ENGLISH 
FRENCH 

DIYOSEZI YA KABGAYI


Igisibo 2021 : Ubutumwa Umwepiskopi wa Kabgayi yageneye abakristu


Yanditswe kuwa
15/02/2021
Views  504

+ Smaragde MBONYINTEGE, Umushumba wa Kabgayi

« Iyaba uyu munsi mwakundaga mukumva ijwi rye,
ntimunangire umutima wanyu » (Zab 95, 7-8)

Basaserdoti, Bihayimana, Bakristu bavandimwe,

1. Twinjiye mu gihe cy’igisibo twitegura icyumweru gitagatifu na Pasika ya Nyagasani, aho twibuka urupfu n’izuka rya Nyagasani Yezu. Ariko kandi tuyinjiyemo mu gihe gikomeye cya Covid-19, insengero zacu zifunze, kandi n’aho zafungurwa ntihazaburamo amabwiriza agamije ubwirinzi bubangamira kenshi ubwisanzure mu gukora igisibo no kwitegura Pasika uko tubimenyereye.

Tugomba kwiga uburyo buhuje n’ibishoboka kandi nta kwiheza mu mushyikirano wacu n’Imana ngo nuko Kiliziya zifunze. Ntuzategereze ko Kiliziya zikingurwa ngo ubone gukora igisibo no kwitegura Pasika. Mwibuke ya mirimo itatu y’ingenzi y’igisibo Yezu Kristu atubwira mu Ivanjili ya Matayo 6, 2-4.5-6.16-18, ivanjili isomwa ku munsi w’Ivu : Gusenga, gusiba no gufasha abakene. Ibi kandi uko ari bitatu bikajyana n’umwete wo kugarukira Imana mu kwicuza ibyaha byacu byajyanye Yezu ku musaraba. “Iyaba uyu munsi mwakundaga mukumva ijwi rye, ntimunangire umutima wanyu” (Zab 95, 8).

2. Bakristu bavandimwe, mu myemerere yacu ya gikristu hari inzego eshatu zuzanya, zidafungwa n’amategeko, kandi zitavogerwa na Covid-19 mu byemezo biyifatirwa : Aha mbere ni umutima wawe, ni na wo ngoro nkuru umuntu wese wemera ahuriramo n’Imana. Hari kandi urugo rw’abashakanye ; umugabo, umugore n’abana. Imana mudahuriye mu mutima wawe nk’ingoro nkuru, ntimuhurire iwawe mu rugo nk’abashakanye n’urubyaro rwanyu, naho mwajya mu nsengero kenshi nta buhahiro bw’ingabire z’Imana muba mwitwaje, ni nko kujya kuvomera mu rutete. Aha gatatu haza kunganira aho hombi ni uguhura na Padiri nk’umugabuzi w’Ingabire z’Imana muri Kiliziya. Ubundi Padiri twahuriraga mu Kiliziya. Ariko n’ubu Padiri arahari umushatse aramubona. N’iyo insengero zifunze, Padiri araboneka, umushatse amugeraho. Na we kandi iyo ahagurutse agiye kureba umukristu umukeneye, aramubona.

3. Gufunga insengero bigamije ubwirinzi bwa Covid-19 bwakagombye gutuma ziriya nzego uko ari eshatu zikora neza kandi cyane mu kuziba icyuho cyo kudahura n’abandi ngo musingize Imana mu nsengero zacu. Insengero zacu dukunda kandi twubaha, nifuza ko zakingurwa. Ariko nkanemera ihame ryo kwirinda Covid-19 no kuyirinda mugenzi wawe. Ni itegeko rikuru ry’urukundo.

Ndagira ngo mbibutse muri Bibiliya Ntagatifu, igihe Abayisiraheli bajyanwaga bunyago i Babiloni, bakajya kure y’Ingoro y’Imana i Yeruzalemu, kandi badashobora kujya mu ngoro z’abanyamahanga basengaga ibigirwamana. Ntibibagiwe Ingoro ntagatifu, ariko basingizaga Imana ku buryo buhuje n’ibihe barimo. Ni cyo uyu muririmbyi wa Zaburi atubwira ati : “Ku nkombe za Babiloni niho twicaye maze tukarira iyo twibukaga Siyoni (Ingoro y’i Yeruzalemu), mu mashami y’imizibaziba niho twamanikaga inanga zacu. Ni bwo abari batwigaruriye batubwiraga ngo tubabyinire akaririmbo k’iwacu. Twaririmba dute indirimbo y’Uhoraho mu gihugu cy’amahanga ? Yeruzalemu ningira ubwo nkwibagirwa, indyo yanjye izumirane n’ururimi rwanjye ruzumire mu gisenge cy’akanwa kanjye” (Zab 137, 1-6). Ntihazagire icyago na kimwe kikwibagiza Uhoraho. Indirimbo ze zihore ubudatuza mu kanwa kawe aho waba uri hose n’uko waba uri kose.

