Mu mugoroba wo kuwa 3 Nyakanga 2021 ni bwo inkuru y’incamugongo yadutashyeho ivuga ko Padiri Aloys HAKIZIMANA ofm, umusaserdoti wo mu muryango w’Abafureri bato ba Mutagatifu Fransisko w’Asizi (bazwi ku izina ry’Abafransiskani), yitabye Imana aguye mu Bitaro byitiriwe Levi Mwanawasa by’i Lusaka muri Zambia, aho yari arwariye mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Iyo nkuru mbi yakiranywe agahinda kenshi, haba mu bavandimwe be bo mu muryango mugari w’Abafransiskani, mu muryango w’abakristu ba Paruwasi ya Kinazi avukamo, mu basaserdoti basangiye ubutore n’ubutumwa, mu bakristu bamumenye hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga aho yasohoje ubutumwa, cyane cyane muri Paruwasi ya Kivumu muri Diyosezi ya Kabgayi, aho yabaye Padiri mukuru mu gihe cy’imyaka irindwi.
Padiri Aloys HAKIZIMANA ni muntu ki ?
Ababanye na Padiri Aloys (uwambaye indorerwamo) bamuziho gukunda abantu no guhorana urugwiro (Ifoto yo kuwa 11/10/2018
Aloys HAKIZIMANA ni mwene Appollinaire RUCYAHANA na Anastasie NYIRABAZIGA. Yavutse kuwa 5 Nyakanga 1966, avukira i Rutabo muri Paruwasi ya Kinazi ho muri Diyosezi ya Kabgayi, mu Karere ka Ruhango. Ibihe by’ingenzi byaranze ubuzima n’ubutumwa bye ni ibi bikurikira :
– 1988 : Yinjiye muri Postulat y’Umuryango w’Abafransiskani
– 1990 : Yinjiye muri Noviciat
– 1992 : Yakoze amasezerano ya mbere yo kwiyegurira Imana, ku Kivumu
– 1998-2001 : Yize Filozofiya i Lusaka muri Zambia
– 2001-2004 : Yize Tewolojiya i Nairobi, Kenya
– 2005 : Yaherewe ubusaserdoti i Save muri Diyosezi ya Butare
– 2005-2012 : Yakoze ubutumwa bwa gisaserdoti i Gitega mu gihugu cy’U Burundi
– 2012-2019 : Yabaye Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kivumu muri Diyosezi ya Kabgayi
– 2019-2021 : Yakoreye ubutumwa i Lusaka muri Zambia
Padiri Aloys yatabarutse afite imyaka 55, ashyingurwa kuwa 6 Nyakanga 2021 i Lusaka muri Zambia.
Requiescat in pace.
Inkuru yanditswe na :
Padiri Jean-Paul MANIRIHO