ENGLISH 
FRENCH 

DIYOSEZI YA KABGAYI


Amahoro ajyana n’umushyikirano, ubwiyunge no kubungabunga ibidukikije


Yanditswe kuwa
15/01/2020
Views  76

Papa Fransisko

UBUTUMWA BWA NYIRUBUTUNGANE PAPA FRANSISKO KU MUNSI MPUZAMAHANGA W’AMAHORO WIZIHIZWA KU NCURO YA 53

Ku wa 1 Mutarama 2020

AMAHORO NI INZIRA Y’UKWIZERA IRANGWA N’UMUSHYIKIRANO, UBWIYUNGE NO KUBUNGABUNGA IBIDUKIKIJE

1. Amahoro ni inzira y’ukwizera mu guhangana n’imbogamizi n’ibigeragezo

Bavanadimwe nkunda,

Amahoro ni ikintu cy’agaciro kanini cyane abatuye isi bahora bifuza kugeraho. Muri kamere ya muntu ahora ashaka kubaho mu mahoro. Ni yo mpamvu uyu munsi ashobora kuba agowe n’imibereho ariko agakomeza kubyihanganira kuko aba yizeye ko umunsi umwe ibintu bizahinduka, akabaho mu mahoro, akishima kurusha uko yababaye. Kuri ubwo buryo, ukwizera ni umugenzo mbonezamana udutera ubutwari bwo gutwaza, bityo tugakomeza urugendo kabone n’ubwo imbogamizi zisa n’iziturusha imbaraga.

Umuryango w’abantu natwe tubarirwamo muri iki gihe, ubitse mu mutima no mu mubiri, ibimenyetso bitwibutsa intambara n’amakimbirane byagiye bisimburana mu kuyogoza isi, kandi na n’ubu bikaba bidahwema kwibasira by’umwihariko abakene n’abaciye bugufi. Nyamara, ibyo ntibibujije ko kugeza magingo aya twese twananiwe kwibohora ingoyi yo kunyunyuzwa n’abandi n’iya ruswa kandi ari byo bituma habaho inzangano n’inabi. No muri iki gihe hariho abagabo, abagore, abana, abasaza n’abakecuru batabarika badahabwa icyubahiro kigenewe muntu, batihanganirwa uko baremwe, badahabwa ubwisanzure burimo n’ubw’iyobokamana, batemererwa kwishyira hamwe no kwizera ahazaza. Benshi muri izo nzirakarengane bahorana akababaro ko gusuzugurwa no guhezwa, k’icyunamo n’akarengane ndetse n’ihungabana ryo kwibasirwa simusiga kw’imiryango yabo n’inshuti zabo.

Ibi si ibya none. Kuva kera, abantu bakomeje kurangwa n’ishyamirana riteye ubwoba hagati yabo ndetse n’intambara hagati y’ibihugu byagiye bigaragaramo ubugizi bwa nabi ndengakamere. Mu by’ukuri, burya buri ntambara ni umugambi wo kwica abavandimwe kandi isenya ubuvandimwe karemano tugomba kugaragarizanya bamwe ku bandi.

Nk’uko tubizi, akenshi abantu bashyamirana iyo badashoboye kwakirana mu byo badahuje. Iyo bigenze bityo, hazamuka ikintu cyo kwishyira hejuru no gushaka kuyobora abandi. Ibyo birangwa no gushaka kwikubira, ubwirasi, inabi no kubona undi nk’ikibi, bikaganisha ku kumuheza ndetse no gushaka kumwikiza. Intambara itizwa umurindi no gusenyuka kw’imibanire, icyifuzo cyo kuba hejuru y’abandi, gukoresha nabi ububasha, gutinya undi no kubangamirwa n’ibyo mudahuje na we. Ibyo na byo bigakomezwa n’uko abantu batagitinya intambara.

Nk’uko nabigarutseho mu gihe nari mu rugendo mu Buyapani, isi yacu ifite ikibazo gikomeye cyo gushaka kwirinda no kubaho mu mahoro mu buryo butari bwo, bushingiye ku gutera abandi ubwoba no kubasuzugura. Ibyo bisenya imibanire hagati y’abantu, bikabangamira umushyikirano hagati yabo. Umutekano n’amahoro ku isi ntibikwiye gushingira ku gutinya kugirirwa nabi cyangwa gukangisha kurimbura abandi. Umutekano n’amahoro bigerwaho gusa iyo abantu bashyize hamwe bagaharanira ejo hazaza harangwa n’ubwuzuzanye no kumva ko buri wese ashinzwe mugenzi we mu muryango w’abantu uriho ubu ndetse n’uwo mu gihe kizaza2.

