IBARUWA Y’ABEPISKOPI GATOLIKA ISOZA YUBILE Y’IMYAKA 100 Y’UBUZIMA BWO KWIYEGURIRA IMANA MU RWANDA (1919 – 2019)
INTANGIRIRO
Bavandimwe dusangiye ukwemera muri Kristu,
1. Ku itariki ya 2 gashyantare 2019, twatangiriye i Kibeho Yubile y’imyaka 100 y’ubuzima bwo kwiyegurira Imana mu Rwanda (1919-2019). Uyu mwaka wose wabaye igihe cyo kuzirikana no gushimira ku bw’iyo mpano Imana yahaye Kiliziya ku bwa Roho Mutagatifu.
2. Nk’uko twabibabwiye mu ibaruwa yacu yabanje yo ku wa 28 mutarama 2019, iyi mpano yo kwiyegurira Imana yabanje kwakirwa na bashiki bacu bo mu muryango wa Benebikira, hanyuma iza gusakara no ku bandi bana b’u Rwanda mu miryango yavutse nyuma yawo.
3. Muri uyu mwaka wa Yubile, abakristu bose muri rusange, n’Abiyeguriyimana by’umwihariko, bari bakanguriwe kuzirikana kuri izi ngingo enye zikurikira :
– Kwiyegurira Imana, impano y’Imana kuri Kiliziya ku bwa Roho Mutagatifu
– Incamake y’amateka y’ubuzima bwo kwiyegurira Imana mu Rwanda
– Ibyishimo n’ububabare byaranze amateka y’ukwiyegurira Imana mu Rwanda
– Gushimira Imana n’ibigomba kwitabwaho mu guhimbaza yubile muri uyu mwaka
4. Turashimira Imana ku bw’ingabire zose twakiriye kandi turasaba imbabazi ku byo tutashoboye gutunganya. Mu gusoza uyu mwaka wa yubile, twabateguriye ibaruwa y’ikenurabushyo ibashishikariza kubaha no kubungabunga mu buryo buhebuje iyo mpano yo kwiyegurira Imana.
Iyi baruwa iribanda kuri izi ngingo :
a) Ishingiro ryo kwiyegurira Imana
b) Uburyo ukwiyeguririman kwakiriwe mu Rwanda
c) Imbuto zasaruwe muri uyu mwaka wa yubile
d) Ingamba z’ejo hazaza
A. ISHINGIRO
5. Ukwiyegurira Imana gushoye imizi mu mubano uhamye roho y’umuntu ndetse na Kiliziya bigirana na Yezu Kristu nk’ishingiro n’indunduro yako. Ni ubuzima bushingiye ku isano idasanzwe kandi yihariye hagati ya bamwe mu bakristu na Kristu ubwe. Ni ubwo bushobozi bwihariye bwo kumwumva abatuyemo nk’abakristu bwatumye mumushingiraho ubuzima bwanyu kugeza ubwo muvuga nka Pawulo muti « Koko rero, Kristu ni We bugingo bwanjye » (Fil 1, 21).
6. Umuntu wiyeguriye Imana rero, ni umuntu watwawe na Jambo w’Imana wigize umuntu kubera twe kugira ngo dukire (Indangakwemera). Namwe rero, mu kwitabira uwo muhamagaro mwumvise mukawakira mubanje gushishoza neza, mwemeye gutwarwa n’urukundo rwe n’ubutumwa bwe. Urwandiko rwa Papa rukurikira sinode rwitwa « Vita Consecrata » / « Ukwiyeguririmana » rutwibutsa twese iyo sano ikomeye dufitanye na Kristu ari na yo ituma havuka amahitamo y’ingenzi : « Mu Ivanjili, ishingiro ryo kwiyegurira Imana tuyisanga mu mibanire yihariye Yezu yagiranye na bamwe mu bigishwa be akiri ku isi, maze ntabatumirire kwakira Ingoma y’Imana mu buzima bwabo byonyine, ahubwo no kuyikorera mu mibereho yabo, mu gusiga byose no kwigana imibereho ye » (V.C. 14).
7. Mu gihe muri iyi minsi ubuzima bwo kwiyegurira Imana busa n’ubugenda burushaho kwiyubaka nk’urwego kugira ngo bushobore kwibeshaho, uguhimbaza Yubile y’imyaka 100 y’ubu buzima bwihariye – kandi bufitiye Kiliziya akamaro gakomeye (LG 44) – ni umwanya mwiza wo kugaragaza ko inkomoko rukumbi n’impamvu yo kubaho kwabwo biri mu buzima bwa Kristu no mu kumukurikiza. Ntimukareke na rimwe ukwiyegurira Imana gutakaza agaciro n’inshingano yo guhanurira isi. Nk’uko Papa Fransisko abivuga « ubuhanuzi ni umwihariko wanyu. Muhamagariwe mbere ya byose kwamamaza ukuri kw’Imana : ubuzima bwanyu bukavuga Imana, mbere y’amagambo yanyu » (ku wa 1 gashyantare 2016).
