ENGLISH 
FRENCH 

DIYOSEZI YA KABGAYI


Noheli 2020 : Inyigisho y’Umwepiskopi


Yanditswe kuwa
25/12/2020
Views  188

+Smaragde MBONYINTEGE, Umushumba wa Kabgayi

Amasomo ya Misa yo ku manywa : Iz 52, 7-10 ; Heb 1, 1-6 ; Yh 1, 1-18

“Nyamara abamwakiriye bose yabahaye ububasha bwo guhinduka abana b’Imana : abo ni abemera Izina rye” (Yh 1, 12)

Bakristu Bavandimwe, Noheli nziza !

1. Nishimiye kwizihizanya namwe mwese iyi Noheli, nubwo ibaye mu bihe bidasanzwe bw’icyorezo cya COVID-19, bikaba binashoboka ko hari benshi bayumvira aho bari kubera iki cyorezo. Ndagira ngo mbabwire na bo ko tubari hafi. Kuri uyu munsi ndagendera kuri iri jambo ryo mu Ivanjiri ya Yohani ngo : “Abamwakiriye bose yabahaye ububasha bwo kuba abana b’Imana : abo ni abemera Izina”, Izina rya Yezu.
Turemera ko Jambo w’Imana yigize umuntu akabana natwe. Yozefu na Mariya bamwakiriye bwa mbere yinjiye muri iyi si yacu. Turabubaha kandi turabashimira nk’ababyeyi. Ariko iyo ngabire bayikesha kwemera. Ni bo bambere baragijwe Izina rya Yezu, baryakirana ukwemera, maze ribagira abatoni b’Imana. Ni byo Elizabeti yabwiye Mariya ati “Urahirwa wowe wemeye” (Lk 1, 45).

2. Izina rya Yezu, mu Ivanjili Ntagatifu, ni Izina rikuru ryahawe Jambo wigize umuntu ritanzwe n’Imana ubwayo, kuko ari Izina na n’ubu rifite ububasha n’ubutumwa ritwaye. Ubwo Malayika Gaburiheli yabwiraga Mariya ko azabyara Umwana w’Imana yagize ati “Dore ugiye gusama inda, ukazabyara umuhungu, maze ukazamwita Izina rya Yezu” (Lk 1, 31). Igihe kandi Yozefu yari mu mugambi wo gusezerera Mariya rwihishwa kuko yabonaga ari muri gahunda ze nshya, kubera icyubahiro yari amufitiye, Malayika wa Nyagasani yaramwegereye aramubwira ati : “Yozefu, mwana wa Dawudi, witinya kuzana umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bubasha bwa Roho Mutagatifu, azabyara Umwana uzamwite Izina rya Yezu, kuko ari We uzakiza umuryango we ibyaha byawo (Mt 1, 20-21).

3. Izina rya Yezu, twambaza tumukunze, ni Izina ry’umukiro n’ibyishimo Imana ubwayo yihereye Jambo wigize umuntu akabana natwe. Kumwita Izina rya Yezu, Mariya na Yozefu babyakiranye icyubahiro, na bo ribanogereza ubutoni ku Mana. Bityo, Yezu akaba Umwana w’Imana, utwaye izina ry’ubutore n’ubutumwa ku bantu.
Ubutore n’ubutumwa bwa Yezu kandi ntibwategereje aho atangiriye kwigisha mu Galileya, ahubwo yarabuvukanye. Uwashaka kumva ubukuru n’ububasha bwa Yezu mu rupfu n’izuka bye, yabanza no kumva ubuto no kwicisha bugufi mu ivuka rye i Betelehemu twizihiza uyu munsi wa none. Igihe yari amaze kuvukira i Betelehemu, haje abamalayika n’abashumba, babona uruhinja ruryamye mu kavure maze barishima, basingiza Imana bavuga bati “Imana nikuzwe mu bushorishori bw’ijuru, kandi munsi abo ikunda bahorane amahoro” (Lk 2, 14). Abo bamalayika n’abashumba babonye iki ? Babonye nde ? Byatumye buzura ibyishimo maze bagasingiza Imana ? Babonye ikuzo ry’Imana ritwawe n’uwo mwana Yezu uryamye aho mu kirugu. Izina rya Yezu, mu bwana bwe, mu mikurire ye, kugeza ku bwitange bwe ndetse n’aho amariye kuzuka, abamubonye bakamwakirana ukwemera babonye ikuzo ry’Imana atwaye, maze barishima. “Nuko Jambo yigira umuntu abana natwe, maze twibonera ikuzo rye” (Yh 1, 14).