Iyo habayeho gukangisha abantu kubagirira nabi bituma batagira uwo bizera ndetse bagatangira kuba ba nyamwigendaho. Iyo rero abantu bananiwe kwizerana ahubwo bagatinyana, ntibaba bagishoboye kubana neza, ahubwo buri wese ahorana ubwoba ko undi yamugirira nabi. Mu buzima nk’ubwo rero nta mahoro ashobora kubaho. Ni yo mpamvu gutunga intwaro za kirimbuzi bitakwizeza umutekano nyawo.

Ni yo mpamvu tudashobora kuvuga ko duharanira ko isi itekana dukangisha kurimbura abandi bigatuma imibanire y’abantu irushaho gukenderera ku rwobo rw’intwaro za kirimbuzi no ku nkuta zizamurwa no kwihugiraho bikabije. Ibyo ni byo bituma hafatwa ibyemezo mbonezamubano n’ubukungu bikingurira umuryango akaga gakomeye k’ihezwa ry’umuntu n’ibiremwa bimukikije aho kubikingira nabyo bikadukingiura.3 Twatangira dute rero urugendo rugana ku mahoro nyayo no ku kubahana ? Ni gute twareka kumva ko twugarijwe bigatuma duhorana ubwoba ? Ni gute twaca ikintu cyo guhigana ubutwari cyiganje muri iki gihe ?

Tugomba gukomera ku buvandimwe nyabwo bushingiye ku kuba twese dukomoka ku Mana kandi tukarangwa no gushyikirana no kwizerana. Umutima wacu uhora wifuza amahoro ! Ntitwari dukwiye rero guhabanya na wo dushaka ikindi kitari amahoro.

2. Amahoro ni inzira irangwa no gutega amatwi hazirikanwa ibyatambutse, ubufatanye n’ubuvandimwe

Abarokotse igitero cya bombe yatewe i Hiroshima na Nagasaki bitwa “Abahibakusha” ni bamwe mu bantu batuma umutimanama w’abatuye isi uhorana inkomanga iyo batanga ubuhamya ku kaga kabagwiririye muri kanama 1945 n’ingaruka zitavugwa zagakurikiye kugeza na n’ubu. Muri ubwo buhamya abagizweho ingaruka n’icyo gitero bagaragaza uko bibuka ibyababayeho kandi bagakangurira abatuye isi guhagurukira icyarimwe mu gihe haba hari abashaka kwishyira hejuru y’abandi no kubarimbura. Ntidushobora kwemera ko abana bacu n’abazabakomokaho bazibagirwa ibyabayeho, kuko kubyibuka bizabatera imbaraga zo guharanira kubaka ahazaza heza kandi harangwa n’ubuvandimwe.

Cyo kimwe n’abo « Bahibakusha », muri iki gihe, abatuye isi benshi bari gukora iyo bwabaga ngo ababakomokaho batazibagirwa ayo mateka, batagamije gusa gukumira amakosa nk’ayo cyangwa imigambi yo gukora ikibi nk’icyo, ahubwo banashaka ko uku kwibuka kubaha ubunanararibonye bazaheraho bafata ibyemezo biganisha ku mahoro mu gihe kizaza.

Byongeye kandi, ukwibuka ni inzira igana ku kwizera. Mu ntambara n’amakimbirane, kwibuka akantu gato k’ineza kigeze kubaho, bishobora gutuma ibintu bihinduka maze hagafatwa ibyemezo bya gitwari. Bishobora gutuma habaho kureka intambara bityo abantu bakizera kugira amahoro.

Gukingura no guhanga inzira y’amahoro ni ingorabahizi bitewe n’inyungu nyinshi zisobekeranye kandi zivuguruzanya mu mibanire y’abantu, y’imiryango ndetse n’ibihugu. Ni ngombwa kubanza kwiyambaza umutimanama utoza icyiza ugahigika ikibi, ubushake bwa buri n’ubw’imiyoborere (ubushake bwa politiki). Mu by’ukuri, amahoro aturuka mu mutima wa muntu kandi ubushake bwa politiki bugomba buri gihe guhora buvugururwa kugira ngo haboneke uburyo bushya bwo kunga no guhuriza hamwe abantu n’imiryango.

