ENGLISH 
FRENCH 

DIYOSEZI YA KABGAYI


Amateka y’icyumweru cya mashami


Yanditswe kuwa
05/04/2020
Views  1425

Kuri Mashami, duhimbaza ibintu bibiri by’ingenzi. Twibuka igihe Yezu Kristu yinjiranye ikuzo muri Yeruzalemu, ashagawe n’imbaga y’abantu, bamwakiranye ibyishimo, bitwaje amashami y’imikindo. Uyu munsi kandi turazirikana iminsi ya nyuma y’ubuzima bwa Yezu hano ku isi, ari nabwo yarangije umurimo wari wamuzanye wo gucungura bene muntu. Icyi cyumweru gitangira icyumweru gitagatifu.

Guhera mu kinyejana cya kane, i Yeruzalemu bizihizaga ko Nyagasani yinjiranye ikuzo muri Yeruzalemu. Muri 383, Kiliziya y’i Yeruzalemu yaashishikarizaga abaje mu ngendo nyobokamana kwitabira umutambagiro waturukaga Betaniya ugana i Yeruzalemu. Uyu munsi ukomoka byanze bikunze i Konsitantinopule (Constantinople). Guhera mu kinyejana cya gatandatu, i Roma, bizihizaga ububabare bwa Nyagasani, ku cyumweru kobanziriza Pasika. Mu kinyejana cya cyenda, niho uyu munsi wamamaye mu bihugu by’uburengerazuba. Impinduramatwara muri Liturujiya ya Papa Pio wa XII mu 1956, yahuje umunsi abaromani bizihizagaho ububabare bwa Nyagasani na Mashami. Papa Pawulo wa VI, muri 1970, yise iki cyumweru « Icyumweru cya Mashami n’ububabare bwa Nyagasani » ; kigenwa bitewe n’igihe Pasika izabera.

Mu muco w’Abayahudi, amashami y’imikindo n’ijambo Hozana, byarangaga umunsi mukuru w’umusaruro. Ni umwe mu minsi itatu ikomeye, bizihizaga witwaga Sukoti (Souccot twagereranya n’Umuganura). Abayisiraheri basohokaga mu mazu yabo bakajya mu tuzu twubakijije amashami y’ibiti, bazirikana uko Imana yabarokoye mu gihugu cya Misiri nuko bagashimira Imana umusaruro w’umwaka (Abalevi 23, 29 - 44).

Amavanjiri adutekerereza uko byagenze : Mbere gato y’umunsi mukuru wa Pasika y’Abayahudi : Yezu yiyemeza kwinjirana ikuzo muri Jeruzalemu. Nuko yohereza abigishwa be babiri i Betifage kumuzanira indogobe yo kugendaho. Yezu yinjiranye ubwiyoroshye i Yeruzalemu yicaye ku cyana cy’indogobe, yakirwa na bose nk’Umucunguzi wavuzwe n’abahanuzi, uwo abayahudi bari bategereje. Nuko yerekana ko Ingoma ye ari Ingoma y’amahoro no kwicisha bugufi (Matayo 21, 1-9).

Imbaga y’abantu bari baje i Yeruzalemu ku munsi w’umusaruro, bakiranye ibyishimo byinshi Yezu. Mutagatifu Matayo abitubwira muri aya magambo : « Barambura ibishura byabo mu nzira, abandi batema amashami y’ibiti maze bayasasa mu nzira. …Imbaga y’abantu yari imushagaye, bamwe imbere abandi inyuma, bose barangurura amajwi bati ‘Hosana ! Harakabaho mwene Dawudi ! Nasingizwe Uje mu izina rya Nyagasani ! Hozana nahabwe impundu mu Ijuru ! (Matayo 21, 9) ». Aya majwi asubiramo zaburi ya 118 bavugaga kumunsi mukuru w’inzu. Hozana ni ijambo ry’igihebureyi rivuga “Dukize”. Twarigereranya no gutakamba.

Bavandimwe, nimucyo natwe, nk’Abayahudi, dutakambire Nyagasani adutabare, adukure mu cyaha adukize. Muri iki gihe dukeneye impuhwe z’Imana kurusha ibindi byose. Tuzamure ijwi cyane, nk’Abayahudi duti : “Hozana ! Nahabwe impundu uje mu izina rya Nyagasani” . Muri iki gihe kandi ikibi cyigaragaza nk’icyatsinze, tugomba gutakamba kurushaho. Imana turi kumwe n’aho turi mu ngo.

Mbifurije Icyumweru Gitagatifu cyiza.

Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho, aturinde.

Padiri Jean-Paul NDIKURYAYO