Papa Fransisko akikijwe n’Abasaserdoti ba Diyosezi ya Roma mu Misa yo guha umugisha Amavuta matagatifu.
Muri uku kwezi Nyirubutungane Papa Fransisko yifuza ko twifatanya na we, tugasabira abasaserdoti bo ku isi yose.
Aragira ati" Bakristu, ndifuza ko muzirikana cyane abasaserdoti bitangira amakoraniro yacu. Nubwo atari intungane, ariko ntibahwema kwitanga batizigama, bishimye kandi biyoroheje. Ni abapadiri babari hafi kandi bahora biteguye kwakira no gufasha buri wese. Dushimire Imana kubera ubuhamya n’urugero rwiza babaha.
Dusabire abapadiri kugira ngo mu bwiyoroshye n’ukwigomwa biranga ubuzima bwabo, bitangire buri wese, cyane cyane abaciye bugufi".
Padiri Jean-Paul MANIRIHO