Isi ntikeneye amagambo atagira ibikorwa, ahubwo ikeneye abatangabuhamya nyabo, impirimbanyi z’amahoro ziteguye kuganira na buri wese nta n’umwe uhejwe cyangwa ngo akoreshwe icyo adashaka. Mu by’ukuri, ntitwagera ku mahoro nyayo hatabayeho umushyikirano nyakuri hagati y’abagabo n’abagore baharanira ukuri kuruta ingengabitekerezo n’imyumvire itandukanye. Amahoro ni inzu igomba guhora yubakwa5. Amahoro ni urugendo duhuriyemo, tugenda dushakisha icyiza rusange. Ni urugendo rudusaba kuba abanyakuri no kubaha uburenganzira bwa buri wese. Iyo buri wese afite ubushake bwo gutega amatwi mugenzi we, arushaho kumumenya no kumuha agaciro, kugeza n’ubwo uwo yitaga umwanzi we ashobora kumubonamo ishusho y’umuvandimwe.

Ni yo mpamvu urugendo rw’amahoro rugomba ukwiyemeza kuramba. Ni umurimo wo gushakashaka ukuri n’ubutabera mu bwihangane, wubahiriza kwibuka inzirakarengane ukanabaremamo gahoro gahoro amizero arusha imbaraga ukwihorera. Mu gihugu kigendera ku mategeko, demokarasi ishobora kuba ikimenyesto gikomeye cy’urwo rugendo, mu gihe yaba ishingiye ku butabera no guharanira uburenganzira bwa buri muntu, by’umwihariko iyo ari umunyantegenke cyangwa mbonabihita mu gikorwa gihoraho cyo gushakisha ukuri6. Uru rugendo nta muntu n’umwe rudafitiye akamaro. Ni yo mpamvu buri wese asabwa gutanga umusanzu we ashoboye, kuri buri rwego, rwaba urw’ibanze, urw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Mutagatifu Papa Pawulo wa 6 yaravuze ati « Guha rugali icyifuzo cy’uburinganire n’icyo kugira uruhare mu biteza imbere benshi ni byo bishyigikira sosiyete igendera kuri demokarasi […]. Aya magambo aragaragaza akamaro ko kwigisha abantu uburere mbonezamubano, atari ukubafasha kumenya uburenganzira bwa buri muntu gusa, ahubwo no kubigisha akamaro kabwo muri rusange no kumenya inshingano za buri muntu kuri mugenzi we. Ukumva no gushyira mu bikorwa izo nshingano na byo ubwabyo bituruka ku bushobozi umuntu afite bwo kwigenzura, kwemera inshingano, n’aho atagomba kurenga mu gukoresha ubwisanzure bwite cyangwa bw’amatsinda y’abantu ».

Gucikamo ibice kw’abagize sosiyete, kuzamuka k’ubusumbane mu bantu no kwanga gukoresha uburyo buteza imbere muntu wese uko yakabaye, bituma abantu badashyira hamwe ngo baharanire icyiza rusange. Cyakora iyo abantu bashoboye guhura bakabiganiraho nta buryarya, birangira bamwe bumvise akababaro k’abandi ndetse baniyemeje gufatanya na bo.

Mu mibereho yacu ya gikristu, duhora twibuka Kristu witanze kugira ngo atwunge n’Imana (reba Rom 5, 6-11). Kiliziya igira uruhare rukomeye mu kubaka umuryango ufite icyerekezo. Kiliziya ikomeje guharanira imibereho myiza rusange no kuhira ukwizera amahoro ibinyujije mu gutoza indangagaciro za gikristu, mu kwigisha imigenzereze myiza nyobokamana, no mu bikorwa byayo bigamije imibereho myiza n’uburezi.

3. Amahoro ni inzira y’ubwiyunge mu musabano wa kivandimwe

Ibyanditswe bitagatifu, by’umwihariko amagambo y’abahanuzi, bigaruka kenshi ku isezerano Imana yagiranye n’abantu. Imana idusaba kureka ibyifuzo biturimo byo gushaka gutegeka bagenzi bacu, ahubwo mbere ya byose tukababona nk’abantu, nk’abana b’Imana, nk’abavandimwe bacu. Ntidukwiye na rimwe kubacira urubanza kubera ibyo bavuze cyangwa bakoze, ahubwo tugomba kubaha agaciro nk’abantu dusangiye isezerano ry’Imana. Guhitamo inzira yo kubaha abandi ni byo byonyine bizatuma tuva mu bitekerezo biganisha ku kwihorera maze tugashyira nzira twizeye kugera ku mahoro.

