Buri mwaka, guhera ku itariki ya 18 kugeza ku ya 25 Mutarama, muri Kiliziya Gatorika, Aborutodogisi n’Amatorero yemera Yezu Kristu, ni icyumweru cyo gusengera ubumwe bw’abemera Yezu Kristu bose, aho bari hose. Iwacu mu Rwanda, ubumwe bw’abemera Yezu Kristu dusengera twahisemo kubushingira kuri Bibiliya, igitabo gitagatifu cy’Ijambo ry’Imana, ku mpamvu ebyiri :
Impamvu ya mbere ni uko, nk’uko byifujwe na Padiri Pawulo Couturier (1861-1953) wagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha icyo cyumweru ku isi yose, cyane cyane guhera muri 1935, ubumwe bw’abemera Yezu Kristu bukwiye guharanirwa ‟uko Yezu Kristu ubwe abishaka, hanakoreshejwe uburyo ashakaˮ. Impamvu ya kabiri, ni ukugira ngo muri icyo cyumweru, hajye hakusanywa ituro ryo gushyigikira Bibiliya, hirindwa ko yazabura mu gihugu cyacu. Iryo turo rishyikirizwa Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, rigashyirwa kuri konti no. 040-0207078-16 iri muri Banki ya Kigali.
Muri uyu mwaka wa 2021, icyumweru cyo gusengera ubumwe bw’abakristu kidusanze mu bihe bikomeye isi yacu irimo kubera icyorezo cya covid-19. Ku buryo bw’umwihariko, iki cyumweru gihuriranye na ‟guma mu rugoˮ mu mugi wa Kigali na ‟guma mu karereˮ ahandi hose mu gihugu, ku buryo guhuriza hamwe abakristu mu kiliziya, mu nsengero cyangwa ahandi kugira ngo bafatanye gusengera ubumwe bwabo bidashoboka. Igishoboka ni ugusengera mu ngo zacu no gukurikira izindi gahunda z’amasengesho n’ibiganiro bidukangurira kunga ubumwe nk’abemera Yezu Kristu, hifashishijwe imbuga nkoranyambaga n’ibindi bitangazamakuru nka radiyo na televiziyo, urugero nka Radiyo Mariya, Pacis Tv,…
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti ‟Nimugume mu rukundo rwanjye nibwo muzera imbuto nyinshiˮ (Yh 15, 4-9). Amasengesho n’Ijambo ry’Imana bya buri munsi bidufasha gucengera ubumwe bw’abakristu dufatiye kuri iyo nsanganyamatsiko twabiteguriwe n’Inama y’Abaprotestanti mu Rwanda hamwe n’Inama y’Abepiskopi Gatorika mu Rwanda ku bufatanye n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, bitugeraho binyuze ku matsinda anyuranye ya whatsap. Agatabo gakubiyemo ibijyanye n’icyumweru cyo gusengera ubumwe bw’abakristu muri uyu mwaka wa 2021 ntikaranyura mu icapiro ku mpamvu z’ibi bihe turimo.
Nk’uko Yves Congar (1904-1995), umuhanga waharaniye cyane ko abemera Yezu Kristu babana bunze ubumwe, abihamya, ‟gupfukama tugasenga, ni yo nzira yizewe tunyura tukinjira mu muryango w’ubumwe bw’abakristuˮ. Ibihe turimo ni umwanya mwiza wo gupfukama tugasenga, dusengera ubumwe bwacu nk’abemera Yezu Kristu, dusaba kandi Imana ngo itugoboke, iki cyorezo cya covid-19 kirangire vuba.
Ubumwe buturanga nk’abemera Yezu Kristu muri ibi bihe byo guhangana na covid-19 ni ubuhamya bukomeye tuba dutangiye ukwemera kwacu, bukagira uruhare runini mu gufasha abatemera Yezu Kristu kugira ngo na bo bamwemere (Yh 17, 21). Igihe cyose abemera Yezu Kristu batavuga rumwe cyangwa bagahanganira muri gahunda bahuriramo, baba batangira ubuhamya bubi Yezu Kristu ushaka ko bose baba umwe (Yh 17, 21).
Padiri Cyrille Uwizeye
Ushinzwe ubumwe bw’Abakristu muri Diyosezi ya Kabgayi