+Smaragde MBONYINTEGE, Umushumba wa Kabgayi
None ku cyumweru, tariki ya 27 Gashyantare 2021, Kiliziya n’insengero zari zimaze igihe kinini zifunze kubera ingamba zashyizweho zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 zongeye gufungura imiryango. Abakristu bari bamaze iminsi bagaragaza ko bahangayitse kandi bafite akababaro baterwaga no kutemererwa gukoranira mu ngoro y’Imana, ngo bumve Ijambo ryayo, bayisenge, bayiture Igitambo cy’Ukaristiya, kandi bahabwe Umubiri wa Nyagasani. Ni koko, ntawe uzi agaciro kabyo utakumva uburemere bw’iyo ntimba bari bafite ku mutima. Kuri iki cyumweru rero, Umwepiskopi wa Kabgayi yaturiye abakristu Misa ebyiri muri Bazilika Nto : iya mbere iba saa 07h00’ iya kabiri iba saa 11h00’.
Mu nyigisho yahaye abakristu, Umwepiskopi yabashishikarije kurushaho gukomera mu kwemera, no kudahungabanywa n’ibi bihe bya Covid-19. Yagize ati " Mu gihe cy’ibigeragezo, abakristu ntitugomba kudohoka ku kwemera. Mu bihe bikomeye Yezu Kristu arushaho kutuba hafi no kudukomeresha ingabire ze, kugira ngo dushobore kurangiza neza inshingano zacu. Iyi Tabernakulo mubona, iyo tumaze guhazwa dushyiramo Ukaristiya tugafunga. Nyamara si Yezu dufungirana, ahubwo dufungira kwirinda inkubaganyi zishobora kwangiza. Yezu Kristu ntakingiranwa. Kiliziya rero na zo ni nka Tabernakulo. Kuzifunga ntibibuza ushakashaka Yezu Kristu kumubona, akagutaha ku mutima ; dore ko na We ubwe asanzwe ahora aza kugushakashaka ngo abane nawe mu rugo rwawe n’aho uri hose. Muhumure rero, Yezu arahari, kandi tumushimire ko iki gihe cyose twari tumaze tudahurira hano, yadufashe neza".
Tabernakulo yo muri Bazilika Nto ya Kabgayi
Umushumba wa Kabgayi kandi yahumurije abakristu mu bibahangayikisha no mu bibatera ubwoba byose mu mibereho yabo ya buri munsi, cyane cyane ibicicikana kuri internet no ku mbuga nkoranyambaga muri ibi bihe turimo. Yabashishikarije gushingira amizero yabo kuri Kristu wigeretseho imibabaro yacu yose, ndetse akatwitangira ku musaraba ; maze urupfu n’izuka bye tukabironkeramo amizero n’ubuzima bishyitse. Yashimangiye rero ko nta mukristu ubaho mu bwoba no mu mihangayiko ya ruburamunsi, ko kandi ukwemera kudufasha kwakira uko turi no kunyurwa n’ibyo dufite, byaba bike cyangwa se byinshi.
Abakristu b’i Kabgayi bari bafite inyota yo kongera guturira hamwe Igitambo cy’Ukaristiya
Ubusanzwe Bazilika Nto ya Kabgayi yakira abakristu basaga ibihumbi bitatu bicaye bisanzuye, ariko kuri iki cyumweru harimo abatageze no ku gihumbi kubera kubahiriza amabwiriza asaba kiliziya n’insengero kutarenza 1/3 cy’abo ishobora kwakira, ku mpamvu y’ubwirinzi.
Padiri Jean-Paul MANIRIHO