa Fransisko