4. Igihe cya Covid-19, n’insengero zifunze, kuri bamwe bisa nk’aho Imana itakibaho, n’uwaba akiyibuka akumva iri kure ye. Ku bandi bagasizana n’ibakwe ryinshi, begera insengero zabo, ngo mbese zizakingurwa ryari ? Kiliziya tuzi neza akamaro kazo. Ni Ingoro y’Imana mu bantu. Ariko Imana ntifungiyemo, iri aho umuntu wese uyishaka ari mbere na mbere. Iri ku mutima wawe, mu rugo rwawe, aho uhurira na mugenzi wawe hose muramya Imana. Ngicyo igisibo twiteguye. Uko byagenda kose tuzagikora dusenga, dusiba, ariko dusiba cyane cyane gukora icyaha, kandi tugoboka mugenzi wacu aho adukeneye, duhereye mu kubana neza n’abandi.

5. "Iyaba uyu munsi mwakundaga mukumva ijwi rye, ntimunangire umutima wanyu”.

Iyi Zaburi nibe intero y’isengesho ryacu tuzatangizanya iki gisibo. Covid-19 icishije make insengero zacu zigafunguka, tuzijyemo twambaze Imana. Cyangwa se ikomeje ubukana bwayo, bikaba ngombwa ko insengero zikomeza gufungwa kubera ubwirinzi, mwicika intege, nimushishikare dusenge, dusibe gukora ikibi kandi dusabe ko iki cyorezo cyacika vuba.

Yezu Kristu wigize umuntu akabana natwe ni umumenyerane w’ingorane zacu. Atuba hafi, cyane cyane abatega amatwi Ijambo rye. Igisibo, uko ibihe bizaba biri kose, tuzagikora. Ibi birasaba abasaserdoti bacu kubidufashamo bakoresha imbuga nkoranyambaga, radio na televiziyo ; kandi aho abantu bashoboye guhurira, mu bwirinzi, tugaha umwanya w’ibanze Ijambo ry’Imana.

6. Ku byerekeye umunsi w’Ivu : Abapadiri bazategure ivu ryinshi barihe umugisha, abakristu bajye baza kurishaka, barijyane iwabo mu ngo, maze mu gihe cy’isengesho rya nimugoroba, umwe mu babyeyi arisige abari aho avuga ati : “Nimwicuze, mwemere Inkuru Nziza, ku Izina ry’Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu” ; akabivuga arekurira akavu gake ku mutwe, atagombye kuwukoraho. Na Padiri azabe ariko abigenza ku waza kubimusaba kuri Paruwasi. Ibyo kandi ntibizaba ku munsi w’Ivu gusa, ahubwo mu Cyumweru cya mbere cy’igisibo aho umuntu aboneye akanya, cyangwa ivu rihawe umugisha rimugereyeho. Muzibuke abana bari ku mashuri, cyane cyane abitegura guhabwa Ukaristiya ya mbere n’Ugukomezwa.
Iby’Icyumweru gitagatifu n’umunsi wa Pasika, tuzabigarukaho dukurikije uko ibihe bizaba bimeze.

7. Bakristu bavandimwe, ubukristu buradusaba gushira ubute, gutsinda uburangare no kudahora wifuza uko ibintu byagendaga igihe bidashoboka. Bishobora kugenda ukundi ntacyo utakaje mu myemerere yawe. Kumenya guhimba udushya tunoza iyogezabutumwa mu bwitange buhamye, nibibe inshingano ku basaserdoti. Kuko aho abantu bari, buri wese agomba kubaho afite gushishoza akareba icyafasha abandi mu iyogezabutumwa, kandi atabangamiye ihame ry’ubwirinzi bwe bwite n’ubw’abandi.
Mugire igisibo cyiza, ni ukuvuga : igisibo kiguhuza n’Imana koko, mu kwicuza uyigarukira.

Bikorewe i Kabgayi, kuwa 15 Gashyantare 2021

+ Smaragde MBONYINTEGE
Umushumba wa Kabgayi