8. Ubuhamya bwanyu buzarushaho kumvikana, mu gihe mu gukurikira Kristu wuje ubumanzi, w’umukene kandi wumvira, muzaharanira mu byishimo guhuza umurimo w’iyogezabutumwa no gusezerana gukurikiza inama nterahirwe z’Ivanjili. Mujye muhora mwibuka ko uku kwiyemeza ku mugaragaro gukurikiza inama nterahirwe z’ivanjili ari inzira y’ubutungane mwahisemo ku bushake kandi ko ari n’uburyo bwo kugira uruhare mu buhamya bwa Kiliziya no gutuma ubutumwa bwayo bwizerwa. Kubera ko, nk’uko tubizi neza, iyi mibereho igizwe no kwiyemeza ku mugaragaro gukurikiza inama nterahirwe z’Ivanjili, ni « impano y’Imana Kiliziya yahawe na Nyagasani kandi ikayikomeza iteka ku bw’ubuntu bwe » (LG 44).
9. Muri iki gihe cyacu cyo gushakisha imfatiro nshya, rimwe na rimwe twiyumvisha Imana uko itari, ubucuti bwanyu na Kristu n’ubumenyi mumufiteho bigomba kumurikira ukwemera mu miryango ya gikristu yacu no kugira uruhare mu gushishikariza imbaga y’Imana guhangana n’imbogamizi zo gucikamo ibice mu bantu. Muzabigeraho nimumenya kuguma mu ishuri rya Yezu kugira ngo murivomemo urumuri n’imbaraga bikenewe mu butumwa aduha buri munsi.
Kimwe n’Abigishwa be ba mbere, yabahamagariye kuba hamwe na We no kubohereza kumubera abahamya (reba Mk 3,14). Igihe mwirengagije iyi mpamvu ya mbere, ni bwo ubuhamya bwanyu buba bwugarijwe no guhinduka ubuhemu.
B. UKWIYEGURIRA IMANA MU RWANDA
10. Nk’uko twabibabwiye mu ibaruwa yacu yabanjirije iyi, mu ntangiriro z’uyu mwaka wa Yubile, twifuje kandi kubibutsa ko, mu gushyigikira Kiliziya yo mu Rwanda, mwarazwe amateka meza mugomba gusigira ibisekuru bizakurikiraho. Mu by’ukuri, kuva Kiliziya yagera mu Rwanda mu w’i 1900, ubuzima bwo kwiyegurira Imana, binyuze kuri Musenyeri Yohani-Yozefu Hiriti, abapadiri bera Brard na Barutolomayo kimwe na Furere Anselemi, bose b’abamisiyoneri ba Afurika (abapadiri bera), bwabengeranishije ubuhamya bwo kwiha Imana wese. Nyuma y’imyaka icyenda, ni bwo Ababikira b’Umwamikazi wa Afrika, na bo bo muri uwo muryango watangijwe na Karidinali Lavijeri, bahaye u Rwanda indi sura y’ubuzima bw’Abiyeguriyimana b’igitsina gore. Hamwe na bo, imbuto yari ibibwe mu gitaka kandi yagombaga kumera.
11. Ugushora imizi k’ubuzima bwo kwiyegurira Imana ku butaka bw’u Rwanda kwatangiranye n’ukwiyegurira Imana k’umunyarwandakazi wa mbere mu muryango wa Benebikira, washinzwe na Musenyeri Yohani-Yozefu Hiriti. Ku wa 25 werurwe 1919, ku munsi mukuru wa Malayika abwira Mariya ko azabyara umwana w’Imana, ni bwo Mama Mariya Yohana NYIRABAYOVU w’i Kabgayi, umwari wa mbere w’u Rwanda, yakoze amasezerano yo kwiyegurira Imana. Kuri iyi tariki itazibagirana haba havutse umuryango wa mbere w’Abiyeguriyimana ba kavukire.
