ENGLISH 
FRENCH 

DIYOSEZI YA KABGAYI


Laudato si : Urubyiruko rurasabwa kurengera ibidukikije


Yanditswe kuwa
24/10/2020
Views  157

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu Papa Fransisko asohoye urwandiko rwa gishumba “LAUDATO SI” rushishikariza abantu b’isi yose kwita no kurengera ibidukikije, Abayezuwiti bateguye ibiganiro mpaka byabaye kuva kuwa 21/10/2020 kugera kuwa 22/10/2020 muri Centre URUMURI i Kigali. Ibyo biganiro byatumiwemo urubyiruko ruhagarariye abandi mu Karere k’ibiyaga bigari ( Rwanda, Burundi, Uganda, Tanzaniya na Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo) mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko kurinda no kubungabunga urugo rwacu dusangiye ariyo si dutuye “notre maison commune”.

Impamvu yo kwibanda kuri ibi bihugu ni uko abaturage babyo biganjemo urubyiruko kandi rw’imbaraga, bigatanga amahirwe adasanzwe mu guhindura imyumvire ku bidukikije nk’uko Papa Fransisko abivuga. Ni muri uwo murongo icyerekezo cy’ibiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Abakiri bato nibo mbarutso yo kwitangira umurimo wo kurinda urugo rwacu dusangiye : ikibazo cy’imibereho myiza ya muntu uko yakabaye muri Afurika y’ibihugu bigari.”

Hitabiriye ingeri zinyuranye

Ibi biganiro byahuje kandi urubyiruko mu nzego zose : abiga muri za Kaminuza, abashakashatsi batandukanye, abari mu nzego za politiki ndetse n’abita ku bidukikije. Baboneyeho no gususuzumira hamwe ikibazo kibazwa na Papa Fransisko agira ati “Urubyiruko rudusaba impinduka. Ariko se ni gute twakubaka ejo heza hazaza tudatekereje ku bidukikije birimo kwangizwa ndetse no ku bubabare bwa bagenzi bacu bahezwa cyangwa bahohoterwa ?” (Laudato si, n. 13).

Ibi biganiro rero bizagera ku ntego yabyo igihe ababyitabiriye ndetse n’urubyiruko muri rusange bazaba bacengewe neza n’akamaro ko kwita ku bidukikije ndetse hashyizweho n’umunsi w’ikiruhuko wo kuzirikana ku bidukikije, gushimira Imana yabiremye, gutekereza ku kamaro bidufitiye ndetse no guhagarika ibikorwa bya muntu byangiza ibidukikije. Urubyiruko rwayitabiriye rero rurasabwa kuba intumwa nziza zo kurengera ibidukikije aho batuye, aho bakorera ndetse n’aho bagenda.

UWAMAHORO Bernard