Umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Padiri SAFI Protazi
Kuwa mbere, tariki ya 27 Mata 2019, ni bwo inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Padiri Safi Protazi yamenyekanye ndetse isakara byihuse. Abenshi ntibahise babyakira kuko uyu musaserdoti yari adashaje cyane, akaba nta n’uburwayi bukomeye bwari bumuzwiho. Bamwe mu babanye na we, cyane cyane abapadiri yareze, wasangaga bavuga bati "Padiri Safi ruramwibye... Nta kundi".
Nk’uko byagaragaye mu buhamya bwatanzwe n’abepiskopi, abapadiri, n’abo mu muryango we, kuvuga ko urupfu rwamutwibye, ahanini byaterwaga nuko yari umusaza ugikomeye, urangwa n’ibakwe muri byose. Akamenya gutunganya neza umurimo we wa gisaserdoti, gukunda isengesho, kubana neza no kwakira bose nta robanura, kujya no kugira abandi inama nziza, kwitanga atinuba, n’ibindi. Urupfu rwe rero rwatunguye benshi, dore ko yagiye kuryama nk’uko bisanzwe, bugacya yapfuye.
By’umwihariko ababanye na we mu Nyakibanda bamwibukira ku gukunda sport aho buri munsi yakoranaga imyitozo n’abafaratiri mu ikipe ya mbere y’umupira w’amaguru ya Seminari, kugeza ahavuye mu mpera za 2017. Kumubona saa 14h00’ yashyizemo "Godiyo" na "Training’’ ubwabyo bikaba byarakeburaga abafaratiri, ntibasibe imyitozo cyangwa ngo bakererwe.
Abasaserdoti bagera kuri 333 hamwe n’Abepiskopi 7 baje gushyingura Nyakwigendera
Padiri Safi kandi yatubereye umurezi w’indashyikirwa, aho yabaye mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda imyaka 30 y’umujyo umwe, kuva mu 1987 kugera mu 2017. Ibyo byatumye arera abapadiri benshi b’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bize mu Nyakibanda. Ubushakashatsi bwerekana ko mu bapadiri begukiye ubutumwa mu madiyosezi (Prêtres diocésains) mu Rwanda, abatarigishijwe na Padiri Safi batarenga 50 ku bapadiri barenga gato 1000 bari mu butumwa kuri ubu.
Incamake y’ubuzima bwa Padiri Safi Protazi
Nyakwigendera Padiri Protazi Safi
Padiri Safi Protazi yavutse ku itariki ya 4 Ukuboza 1948, avukira muri Paruwasi ya Nemba ho mu Buberuka, mu Karere ka Burera.
Ababyeyi ni KINYONI Evariste na Léocadie MUKAMUGABO.
Yavutse mu muryango w’abana 12, ubu akaba asize abavandimwe 3 ari bo : Charles Lwanga, Sempabwa na Bisumbukuboko.
Yavutse mu muryango w’abakirisitu, ahabwa isakaramentu rya Batisimu kuwa 26 Ukuboza 1948 i NEMBA, ahabwa Ugukomezwa tariki ya 5/7/1958 (NEMBA). Amashuri abanza yayigiye i Nemba na Nyamata, akomereza amashuri yisumbuye mu Iseminari Nto i Kabgayi (1961-1965) no mu Iseminari Nto ya Mt Pawulo i Kigali (1965-1968).
Nyuma yagiye kwiga mu Iseminari Nkuru mu Nyakibanda (1968-1974). Yahawe isakaramentu ry’ubusaserdoti kuwa 21 Nyakanga 1974. Yaje kujya i Roma gukomeza amashuri, aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga muri “ Théologie pastorale” (1974-1981)
Ubutumwa bwa Gisaseredoti yabukoreye muri Paruwasi ya Nyamirambo (1974), Paruwasi ya Rutongo (1981), ari n’umwarimu mu Iseminari nkuru ya Rutongo.
1987-2017 : Yabaye mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda aho yamaze imyaka irenga 30 yigisha ibijyanye n’iyobokamana mu Iyogezabutumwa.
Mu buzima bwe yaranzwe n’urukundo, kwicisha bugufi, kwitangira abandi n’urugwiro kuri bose nta vangura.
Yitabye Imana yakoreraga ubutumwa bwa gisaseredoti muri Paruwasi ya Kacyiru ho muri Arikidiyosezi ya Kigali (2017-2019).
Yitabye Imana ku wa 27 Mata 2019, azize urupfu rutunguranye.
Yashyinguwe mu irimbi ry’i Ndera kuwa 1 Gicurasi 2019, nyuma y’Igitambo cy’Ukaristiya cyaturiwe muri Kiliziya ya Paruwasi Regina Pacis Remera.
Nyagasani amuhe iruhuko ridashira, amwiyereke iteka aruhukire mu mahoro.
Padiri Jean-Paul MANIRIHO