ENGLISH 
FRENCH 

DIYOSEZI YA KABGAYI


Fransisko Saveri na Tereza w’Umwana Yezu : Intangarugero ku bogezabutumwa b’ibihe turimo


Yanditswe kuwa
02/12/2020
Views  437

Bavandimwe, nk’uko tubimenyereye, buri mwaka ku cyumweru cy’Umushumba Mwiza (icyumweru cya kane cya Pasika), duhimbaza Umunsi mpuzamahanga wo gusabira abahamagarirwa ubutumwa muri Kiliziya. Kubera Covid-19, uwo munsi wimuriwe ku cyumweru tariki ya 6 Ukuboza 2020 (icyumweru cya kabiri cya Adventi). Mu rwego rw’ubukangurambaga ku bikorwa bya Papa bishinzwe iyogezabutumwa (OPM), nifuje gusangiza abasomyi b’urubuga rwa Diyosezi yacu ya Kabgayi bimwe mu byaranze Mutagatifu Fransisko Saveri duhimbaza tariki 3 Ukuboza na Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu duhimbaza tariki ya 1 Ukwakira. Turarebera hamwe impamvu Kiliziya yabagize abarinzi b’Iyogezabutumwa ku isi, hanyuma turebe ibyo twabigiraho kugira ngo natwe tube abogezabutumwa buri wese mu muhamagaro we.

1. Mutagatifu Fransisko Saveri, umwogezabutumwa w’indashyikirwa

Mutagatifu Fransisko Saveri (1506-1552), umusaserdoti w’umuyezuwiti wo mu gihugu cya Espanye, yagizwe na Papa Piyo wa X umurinzi w’urugaga rwa Papa rushinzwe Iyogezabutumwa ku isi (Patron de l’Oeuvre Pontificale de la Propagation de la Foi ) mu mwaka 1904. Mu mwaka 1927, Papa Piyo wa XI, amugira umurinzi w’ibikorwa byose bya Kiliziya birebana n’Iyogezabutumwa (patron des missions), we na Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu.

Impamvu nyamukuru ni uko yaranzwe n’ishyaka n’umurava birenze imivugire byo kwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu mu bihugu byinshi byo muri Aziya. Mbere yo kuba umusaserdoti mu Muryango w’abayezuwiti mu w’i 1537, Fransisko Saveri yari umwarimu w’ubugeni na Filozofiya muri Kaminuza. Byose arabihagarika yiyemeza kwiyegurira Imana. Igihe Umwami wa Portugali asabye abamisiyoneri bo kujya kwamamaza Inkuru Nziza mu Buhindi, na we yagize amahirwe yo kugenda asimbuye mugenzi wari urwaye. Papa yamuhaye uruhushya rumwemerera kwamamaza Ivanjiri mu birwa no bihugu byose byo muri Aziya (Ubuhinde, Indonesiya, Maleziya, Sri Lanka n’Ubushinwa). Mu baturage b’ibyo birwa n’ibyo bihugu yibatirije ubwe abantu bagera ku ibihumbi mirongo itatu. Mu 1549 biturutse ku muyapani w’impunzi bahuye muri Maleziya, yafashe icyemzo cyo kujya kwamamaza Ivanjiri mu Buyapani. Mu gihe yarimo yerekeza mu Bushinwa, kubera indwara, ubukonje n’umunaniro yitabye Imana tariki 3 Ukuboza 1552, afite imyaka mirongo ine n’itandatu gusa.

Ubaze ibirometero yakoze mu myaka cumi n’umwe n’amezi umunani gusa yakoze umurimo w’iyogezabutumwa (kuva muri Mata 1541 kugeza mu Ukuboza 1552) usanga ari ibirometero ibihumbi mirongo inani. Ugereranyije yagendaga ibirometero mirongo itandatu ku munsi.

Nta gushidikanya, Fransisko Saveri yagiye ahura n’ibibazo n’ingorane bituruka ku mico n’indimi by’abantu batuye ibyo bihugu ariko ntibyamuciye intege. Mu mateka ya Kiliziya, Mutagatifu Fransisko Saveri wamugereranya na Mutagatifu Pawulo w’i Tarsi wo ntangiriro za Kiliziya. Na we yemeraga adashidikanya ko Izina rya Kristu ari ryo ryonyine abantu bahawe ngo baronkeremo uburokorwe (reba Intu 4, 10.12).

2. Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu, umwogezabutumwa udasanzwe

Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu (1873-1897), nk’uko twabivuze haruguru, na we mu mwaka wa 1927, yagizwe na Papa Piyo wa XI umurinzi w’ibikorwa byose by’iyogezabutumwa muri Kiliziya hamwe na Mutagatifu Fransisko Saveri. Umuntu yakwibaza impamvu, Kiliziya yabimugize kandi atarigeze ava mu rugo rw’abakarmelita.