Uyu mwana watuvukiye yambaye ububasha n’ikuzo ry’Imana, ni we muhanuzi Izayi avuga mu isomo rya Noheli twumvise ati : “Abantu bagendaga mu mwijima babonye urumuri nyamwinshi, abari batuye mu gihugu cy’icuraburindi, urumuri rwabarasiyeho. Wabagwirije ineza ubasakazaho ibyishimo” (Iz 9, 1-2). Agakomeza kandi agira ati : “Koko Umwana yatuvukiye, twahawe umuhungu… ahawe izina : Umujyanama w’agatangaza, Imana idahangarwa, umubyeyi iteka, umwami w’amahoro” (Iz 1, 5).

Ikirugu cyo muri Bazilika Nto ya Kabgayi
4. Bakristu, bavandimwe, umwana watuvukiye ufite Izina rya Yezu Imana ubwayo yamwihereye, abamwegeranye ukwemera bose, kuva kera kandi n’ubu, baranzwe no gusabagizwa n’ibyishimo, kuko babonye mu mwana Yezu icyo bakomeje gushaka ku Mana. Nimwibuke wa musaza Simewoni na wa mukecuru Ana, umukobwa wa Fanuweli. Babonye uwo mwana Yezu, Yozefu na Mariya bari baje mu Ihekalu gutura Imana umwana Yezu, maze umusaza Simewoni yuzura Roho Mutagatifu, amwakirana ibyishimo n’ubushishozi bwinshi ; aravuga ati “Nyagasani, noneho ubishatse wasezerera umugaragu wawe mu mahoro nk’uko wabivuze, kuko amaso yanjye yabonye agakiza kawe wageneye imiryango yose. Ni we rumuri ruboneshereza abanyamahanga, akaba n’ikuzo rya Israheli” (Lk 2, 29-31). Iyi ndirimbo y’ibyishimo n’ikuzo ry’Imana bya Simewoni, yuzuyemo ubutore n’ubutumwa Umwana Yezu yifitemo. Simewoni yongeye gushimangira ibyo abahanuzi bamubanjirije bavugaga, aho agira ati “Ni we rumuri ruboneshereza abanyamahanga, akaba n’ikuzo ry’umuryango wawe Israheli” (Lk 2, 32).

Mu izina ry’Umwana Yezu harimo ubutumwa mpuzamahanga. Yezu aje nk’urumuri rumurikira abari mu mwijima w’inabi n’icyaha, agahuriza Israheli n’amahanga ku Mana imwe ifite ububasha n’ubushake bwo gukiza abantu ibinyujije muri uwo Yezu watuvukiye.
Umukecuru Ana, umukobwa wa Fanuweli na we yari hafi aho ya Simewoni. Ngo yahoraga mu ngoro, agakorera Imana umunsi n’ijoro, asiba kurya kandi asenga. Umwana Yezu ahingutse amwakirana ibakwe ry’ukwemera kwamutunze kugera mu kigero cy’imyaka mirongo inani n’ine. Nuko na we yuzura ibyishimo maze atangira gusingiza Imana no gutekerereza iby’uwo mwana abari bategereje ugukira kwa Yeruzalemu” (Lk 2, 38).

5. Bakristu, bavandimwe, Izina ry’Umwana Yezu watuvukiye, twakirana ukwemera, ni impinduramatwara ihimbaje mu mibanire yacu n’Imana ; kuko nta gihe umuntu atashatse Imana mu mibereho ye, nk’uko nta kuntu Imana itagiye ikomeza kuba hafi y’abantu n’ubushake bwinshi bwo kubakiza. Byageze aho rero itubwiza umwana wayo bwite, nk’uko ibaruwa yandikiwe Abahebureyi ibitubwira igira iti : “Imana imaze kubwira abasokuruza bacu kenshi no ku buryo bwinshi ikoresheje abahanuzi, natwe muri iyi minsi yatubwirishije Umwana wayo, ari we yageneye kwegurira byose. Mwana uwo ni we buranga bw’ikuzo ry’Imana n’ishusho rya kamere yayo” (Heb 1, 1-3). Uyu mwana Yezu, nk’abandi bana bose, afite isura n’imico y’Imana yamuduhaye. Ni ikuzo ry’Imana mu bantu. Ni Imana nzima muri Jambo wigize umuntu akabana natwe. Nanone iyi barwa yandikiwe Abahebureyi ikomeza igira iti : “Ni nde wo mu bamalayika Imana yigeze ibwira iti “Uri umwana wanjye, ni njye wakwibyariye uyu munsi ?” Cyangwa se nanone iti : “Nzamubera umubyeyi na we ambere umwana ? (Heb 1, 5). Yezu ni Umwana w’Imana koko. Natwe kandi yaje agamije kutugira abana b’Imana, tubikesheje kwemera Izina rye.

