ITANGAZO RYO KONGERA IGIHE CYO KWAKIRA DOSIYE ZISABA AKAZI
Caritas ya Diyosezi Kabgayi iramenyesha ko yongereye igihe cyo kwakira ama dosiye asaba akazi ku myanya 4 y’abakozi bashinzwe serivisi yo kuringaniza urubyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere ; bo mu bigo nderabuzima bya Kabgayi muri paruwasi ya Kabgayi, Nyarusange muri paruwasi ya Nyarusange, Muyunzwe muri paruwasi ya Muyunzwe na Kizibere muri paruwasi ya Kizibere.
Ibyangombwa bizakomeza kwakirwa kugeza ku itariki ya 7 Kamena 2019.
Ibyasabwe ku babyifuza kuri uyu mwanya nk’uko bikubiye mu itangazo ryatanzwe ku itariki ya 16/5/2019 ni ibi bikurikira :
– Kuba ari umunyarwanda
– Kuba afite impamyabumenyi y’amashuri atandatu yisumbuye mu mbonezamubano, ubumenyamuntu, ubwarimu,...
– Kuba yubatse yarasezeranye gikristu cyangwa ari uwihayimana
– Kuba ari umukristu gatolika kandi ari indakemwa mu mico no mu myifatire, atuye muri imwe muri paruwasi yifuza gukoreramo.
Uwifuza uwo mwanya arasabwa kugeza ku bunyamabanga bwa Caritas ya Diyosezi Kabgayi, amadosiye akubiyemo ibaruwa yandikiwe umushumba wa Diyosezi Kabgayi, fotokopi ya Diplome iriho umukono wa noteri, kopi y’irangamuntu, umwirondoro we, icyemezo cy’uko ari umukristu gatolika gitanzwe na Padiri mukuru wa paruwasi ikigo nderabuzima akeneye gukoreramo kibarizwamo.
Ibyo byangombwa bizagezwa mu bunyamabanga bwa Caritas ya Diyosezi Kabgayi bitarenze kuwa gatanu tariki ya 7 Kamena 2019 saa sita (12h00).
Bikorewe i Kabgayi, tariki ya 27/5/2019
Padiri Innocent MUTABAZI
Umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi Kabgayi