ENGLISH 
FRENCH 

DIYOSEZI YA KABGAYI


Itangazo risoza Inama Isanzwe y’Abepiskopi yo kuwa 7-10/5/2019


Yanditswe kuwa
16/05/2019
Views  309

Itangazo risoza inama isanzwe y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yateraniye i Kigali kuva tariki ya 7 kugeza ku ya 10 Gicurasi 2019

1. Kuva tariki ya 7 Gicurasi kugeza ku ya 10, i Kigali ku cyicaro cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda hateraniye Inama yabo isanzwe y’igihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2019, iyobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Filipo RUKAMBA, Umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba na Perezida w’iyo Nama.

Gutangiza inama ku mugaragaro

2. Mu ijambo ry’ibanze ritangiza inama, Myr Filipo Rukamba yasuhuje intumwa ya Papa mu Rwanda n’Abepiskopi anabashimira ko bitabiriye ubutumire bw’inama. Yakomeje abagezaho gahunda bari bagiye gukurikiza muri icyo gihe cyose inama izamara. Yibukije ko inama izibanda ku ngingo nyinshi kandi zinyuranye ariko zose zużuzanya kuko zigamije gufasha buri wese gutunganya neza ubutumwa yahawe.

3. Hari mbere na mbere kuganira ku ihuriro mpuzamahanga ry’Ukaristiya ririmo gutegurwa no gushyira abapadiri mu myanya y’ubutumwa mu maseminari makuru no muri za serivisi z’Inama y’Abepiskopi. Hari kandi kungurana ibitekerezo ku ireme ry’uburezi mu maseminari makuru no mu mashuri yisumbuye ndetse nayigisha abakateshiste kugira ngo uruhare rwa Kiliziya rukomeze kuba inkunga ifatika kandi imurikiwe n’Ivanjili mu burezi.

4. Izindi ngingo ni izibanda ku kugaragaza umusanzu wa Kiliziya mu nzira iganisha ku gukemura ibibazo biri mu muryango nyarwanda birimo abagororwa benshi, indwara zibasiye benshi nk’iy’umwijima (hépatite c), inda ziterwa abangavu ku bwinshi, amategeko mashya aremereye kandi ahutiyeho, ubumwe n’umwiyunge mu Banyarwanda.

5. Kiliziya Gatolika ishyize imbere kunoza iyogezabutumwa muri gereza n’ubufatanye bwagutse, guhugurira abalayiki inshingano zabo z’abahamya ba Kristu, kwimakaza umuco w’ibiganiro, kujya inama no kunoza igenamigambi Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda izashingiraho ubutumwa bwayo mu myaka itanu itaha guhera muri Nzeri 2019-2024. Ibi byose bikajyana no gusangira ubuzima, amakuru y’ingenzi y’ubutumwa Kiliziya isohoza ku isi yose no mu madiyosezi yacu mu Rwanda.

6. Nyiricyubahiro Musenyeri Andrzej JÓZWOWICZ, Intumwa ya Papa mu Rwanda yishimiye ko nk’uko bisanzwe yatumiwe mu bikorwa byo gutangiza iyi nama ya buri gihembwe. Yishimiye ubushake n’ubufatanye biri hagati ya Leta y’u Rwanda na Leta ya Vatikani nk’Ikicaro Gikuru cya Kiliziya Gatolika ku isi. Yasabye Abepiskopi ko urwandiko rwa gishumba Papa aherutse gusohora nyumwa ya Sinodi yabereye i Roma ikiga ku muhamagaro n’ubutumwa bw’urubyiruko yise Kristu ariho... "ni We mizero yacu, ni We n’iyi si ikesha itoto" (Christus vivit), rwasobanurirwa abakristu b’ingeri zose cyane cyane urubyiruko kandi ibirimo bigashyirwa mu bikorwa.

7. Mbere yo gusangira amakuru y’ubutumwa bwasohojwe n’Abepiskopi mu madiyosezi bayobora, Abepiskopi basangiye uburyo ubutumwa bwo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bwakiriwe n’abantu b’ingeri zose banashimangira gukomeza guharaniza ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

Imyiteguro

8. Abepiskopi bagaragaje kandi icyifuzo cyabo cy’uko Ihuriro ry’Ukarisitiya (Congrès Eucharistique) ryabera mu maparuwasi no mu madiyosezi mbere yo kurikorera mu rwego rw’igihugu. Bifuje kandi ko bishobotse Ihuriro mpuzamahanga ry’Ukarisitiya ryakwizihirizwa mu Rwanda ku rwego rw’isi muri 2028 (Congrès Eucharistique International).

