+Smaragde MBONYINTEGE ari kumwe n’abana hamwe na bamwe mu babyeyi ubwo yari yasuye umuryangoremezo w’abana muri Santarari ya Kivumo ho muri Paruwasi ya Kibangu, kuwa 26 Ugushyingo 2019
Mu Gitambo cy’Ukaristiya yatuye hamwe n’abakristu muri Bazilika Nto ya Kabgayi ku cyumweru, tariki ya 26 Nyakanga 2020, Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE, Umwepiskopi wa Kabgayi, yahamagariye ababyeyi kurushaho kwita ku nshingano yo kurera no kubungabunga ukwemera kw’abana babo, muri iki gihe cy’icyorezo cya Koronavirusi.
Yagize ati "Iki Gitambo cy’Ukaristiya, ndifuza ko tugitura tuzirikana kandi dusabira abana bacu. Ni bo ncuti za Yezu Kristu za mbere. Ni we utubwira ati "Nimureke abana bansange, mwibabuza kunyegera, kuko Ingoma y’ijuru ni iy’abameze nka bo (Mt 19, 14)". Bagombaga kuba bari kumwe natwe ariko ntibyashobotse kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi. Ndizera ko uko abakuru tugenda tunoza ubwirinzi, na bo bazagerwaho bakagaruka mu kiliziya.
Tuzirikane cyane abana benshi bagombaga kubatizwa, abagombaga guhabwa Ukaristiya ya mbere n’abagombaga guhabwa Ugukomezwa. Abenshi bari barabyiteguye nuko ntibyakunda. Tuzirikane kandi abana bose bifuzaga kuzana namwe mu misa nk’uko bari barabimenyereye. Ubu rero mbahaye ubutumwa : mufite inshingano zo kubungabunga ukwemera kwabo aho muri kumwe mu rugo. Nimugera mu rugo mubasuhuze, mubafashe gusenga, mubabwire Ijambo ry’Imana kandi mubahe umugisha ngiye kubaha."
Umwepiskopi wa Kabgayi yigisha abakristu ku wa 26 Nyakanga 2020 muri Bazilika Nto ya Kabgayi
Twibutse ko amabwiriza ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yo kuwa 30 Kamena 2020 ajyanye no kwirinda icyorezo cya Koronavirusi yemerera gusenga abana bafite hejuru y’imyaka 12 y’ubukure.
Padiri Jean-Paul MANIRIHO