Nidufatire urugero kuri aya magambo yo mu kiganiro Petero yagiranye na Yezu dusanga mu byanditswe bitagatifu, agira, ati « Nyagasani, uwo tuva inda imwe nancumuraho, nzamubabarire kangahe ? Nzageza ku ncuro ndwi ? ». Yezu aramusubiza ati « Sinkubwiye kugeza kuri karindwi, ahubwo kuri mirongo irindwi karindwi ». (Mt 18, 21-22). Aya magambo aratwumvisha neza imbaraga zo kubabarira n’agaciro ko kwiyunga n’umuvandimwe. Nitumenya kubabarira abavandimwe bacu ni bwo tuzaba abagabo n’abagore batera amahoro.

Amahoro akenewe mu mpande zose z’ubuzima bw’abantu. Amahoro avugwa mu mibanire y’abantu ni na yo akenewe ku rwego rw’ubukungu n’urwa politiki. Nta mahoro nyayo ashobora kubaho igihe cyose ubukungu bwacu buzaba bufite abo buheza. Mu rwandiko rwa gishumba (Caritas in veritate) Papa Benedigito wa 16 yanditse mu myaka icumi ishize, hari aho agira ati « Gutsinda ubukene mu bihugu ntibisaba gusa kubaka uburyo bwiza bw’ihererekanya ry’amafaranga no kugezanyaho servisi z’imibereho myiza, ahubwo bisaba cyane cyane kurushaho gukingurira amarembo ibikorwa by’ubukungu birangwa n’igice cyo kugira ubuntu n’urwo gushyira hamwe ku rwego rw’isi » (nº 39).

4. Amahoro ni inzira yo kwita ku bidukikije

Bavandimwe nkunda,

« Niba imyumvire mibi y’amahame-remezo yacu bwite nk’abakristu yaraduteye kwibwira ko dufite uburenganzira bwo kwangiza ibidukikije, gukoresha ibyaremwe icyo dushaka ntawe udukoma imbere, cyangwa tukishora mu ntambara, mu karengane no mu ihohotera, twebwe abemera dukwiye kwemera ko twahemutse ku bukungu bw’ubuhanga dukesha Umuremyi twagombaga kubungabunga ».

Ni yo mpamvu rero dukeneye guhindura iyo myitwarire yacu ku bidukikije kugira ngo dushobore guhangana n’ingaruka z’ububi bwacu kuri bagenzi bacu, ingaruka zo kutubaha inzu rusange no gukoresha nabi umutungo kamere kubera gushyira imbere inyungu z’ako kanya, tutitaye ku bantu, ku mutungo rusange no ku bidukikije ubwabyo.

Sinode iheruka y’akarere ka Amazoniya yatwumvishije ko ari ngombwa guhamagarira buri wese bundi bushya gushyiraho ake kugira ngo habeho guturana mu mahoro hagati y’abantu n’ubutaka, hagati y’ibihe byatambutse n’ibihe turimo no hagati y’ibyo twagerageje n’ibyo twizeye.

Urwo rugendo rw’ubwiyunge rudusaba kandi gutega amatwi no gufata isi nk’impano twahawe n’Imana kugira ngo twese itubere nk’inzu dutuyemo. Mu by’ukuri, umutungo kamere, ibinyabuzima bitandukanye biyiriho ndetse n’ubutaka ubwabwo twabuherewe kubuhinga no kuburinda (reba Intg 2,15) kugeza ubwo tuzabiraga abo mu gihe kizaza, buri wese abyitwararitse nk’ibye bwite kandi akabigiramo uruhare. Dukeneye guhindura imitekerereze n’uburyo tubona ibintu no kureka kwireba twe twenyine, kugira ngo duhure n’abandi kandi dufate ibyaremwe nk’impano yuje ubwiza n’ubuhanga by’Uwabiremye.