Yezu ni izina ry’agakiza twahawe n’Imana

6. Izina rya Yezu, na Yezu ubwe yarariduhaye ho Izina twiyambaza igihe cyose. Ni izina ry’ubuntu, ububasha, impuhwe, ikuzo n’icyubahiro bituruka ku Mana. Ni Izina rikunditse, ryubahitse, kandi riri hafi igihe cyose uryegeranye ukwemera.
Mu ivanjiri, kenshi Yezu aturagiza Izina rye. We ubwe abitwibwira agira ati : “Icyo musaba Data cyose mu Izina ryanjye nzagikora kugira ngo Data aherwe ikuzo muri Mwana. Nimugira icyo muzasaba cyose mu Izina ryanjye nzagikora” (Yh 14, 13-14). Muri Jambo wigize umuntu, akabana natwe, Imana yashatse kuba hafi yacu, ngo tuyigane tuyireba, tuyumva, kandi tuyisaba icyo dukeneye cyose mu kwemera kwisanzurira mu rukundo dukunda Imana n’abavandimwe.
Yezu uwo ntari kure yacu, ari hafi. Iyo twizihiza ivuka rye tunibuka urupfu n’izuka bye tuba twamwegereye kurusha ubusanzwe. Inzira imugeraho vuba ikaba ukwemera kwacu muri Kiliziya itwaye ubukungu nyobokamana dukesha Izina rya Yezu.

7. Izina rya Yezu muri Kiliziya yacu, bakristu bavandimwe, nk’uko Yozefu na Mariya bariragijwe, ni ko na Kiliziya, nk’umuryango Yezu ubwe yiremeye mu bwitange bukomeye, ari yo itwaye ubu ubukungu nyampuhwe bw’izina rya Yezu. Koko rero, Intumwa za Yezu, aho Yezu asubiriye mu Ijuru, ntizigeze ziyumva nk’imfubyi, ahubwo zari zitwaye Yezu ku mutima, mu bwenge, no mu kwemera kwabo. Ni byo abigishwa ba Yezu bamumenyeyeho mu imanyura ry’umugati na bo rero babatekerereza uko byagenze mu nzira, “n’uburyo bamumenyeye mu imanyura ry’umugati” (Lk 24, 35). Ubwo kandi Petero na Yohani bambukiraga umugi bagasanga umuntu ufite ubumuga ku nzira asabiriza, Petero aramubwira ati ‘ngaho turebe’ uwo muntu agumya kubahanga amaso, kuko yari ategereje ko hari icyo bari bumuhe. Petero aramubwira ati :” Ari zahabu ari na feza ntabyo mfite, ariko icyo mfite ndakiguhaye. Mu izina rya Yezu Kristu w’i Nazareti haguruka ugende… arabaduka aratambuka yinjirana nabo mu ngoro agenda asimbuka kandi asingiza Imana” (Intu 3, 4-8). Ntibyatinze Petero ajyanwa imbere y’inama nkuru ya Israheli, kubazwa ukuntu yakijije umuntu ugendana ubumuga ku munsi w’isabato. Maze Petero abasubiza ashize amanga agira ati :” Nimumenye neza rero mwebwe muryango wose wa Israheli ko izina rya Yezu Kristu w’i Nazareti, mwebwe ubwanyu mwabambye, Imana ikamuzura mu bapfuye, ari ryo uyu muntu akesha kuba ahagaze imbere yanyu ari mutaraga (Intu 4, 10) Yezu ni izina ry’ububasha n’ubushake bw’Imana ishaka gukiza abantu.

8. Bakristu bavandimwe, burya turangazwa na byinshi, tugahangayikwa na byinshi mu byo dushaka kumenya, gutunga no kubabyo. Ibyo biratuvangira, bikatubuza kubona no kumva Imana yaje hafi yacu muri Kiliziya. Biriya byose ushobora kubishaka no kubiharanira witwaje urumuri rwa Kristu ugatekana ku mutima no ku mubiri kandi ukabaho mu mahoro mu bandi bantu. Ibyo bisaba kwemera izina rya Yezu, no guca bugufi ukamwegera, ukamwitegereza wifashishije Kiliziya n’Ijambo ry’Imana ; kuko byombi byifitemo Yezu, nyir’ububasha n’ubushake bwo gukiza abantu bose. Aho bibaye ngombwa akakwifashisha nawe nk’uwemera.

9. Iyi Noheli y’Ivuka rya Yezu tuyizihije twugarijwe n’ikiza cya COVID-19, kitubuza gusabana no kwizihirwa uko bisanzwe kuri Noheli. Ariko rero mureke natwe duhime icyo cyorezo twegera Kristu Yezu nta byinshi bituziga ngo biturangaze, maze dusingize Imana twitwaje Izina rya Yezu.

Noheli nziza kuri mwese.

Nyagasani Yezu nabane namwe

+Smaragde MBONYINTEGE
Umushumba wa Kabgayi