9. Abepiskopi biteguye neza gutanga umuganda wabo mu kubaka ikenurabushyo rihamye mu karere turimo mu Nteko rusange ya ACEAC (Umuryango uhuza Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, u Burundi, n’u Rwanda) kuva ku itariki ya 24 kugera ku ya 26 Kamena 2019 i Kinshasa. Bane babahagarariye bazitabira na none inama n’ibirori byo kwizihiza yubile y’imyaka 50 SCEAM (Umuryango uhuza Inama z’Abepiskopi Gatolika muri Afurika na Madagasikari) bizabera i Kampala guhera kuri 21 kugeza kuri 28 Nyakanga 2019.

Ireme ry’Uburezi

10. Ireme ry’uburezi ni ikibazo gihangayikishije Abepiskopi. Mu Iseminari Nkuru ya Rutongo by’umwihariko kunonosora indimi ni ngombwa cyane kugira ngo umufaratiri abashe guhangara amasomo ya filozofiya yiyizeye. Kunoza imyiteguro y’abitegura kujyayo ni ingenzi mu rwego rwa Diyosezi cg amadiyosezi yegeranye yishyize hamwe mu gihe hagisuzumwa niba amaherezo umwaka ubanza utazongerwaho uwa kabiri. Ibizagenderwaho kugira ngo umuseminari wo mu mwaka wa mbere i Rutongo utabashije kugira amanota yo kwimuka yemererwe gusibira byemejwe. Hasigaye ko bishyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bwa Seminari Nkuru.

11. Ku ireme ry’uburezi kandi, Abepiskopi bagejejweho ibikubiye mu nyigo yakozwe ku kibazo cy’abangavu batwara inda z’imburagihe mu mashuri ndetse n’ibyavuye mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’ubunyamabanga bwa komisiyo ishinzwe uburezi gatolika mu Rwanda (SNEC) ku wa 30-31 Mutarama 2019. Basanze ubukene bukabije bw’abana, umuryango ukomeza gutakaza indangagaciro zihamye, ikoranabuhanga ridakingira abato ibyonnyi byugarije isi ndetse n’ibikubiye mu ntegenyanyigisho guhera mu wa kane w’amashuri abanza bishobora guca icyuho mu burere, mu mitekerereze no mu myitwarire y’umwana bigakenya ireme ry’uburezi. Bemeje ko bazakomeza kubiganiraho kugira ngo bashakire hamwe uko ingamba zihamye zafatirwa icyo kibazo maze abana bakarengerwa, bityo n’igihugu kikizera ejo hazaza hazima.

Amahugurwa ahoraho y’abalayiki

12. Abalayiki bakomeje kwifuza no gusaba amahugurwa mu butumwa biyemeje. Abepiskopi basabye abapadiri gukomeza gushyigikira gahunda zo guhugura abalayiki b’ingeri zose. Gusobanukirwa neza n’ukwemera kwacu ni ingenzi kuri buri wese. Bashishikarije kandi abalayiki kwitabira ndetse no kugira uruhare mu guhugura bagenzi babo. Bizaba ngombwa guhitamo insanganyamatsiko no gutegura imfashanyigisho ariko hagati aho buri wese yirinde gutaba italenta yahawe ahubwo agire umwete wo kuyibyaza umusaruro uhesha Imana ikuzo no mu batayemera.