Ibyo bizatuma twumva neza kurushaho impamvu tugomba gufata neza inzu yacu twese tumenye n’uburyo bwiza bwo kuyituramo, kubana na buri wese mu budasa bwe aho kuzibukirana, kwishimira no kuubaha ubuzima twahawe kandi dusangiye, gushishikarira imibereho n’imibanire byubaka sosiyete zishyigikira ko ubuzima buseruka kandi bugasagamba mu gihe kizaza, iziteza imbere umutungo rusange w’umuryango mugali w’abantu.

Kubungabunga ibidukikije tubakangurira bizatugeza ku guhindura uko tubona ubuzima, kuko bizatuma duha agaciro ubuntu bw’Umuremyi waduhaye isi kandi akaduhamagarira ibyishimo byo kwiziga kugira ngo dukunde dusangire. Uko guhindura imyitwarire bigomba kumvikana nk’uburyo bwuzuye kandi buhamye, nk’ivugururwa ry’imibanire tugirana n’abavandimwe bacu n’ibindi binyabizima, n’ibyaremwe bitandukanye ndetse n’Umuremyi ikitwa ubuzima cyose gikomokaho.
Ku mukristu, ni ngombwa « kureka ngo uguhura kwacu na Yezu Kristu kube ari ko guhindura mu buryo bwose imibanire yacu n’isi ».

5. Icyo wizeye ni cyo ubona

Inzira y’ubwiyunge isaba ukwihangana no kwizera. Ntiwabona amahoro niba utayizeye. Mbere na mbere, ibi bivuze ko tugomba kumva ko amahoro ashoboka no kwemera ko mugenzi wacu na we akeneye amahoro angana n’ayo dukeneye. Hano, dushobora gufatira urugero ku rukundo rw’Imana kuri buri wese. Ni urukundo rubohora, rutagira imipaka, rutagira ikiguzi kandi rwihangana.

Akenshi amakimbirane aturuka ku bwoba. Ni ngombwa rero ko dutsinda ubwoba bwa muntu,tukamenya ko turi abana bafite umubyeyi ubakunda kandi witeguye kubakira no kubaha ibyo bakeneye, nk’uko wa mubyeyi w’umwana w’ikirara yabigenje (reba Lk 15, 11-24). Guhura no gushyikirana bya kivandimwe biturinda guhora twikanga ko mugenzi wacu yatugirira nabi. Bituma buri mwanya wose wo guhura uba igihe cyo kugaragara k’urukundo rw’ Imana rwuje ubugwaneza. Bituma turenga ibidutanya maze igihe cyose tugashyira imbere ubuvandimwe duhuriyeho nk’abana basangiye umubyeyi uri mu ijuru.

Ku bigishwa ba Kristu, iyi nzira bayifashwamo n’isakramentu ry’imbabazi, ryashyizweho na Nyagasani kugira ngo ababatijwe bakizwe ibyaha. Iri sakramentu rya Kiliziya, rivugurura abantu n’imiryango, ridutumirira guhanga amaso Yezu wunze « ku bwe ibiriho byose, ari ibiri ku isi , ari n’ibiri mu ijuru, atanga amahoro ku bw’amaraso yameneye ku musaraba » (Kol 1,20). Dukwiye kwitandukanya n’icyitwa inabi cyose haba mu bitekerezo, mu magambo no mu bikorwa, haba kuri mugenzi wacu ndetse no ku byo Imana yaremye.

Imana yuje urukundo isesekaza ingabire zayo ku bantu nta kiguzi. Twebwe abo yababariye ibyaha byacu tukaronka amahoro tubikesha Kristu, dukwiye natwe gutangira urugendo rwo kugeza ayo mahoro kuri bagenzi bacu muri iki gihe turimo. Roho Mutagatifu ntahwema kutwereka imyitwarire n’amagambo bigomba kuturanga kugira ngo tube abaharanira ubutabera n’amahoro.

Imana yo itanga amahoro niduhe umugisha kandi idufashe kubana n’abandi amahoro.

Bikira Mariya, Umubyeyi w’Umwami w’amahoro n’Umubyeyi w’imiryango yose ituye isi, aduherekeze kandi ashyigikire buri ntambwe dutera mu rugendo rugana ku bwiyunge.

Abavuka bose nibabeho mu mahoro kandi isezerano ry’ubuzima n’iry’urukundo biri mu mutima wa buri muntu bisagambe muri bo.

Bikorewe i Vatikani, ku wa 8 Ukuboza 2019
Papa Fransisko