ENGLISH 
FRENCH 

DIYOSEZI YA KABGAYI


Centre Pastoral Jean-Joseph Hirth i Kabgayi : Agashya n’igisubizo kuri bimwe mu bibazo byerekeye Iyogezabutumwa rivuguruye


Yanditswe kuwa
17/08/2020
Views  572

Ifoto igaragaza zimwe mu nyubako za Centre Pastoral Jean-Joseph Hirth

Centre Pastoral Jean-Joseph Hirth ni ikigo gishya (Centre Pastoral) cyatangijwe muri gahunda ndende Diyosezi ya Kabgayi yihaye, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa Iyogezabutumwa rivuguruye. Nk’uko tubimenyereye, Diyosezi ya Kabgayi ifite umurongo w’Iyogezabutumwa Umwepiskopi wayo yayihaye ndetse akawibutsa uko umwaka mushya w’Iyogezabutumwa utashye. Uwo murongo ngenderwaho ni na wo utanga ishusho y’uko Iyogezabutumwa rihagaze mu maparuwasi na serivisi zose za Diyosezi. Uwo murongo w’Iyogezabutumwa ugizwe n’ingingo esheshatu, imwe muri zo ikaba ijyanye no guteza imbere Iyogezabutumwa rivuguruye.

Iyi Centre Pastoral iri kubakwa i Kabgayi ishobora kwakira imyiherero, amahugurwa ndetse n’inama mu rwego rwo kurushaho guteza imbere Iyogezabutumwa rivuguruye mu nzego zose za kiliziya ku bazaza bayigana, baba abakristu bo muri Diyosezi ya Kabgayi cyangwa se abazaturuka mu yandi madiyosezi.

Kuki Umwepiskopi yitiriye Centre Pastoral nshya Musenyeri Yohani Yozefu Hiriti ?

Shapeli yitiriwe Umwamikazi wa Kibeho

N’ubwo imirimo yose iteganyijwe mu iyubakwa ry’iki kigo igikomeza, iby’ibanze byararangiye : ku ikubitiro hubatswe Shapeli kandi ishyirwamo ibikoresho byose nkenerwa, ndetse Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE ayiha umugisha kuwa gatanu, tariki 7 Kanama 2020. Iyo shapeli yahawe izina rya Shapeli Umwamikazi wa Kibeho (Chapelle Notre Dame de Kibeho). Kuri iyi tariki kandi, ni bwo Umwepiskopi yatangaje ku mugaragaro ko aho hantu hazitwa Centre Pastoral Jean-Joseph Hirth. Bityo haba hitiriwe imfura mu bepiskopi ba Diyosezi ya Kabgayi, ari na we wayishinze.

Imbere muri shapeli

Mu muhango wo guha umugisha iyi kiliziya, Umwepiskopi yabwiye abitabiriye iryo sengesho ko iyi centre pastoral izahora itwibutsa ubwitange n’umurava abamisiyoneri bacu ba mbere baduhayeho urugero mu Iyogezabutumwa muri Kiliziya mu Rwanda muri rusange, ndetse n’i Kabgayi by’umwihariko. Musenyeri Yohani Yozefu Hiriti rero akaba yarabibayemo mugabwambere. Nta shiti, ubu ni n’uburyo bwiza bwo guhora tubibuka kandi tubashimira umurimo mwiza bakoze nk’Intumwa Kristu yahaye inshingano zo kumwamamaza mu mahanga yose, natwe turimo.

Centre Pastoral Jean-Joseph Hirth igizwe n’iki ?

Uyu ni umushinga muremure ugizwe na Shapeli, inzu mberabyombi zigenewe inama, amahugurwa n’inyigisho z’imyiherero, amacumbi, ubusitani bwo kuruhukiramo no gukorera mu matsinda ; hakaba kandi n’inzu ndangamurage z’amateka n’umuco w’abantu ndetse n’amateka ya Kiliziya (Musée culturel et ecclésiastique).

Mu nkuru zacu zo mu minsi ya vuba tuzabafasha gusura mu mashusho iyi Centre Pastoral Jean-Joseph Hirth, ari na ko tubagezaho gahunda yayo ku buryo burambuye.


Padiri Jean-Paul MANIRIHO