Tereza, nubwo atigeze asohoka mu rugo rwe no mu gihugu cye ngo ajye kwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu, yabaye na we umumisiyoneri w’ikirenga. Muri mutima we hagurumanaga ishyaka ryinshi ry’uko Ivanjiri yagera ku bantu bose. Ibyo yabigaragazaga mu gusenga no mu bikorwa by’ukwigomwa yakoraga agirira ko Ingoma y’Imana yagera hose. Aya magambo dusanga mu gitabo yasize yanditse arabigaragaza neza. Hari aho avuga ko yiyumvamo imihamagaro yose ibaho akongeraho ko yifuza kuzenguruka isi yamamaza Kristu ati « Nifuza kwamamaza Ivanjiri mu migabane y’isi uko ari itanu no mu birwa biri kure cyane… Nifuza kuba umumisiyoneri, atari mu buryo bw’igihe gito gusa ; ahubwo nifuza kuba narabaye we, kuva isi ikiremwa kugeza igihe izashirira »
(une seule mission ne me suffirait pas, je voudrais en même temps annoncer l’Evangile dans les cinq parties du monde et jusque dans les îles les plus reculées…Je voudrais être missionnaire non seulement pendant quelques années, mais depuis la création du monde et l’être jusqu’à la consommation des siècles).

Icyifuzo cye yagishyize mu bikorwa ku buryo butangaje afatanya n’abahagurutse bakajya kwamamaza Inkuru Nziza hirya no hino ku isi. Ku buryo bw’umwihariko, yifatanyaga n’abamisiyoneri bose ku isi, ariko cyane yahoraga yunze ubumwe mu isengesho n’abamisiyoneri babiri. Umwe ni Maurice Bellière wari muri Afrika y’Epfo ; undi akaba Adolfu Roulland wari waragiye mu Bushinwa.

3. Uburyo umukristu wese yaba intumwa y’Ivanjiri

Hari uburyo butatu bwuzuzanya bwo kurangiza inshingano z’iyogezabutumwa : Uburyo bwa mbere, nk’uko Mutagatifu Yohani Pawulo wa II abyibutsa mu Ibaruwa ye Redemptoris Missio (7 Ukuboza 1990) mu gika cya 26, kogeza Ivanjiri, mbere y’uko biba igikorwa umuntu akora, ni ubuzima bujyanye n’Ivanjiri. Ubu buryo twese buratureba (reba Intu 2, 46-47).

Uburyo bwa kabiri n’ubwa gatatu ni ugukurikiza urugero rwa Fransisko Saveri cyangwa rwa Tereza w’Umwana Yezu.

Muri Kiliziya harimo umuhamagaro wo kwegukira ku buryo buhoraho kandi bwemewe na Kiliziya umurimo wo kwamamaza Ivanjiri hirya no hino ku isi. Ibi bihuje n’urugero rwa Mutagatifu Fransisko Saveri. Ubu buryo si umuhamagaro w’abakristu bose, ahubwo ufite abo ugenewe.

Uburyo bwa gatatu ni ugukurikiza urugero rwa Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu washyigikiraga ibikorwa by’Iyogezabutumwa. Iyo ufasha abamisiyoneri kubona ibyo bakeneye byose mu nshingano zabo, uba urimo gukora Iyogezabutumwa nawe. Iyo ubahoza ku mutima ubasabira igihe cyose nk’uko Tereza w’Umwana Yezu yahekaga mu isengesho Maurice na Adolfu b’abamisiyoneri, na bwo uba urimo gufatanya n’abarimo gukora uwo murimo.

Umwanzuro

Ibikenewe muri Kiliziya kugira ngo Ivanjiri yamamazwe ku isi yose kugeza igihe Kristu azahindukirira (reba Mt 28, 19-29) biracyari byinshi. Hari abantu benshi bataramenya Yezu Kristu n’umukiro tumukesha. Abo ngabo bategereje abamisiyoneri. Hari n’aho ubukristu bwasubiye inyuma ku buryo bukabije, cyane cyane mu bihugu by’umugabane w’Uburayi na Amerika. Aho ngaho hategereje abamisiyoneri babyutsa ubukristu. Ahatari ibi bibazo mvuze, na ho ibikorwa by’ikenurabushyo risanzwe bigomba gushyigikirwa buri munsi.

Kugira ngo rero Iyogezabutumwa rikomeze, uruhare rwa buri mukristu ni ngombwa. Buri wese agomba kwihatira guhamya ukwemera mu buzima abamo bwa buri munsi, kugira ngo abatemera nibabona uko abayeho bibatere guhinduka. Abasaserdoti n’abiyeguriyimana b’imiryango yose na bo Kiliziya ibategerejeho ishyaka n’umurava nk’ibyaranze abatagatifu Fransisko Saveri na Tereza w’Umwana Yezu. Ariko ibyo byose ntibyagerwaho, niba badategurwa uko bikwiye mu maseminari no mu manovisiya ngo bazabashe kuzuza neza umurimo bahamagarirwa muri Kiliziya y’Imana.


Padiri Prudence BICAMUMPAKA
Ushinzwe Ibikorwa bya Papa by’Iyogezabutumwa (OPM) muri Diyosezi ya Kabgayi