12. Cyakora amateka yibutsa ko mbere y’aho, ni ukuvuga mu mwaka w’1912, Myr Hiriti yari yaratangiye gushinga umuryango w’igitsina gabo, uw’abafurere b’abanyarwanda. Ku bw’amahirwe make, mu bakandida bane, umwe wari washoboye gukomeza yaje gupfira muri misiyoni ya Murunda mu w’1926. Nyuma y’imyaka itatu, ni ukuvuga mu w’1929, Musenyeri Lewo Pawulo KLASE yashinze umuryango w’Abiyeguriyimana ba kavukire wigenga w’abagabo, Abayozefiti ; umuryango wari ufite ubuyobozi bwawo bwite. Wari ubaye umuryango nk’uwo wa kabiri w’Abanyarwanda, waje gukurikirwa n’uw’ababikira b’Abizeramariya mu w’1956 n’indi yashinzwe nyuma y’aho.
13. Uyu munsi, Kiliziya Gatolika mu Rwanda irashimira Imana ku bw’imiryango myinshi y’Abiyeguriyimana – iyashingiwe mu Rwanda n’iyaturutse mu mahanga – no ku bw’ingabire zinyuranye Roho Mutagatifu yayihaye izinyujije muri iyo miryango nyine.
14. Turabashishikariza, Bavandimwe dukunda mwiyeguriye Imana, gukomera ku mahitamo yanyu yo gukurikiza imibereho bwite ya Nyagasani mu bumanzi n’ubusugi, mu bukene no mu kumvira, kugira ngo, nk’abagize umubiri wa Kristu, muzanire isi yacu ubumuntu bw’Imana bwigaragaje mu buzima no mu nyigisho za Yezu.
C. IMBUTO Z’UMWAKA WA YUBILE
Biyeguriyimana dukunda,
15. Mu ibaruwa yacu yo ku wa 28 mutarama 2019 itangiza Yubile y’imyaka 100 y’ukwiyegurira Imana mu Rwanda, twabashishikarije « kubaho mu buryo buhamye umuhamagaro wanyu mu gukurikira Kristu, murangwa n’ubuhamya bwiza bw’urukundo rwa kivandimwe muri iyi si ikeneye cyane abahamya b’intangarugero kurusha amagambo ». Ubutumwa bwacu mwabwakiranye ibyishimo kandi mubuha agaciro bukwiye. Ni yo mpamvu mwiyemeje gukomeza ibikorwa bitandukanye by’iyogezabutumwa.
16. Mu by’ukuri, muri diyosezi hafi ya zose, mwagiye muri za paruwasi mu iyogezabutumwa mufatanyije n’Abalayiki. Ubwo bufatanye mu bikorwa by’iyogezabutumwa bwubatse cyane impande zombi kubera ko abagize imiryango yanyu batahuye ko muri za paruwasi zimwe na zimwe ziri kure y’imijyi, abakristu bake ari bo bazi ibijyanye n’umuhamagaro w’ubuzima bwo kwiyegurira Imana. Iki ni ikibazo gikomeye cyane ku miryango imwe isa n’ishaka kwigumira mu mijyi mu gihe mu cyaro ari ho bakeneye cyane kubana ndetse no kunganirwa na yo.
17. Muri uyu mwaka wose wa Yubile, mwakoze ibikorwa by’urukundo ku bantu bakeneye cyane gufashwa barimo abarwayi, imfungwa ndetse n’impunzi. Nk’abagororwa bo ku Gisenyi, i Cyangugu no mu Ruhengeri ntibateze kwibagirwa impuhwe n’ubuntu by’abantu biyeguriye Imana bo muri izo diyosezi. Byakomeje ukwemera kwabo. Mu zindi diyosezi, ntacyo mutakoze, nubwo nta mwanya uhagije mwari mufite, mugerageza kuba hafi y’imiryango kugira ngo muyitege amatwi kandi muyigire inama noneho ishobore guhangana n’ibibazo ihura na byo muri ibi bihe kandi ibashe kubikemura. Gusura urubyiruko mu mashuri na byo byabaye umwanya w’ingirakamaro wo kurufasha mu kuganisha ubuzima bwarwo ahazaza hizewe.
18. Kuri ibyo bikorwa byose by’urukundo hiyongereyeho ibiganiro nyunguranabitekerezo muri za diyosezi zose byari bigamije kurushaho gucengera insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa Yubile ari yo : « Abiyeguriyimana, impano y’Imana muri Kiliziya, abahamya b’icyizere ».