Umushyikirano

13. Abepiskopi bagiranye umushyikirano na Minisitiri w’ubutabera Johnston BUSINGYE aherekejwe na Komiseri wungirije umuyobozi w’urwego rw’amagereza DCG Jeanne Chantal UJENEZA na Komiseri ushinzwe kugorora no kwita ku mibereho myiza y’imfungwa n’abagororwa mu rwego rw’Igihugu, CP KABANDA Jean Bosco. Minisitiri yagaragaje imikorere y’urwego n’impinduramatwara bagezeho ituma abagororwa bashobora gukoresha igihe bafite nk’amahirwe yo kunguka ubumenyi bwisumbuye n’ubushobozi bushya. Yanagejeje ku Bepiskopi icyifuzo cy’ubufatanye na Kiliziya Gatolika kugira ngo imfungwa n’abagororwa bunganirwe maze bazabashe kurangiza ibihano na bo barihannye koko kandi bakereye gufatanya n’abandi kwiteza imbere no kubaka igihugu. Abepiskopi bishimiye umurimo ukorwa n’urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa kandi na bo babagaragariza byinshi Kiliziya Gatolika ikorera mu magereza nk’ubutumwa bwayo harimo inyigisho z’iyobokamana, inama zishingiye ku bibazo bafite, isanamitima, kubahuza n’imiryango yabo, kubahuza n’abo bahemukiye mu rwego rwo kubafasha kwiyunga, gufasha abatishoboye n’abarwaye... Abepiskopi bagaragaje ko n’ubwo Kiliziya ikora ubwo butumwa mu magereza, itarabona urwandiko rubiyemerera ku mugaragaro. Bityo basaba minisitiri ko Kiliziya yahabwa mu nyandiko uburenganzira bwo gukora ubutumwa mu magereza. Abepiskopi bemeranyijwe na Minisitiri gukomeza gukorana no mu zindi gahunda zitegurira abagororwa gusubira mu buzima busanzwe baragororotse by’ukuri.

14. Abepiskopi kandi bitabiriye inama ya Minisiteri y’ubuzima yo kurwanya indwara y’umwijma (Hépatite c) yabereye i Kigali muri Serena Hotel ku wa 9 Gicurasi 2019. Urugaga rw’amadini, amatorero na Kiliziya Gatolika (RIC : Rwanda Interreligious Council) rwiyemeje kugira uruhare mu bukangurambaga, mu muganda w’abakozi bo mu mavuriro yarwo no mu nkunga y’amafaranga kugira ngo n’abakene bose babashe kuvurwa maze iyo ndwara irandurwe mu gihugu cyose.

15. Muri iyi nama kandi Abepiskopi bakiriye Bwana KARASIRA Emest akaba ari Komiseri wungirije ushinzwe ishami ryita ku ntara n’imisoro yeguriwe inzego zegerejwe abaturage mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA). Uyu mushyitsi yabasobanuriye byimbitse icyo itegeko N° 75/2018 ryo ku wa 07/09/2018 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage ribasaba. Abepiskopi basobanuje byinshi muri iryo tegeko bihabanye cyane n’amategeko agenga Kiliziya ku isi yose. Byongeye kandi, imyumvire y’inzu yagenewe guturwamo idasora uko yumvikana ku muntu ku giti cye si ko iri kuri diyosezi igizwe n’amaparusi menshi cyangwa umuryango w’Abiyeguriyimana ugizwe n’ingo nyinshi mu madiyosezi atandukanye ndeste no hanze y’igihugu. Basoje bamushimira banemeza ko nibishoboka bazakomeza kubiganira n’abateguye itegeko mu rwego rwo kuryumva kimwe hanitawe k’umwihariko w’ugomba kurishyira mu bikorwa.

Igenamigambi ry’imyaka itanu

16. Igenamigambi rigamije ikenurabushyo ryubatse ku nkingi eshatu ari zo : ikenurabushyo rihora hafi abayoboke ; kongerera imbaraga ibyiciro byihariye no guteza imbere inzego na servisi z’ikenurabushyo. Ibibazo n’ibyifuzo byo kuyinoza byarakurikijwe, ubugororangingo bwatanzwe bwarubahirijwe hasigaye gushyikiriza inyandiko buri mwepiskopi noneho hagakurikiraho kuyemeza.

Umusozo

17. Kubera uburemere n’akamaro k’inama nyunguranabitekerezo igamije kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda irimo gutegurwa na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro, Abepiskopi bemeje ko hazaterana inama idasanzwe ku wa 8 Kanama 2019. Izaba ije kumurikirwa imyiteguro ya nyuma no kuyinogereza.

18. Mbere yo gusoza inama, Abepiskopi bagaragaje ko hari ingingo zigisaba inyigo zimbitse, bityo zikaba zimuriwe mu nama isanzwe y’igihembwe cya gatatu izatangira ku itariki ya 3 igasozwa ku ya 6 Nzeri 2019.

Inama yarangiye i saa saba z’amanywa (13h00’) isozwa n’isengesho.

Bikorewe i Kigali, kuwa 10 Gicurasi 2019

Padiri NIZIGIYIMANA Martin

Umunyamabanga mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda