ENGLISH 
FRENCH 

DIYOSEZI YA KABGAYI


Abakristu batanze icyizere ko Misa no kwirinda Koronavirusi bitazabangamirana


Yanditswe kuwa
28/07/2020
Views  162

Misa ya mbere muri Bazilika Nto ya Kabgayi yayobowe na Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE

Bakristu, Bavandimwe,
Duhanganye n’icyorezo cya Koronavirusi kigabije isi yose. Muri iyi minsi, Kiliziya n’insengero zari zimaze igihe kirekire zifunze imiryango, ziri kugenda zihabwa uburenganzira bwo kongera gukingurwa ; abakristu n’abemera bakongera kuzikoraniramo bagasenga. Ni ibyo gushimira Imana hamwe n’inzego zibigiramo uruhare, kuko isengesho ni ingenzi mu mibereho yacu. Icyangombwa cyo gufungura kiliziya cyangwa urusengero gitangwa n’ubuyobozi bw’Akarere, nyuma y’uko itsinda rishinzwe igenzura risuye ahagomba gusengerwa, rikagenzura niba ibisabwa byose mu kwirinda Koronavirusi byuzuye.

Mu mpera z’icyumweru gishize, kiliziya nyinshi z’amaparuwasi agize Diyosezi ya Kabgayi zakorewe amagenzura, abashinzwe kubireba basanga zujuje ibyangombwa maze zihabwa icyemezo cyo gusengerwamo muri ibi bihe bidasanzwe.

Ku cyumweru, tariki ya 26 Nyakanga 2020, ni bwo abakristu ba Paruwasi Katedrali ya Kabgayi bongeye kwibumbira hamwe batura Igitambo cy’Ukaristiya muri Bazilkika Nto ya Kabgayi bakunda byabuze urugero. Habaye Misa eshatu, iya mbere muri zo ya saa 07h00’ bayiturirwa na Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE, Umushumba wa Kabgayi.

Burya agapfukamunwa ntikabuza akuzuye umutima gusesekara ku munwa !

Abakristu bageze mu gihe cyo gushimira Imana

Byari ibyishimo bikomeye mu bakristu baje mu misa. Nubwo bose bari bambaye adupfukamunwa, bari basazwe n’ibyishimo byagaragariraga buri wese ; cyane cyane uwitegerezaga uburyo bari babukereye, batanguranwa ngo badacikanwa (dore ko ibyicaro byabaye iyanga kubera guhana intera) ; n’uburyo basengaga bucece, bateze amatwi Ijambo ry’Imana, basubiza intero y’umusaserdoti, baririmba ndetse bakanacinya akadiho basingiza Imana. Mu ijambo rimwe, mpisemo gucira Koronavirusi murumuna wa wa mugani w’umunyarwanda, ngira nti "Agapfukamunwa ntikabuza akuzuye umutima gusesekara ku munwa !"

Abakristu b’i Kabgayi batanze icyizere ko gusengera mu kiliziya no kwirinda Koronavirusi bitazabangamirana

Uburyo Misa zabaye kuri iki cyumweru zagenze, byatanze ishusho y’uburyo kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi mu kiliziya bishoboka, kandi ntibibangamire liturjiya ya Misa. Abakristu baje bafite ’discipline’-ubwitonzi- mbere ya Misa, ikomeza kubaranga muri yo rwagati, kandi irabaherekeza no mu mataha. Buri wese yabanje kwiyandikisha, akaraba intoki n’amazi meza n’isabune kandi afatwa ibipimo by’umuriro mbere yo kwinjira mu kiliziya. Mu kiliziya na ho bakomeje kwitwara neza uko amabwiriza abiteganya.

Mu Ijambo ry’ikaze Umwepiskopi yagejeje ku bakristu mu ntangiriro ya misa, yabibukije kubahiriza ingamba uko ziri, ababwira ko nta kuzikerensa kuko icyorezo kiriho ; abibutsa kandi ko iby’ingenzi mu kukirinda ari bitatu : kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba neza intoki ndetse no guhana intera ihagije.

Uburyo abasaserdoti n’abakristu bizihije iki cyumweru, bwatanze icyizere ko gusengera mu kiliziya no kwirinda COVID-19 bitazabangamirana ; ndetse ku wabyitegereje neza, binasigura indi ntambwe duteye mu kwibohora akato n’iterabwoba by’iki cyorezo.
Dushimiye Imana kandi tuyisabye gukomeza kubidufashamo.

Amwe mu mafoto yerekana uko byari byifashe :

Kwandika abaje mu Misa

Abamaze kwiyandikisha bose bakarabaga amazi meza n’isabune

Mbere yo kwinjira mu kiliziya buri wese yafatwaga ibipimo by’umuriro

Kuri buri muryango hari amabwiriza n’ingamba byo kwirinda COVID-19

Mu kiliziya abakristu bicaye mu myanya yabugenewe hakurikijwe intera ngombwa mu kwirinda

Korali Pueri Cantores Kabgayi ni yo yaririmbye misa

Abakorerabushake babihuguriwe bafasha abakristu mu byo bagomba kubahiriza

Padiri Jean-Paul MANIRIHO