Biyeguriyimana dukunda,
19. Turabashishikariza kugumana iyo mbaduko y’urukundo. Amatara y’urukundo yanyu ahore yaka. Ku bw’urugero rwiza mutanga mu mibereho yanyu, Kiliziya izakomeza kwemeza ko, nk’uko itahwemye kubikora, hatariho Abiyeguriyimana, “urukundo rususurutsa Kiliziya yose rushobora gukonja, ikinyuranyo cy’Ivanjili gishobora kuyoyoka, umunyu w’ukwemera ugacika amazi muri iyi isi igenda ishyira imbere iby’isi ikihunza iby’Imana “. (Evangelica Testificatio, 19).
D. INGAMBA
20. Mu gihe Kiliziya ku isi hose yitegura guhimbaza ku ncuro ya 54 Ikoraniro ry’Ukaristiya, turabashishikariza gukomeza kunga ubumwe na Kristu, Gitambo cyacu, Funguro ryacu n’Inshuti yacu idahemuka kugira ngo murinde mu buryo butajenjetse iyo mpano y’umuhamagaro wo kwiyegurira Imana ari na ko mwivugurura.
21. Ni yo mpamvu tubasaba kwita by’umwihariko kuri ibi bintu bikurikira :
i. Guha isengesho umwanya w’ingenzi ;
ii. Kuringaniza isengesho n’umurimo, bityo mukirinda mu buryo bwose bushoboka guheranwa n’imirimo ;
iii. Nk’uko Papa Fransisko adahwema kubitwibutsa : tugomba kugera ku bavandimwe bacu batuye mu butumvingoma. Koko rero, zimwe muri za paruwasi zacu ntizigeze zigira amahirwe yo kwakira imiryango y’Abiyeguriyimana. Aho kwirunda mu mijyi, nimwerekeze mu bice byitaruye kugira ngo mwigisheyo iyobokamana rikora abakristu ku mutima. Nimube hafi y’urubyiruko kugira ngo mufashe abantu b’ingeri zose kwakira Kristu mu buzima bwabo ;
iv. Kurushaho kwitangira iyogezabutumwa ryita ku muryango no gushimangira uburere bw’abana mu ngo n’uburezi ku ishuri. Kugaruka, mu yandi magambo, ku muco mwiza waranze abatubanjirije wo gusura imiryango muyishyiriye iyobokamana rihuza guhura no gusabana, rishyize imbere urukundo rwa kivandimwe ;
v. Gutinyuka kubaho ubuzima bwa gihanuzi no kudaterwa ubwoba n’ibibazo bitandukanye biri mu isi ya none ;
vi. Gukomera ku gisobanuro cy’ubwitange bufatika mu buzima no kuzirikana iteka Ivanjili y’umusaraba wa Kristu, aho yitanze bihebuje : « Imbuto y’ingano iyo itaguye mu gitaka ngo ihugute, ikomeza kuba yonyine ; naho iyo ihuguse yera imbuto nyinshi » (Yh 12,24) ;
vii. Gukomeza guhanga amaso uwo tureberaho ari we Yezu Kritsu wenyine, kugira ngo tumwegurire ubuzima bwacu bwose n’ubutumwa yadushinze ;
viii. Guhuza ubuzima bwanyu na Kristu wuje ubumanzi, Umukene kandi wumvira ;
ix. Gukomeza gukora ibikorwa by’urukundo ku bantu bakeneye gufashwa barimo nk’abakene, abarwayi, abagarorwa, impunzi n’abandi ;
x. Gufashisha ingabire z’imiryango yanyu Kiliziya na sosiyete.
UMWANZURO
Bavandimwe bayoboke ba Nyagasani,
22. Mu gusoza ibaruwa yacu, turabasaba gushishikariza urubyiruko gutega amatwi ijwi ry’Imana (reba 1 Sam 3, 1-10), duhereye mu miryango tuvukamo, kugira ngo nyir’imyaka abone abasaruzi bo kohereza mu murima we (Lk 10, 2).
23. Turasaba Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi w’Abiyeguriyimana ngo yingingire kandi abe hafi Abiyeguriyimana bose kugira ngo babashe kuba indahemuka ku muhamagaro wabo ; bityo bazabe ibimenyetso nyabyo by’uko Imana iri rwagati mu bantu.
Imana ibahe umugisha.
Bikorewe i Kigali, ku wa 10 Werurwe 2020
Abepisikopi banyu :
+Filipo RUKAMBA,
Umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba na
Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
+Antoni KAMBANDA,
Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali
Akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo
+Serviliyani NZAKAMWITA,
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba
+Smaragde MBONYINTEGE,
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi
+Visenti HAROLIMANA,
Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri
+Selestini HAKIZIMANA,
Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro
Akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangugu
+Anacleti MWUMVANEZA
Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo