ENGLISH 
FRENCH 

DIYOSEZI YA KABGAYI


Kabgayi : Serivisi zinyuranye zahuguwe ku nyigisho mbonezamubano za Kiliziya


Yanditswe kuwa
15/08/2020
Views  95

Ku bufatanye bwa CARITAS ya Diyosezi ya Kabgayi n’Abapadiri b’Abayezuwiti, hateguwe amahugurwa y’iminsi itatu y’abakozi ba CARITAS ndetse n’abandi bahagarariye serivisi zitandukanye zikorera muri Diyosezi ya Kabgayi, ku Nyigisho mbonezamubano za Kiliziya Gatolika (Doctrine sociale de l’Eglise Catholique).

Mu gufungura ayo mahugurwa ku mugaragaro, Padiri Innocent MUTABAZI Umuyobozi wa CARITAS muri Diyosezi ya Kabgayi, yashimiye abapadiri b’Abayezuwiti bateguye ayo mahugurwa y’ingirakamaro kuko yari akenewe cyane. Asaba rero abayitabiriye kudapfusha ubusa ayo mahirwe babonye kuko Inyigisho mbonezamubano za Kiliziya zifasha umuntu kwinjiza Ivanjili mu buzima bwe bwa buri munsi, kubaha abandi ndetse no kubungabunga umutungo rusange.

Padiri Patrice NDAYISENGA, Umuyezuwiti wateguye aya mahugurwa, ati” izi nyigisho mbonezamubano za Kiliziya tuzazitanga muri Diyosezi zose z’u Rwanda kuko ari inyigisho ziyobora umuntu mu buzima bwe bwa gikristu, akamenya gufata ibyemezo bikwiye.” Yakomeje avuga ko izi nyigisho zishingiye ku : Ijambo ry’Imana, ku ruhererekane rw’Abayobozi ba Kiliziya no ku byaremwe n’Imana. Izi nyigisho wasangaga zizwi cyane n’Abapadiri, Abihayimana cyangwa se abize mu maseminari gusa. Bikaba byiza rero ko bishobotse abakristu bose bazimenya

Abitabiriye aya mahugurwa barebeye hamwe : impamvu y’izi nyigisho mbonezamubano za Kiliziya, amateka y’izi nyigisho za Kiliziya ndetse baboneraho no kungurana ibitekerezo mu matsinda.

Aya mahugurwa yabereye mu nzu mberabyombi ya Caritas Kabgayi, atangira kuwa 11/8/2020 arangira tariki ya 13/8/2020. Abayitabiriye bahawe impamyabumenyi zemeza ko bayakurikiye.

Bernard UWAMAHORO