ENGLISH 
FRENCH 

DIYOSEZI YA KABGAYI


Abakaridinali 13 bashya barimo n’umunyarwanda ni bantu ki ?


Yanditswe kuwa
27/10/2020
Views  283

Ejobundi ku cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2020, ahagana i saa 13h13’ za hano mu Rwanda, ni bwo Nyirubutungane Papa Fransisko yatangaje ko Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali, hamwe n’abandi basaserdoti 12 bagiye gushyirwa mu rwego rw’Abakaridinali ba Kiliziya. Ni inkuru nziza igaragaza intambwe Kiliziya yacu mu Rwanda imaze gutera, dore ko ari we mukaridinali wa mbere w’umunyarwanda nyuma y’imyaka 103 tubonye abapadiri kavukire ba mbere ; ariko cyane cyane mu byerekeye iyogezabutumwa kuko, nshingiye ku byo Kardinali Antoni yatangaje ubwe, tugiye kugira uruhare rwisumbuye mu iyogezabutumwa ry’isi yose kandi ijwi ryacu rikarushaho kumvikana .

Abo bakaridinali bazashyirwaho kuwa 28 Ugushyingo 2020 bakomoka ku mugabane w’Uburayi, Afurika, Aziya n’Amerika. Muri bo 9 ntibarageza ku myaka 80, bityo bakaba batora cyangwa bagatorwamo Papa, naho 4 bakaba barengeje imyaka 80.

Amazina yabo kimwe na bimwe mu byaranze amateka yabo by’ingenzi ni ibi bikurikira :

1. Myr Mario Grech

Yavukiye ahitwa Qala (Malte) muri Diyosezi ya Gozo, kuwa 20/2/1957. Yahawe ubupadiri kuwa 26/5/1984, Yabaye umwepiskopi wa Gozo kuwa 26/11/2011 ; kuwa 15/9/2020 Papa Fransisko amutorera kuba umunyamabanga mukuru w’urwego rushinzwe sinodi y’Abepiskopi.

1. Myr Marcello Semeraro

Yavukiye ahitwa Monteroni di Lecce mu Butaliyani, kuwa 22/12/1947. Yahawe ubupadiri kuwa 8/9/1971. Yabaye umwepiskopi wa Albano kuwa 1/10/2004 ; kuwa 15/10/2020 Papa Fransisko amutorera kuba Umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe gusuzuma ibijyanye n’ishyirwa mu rwego rw’abatagatifu. Myr Marcello kandi yabaye umunyamabanga mukuru w’Inama nkuru y’abakaridinali kuva kuwa 13/4/2020 kugera kuwa 15/10/2020.

3. Myr Antoine Kambanda

Yavukiye i Nyamata muri Arkidiyosezi ya Kigali, kuwa 10/11/1958. Kuwa 8/9/1990 yahawe ubupadiri na papa Yohani Pawulo Jean-Paul II i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi. Yakoze imirimo inyuranye harimo no kuyobora Seminari Nkuru ya Kabgayi n’iya Nyakibanda. Kuwa 7/5/2013 yatorewe kuba umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo ; kuwa 19/11/2018 Papa Fransisko amutorera kuba Arkiyepiskopi wa Kigali.

4. Myr Wilton Gregory

Yavutse kuwa 7/12/1947 muri Chicago. Yahawe ubupadiri ku wa 9/5/1973 ; aba Arkiyepiskopi w’Atlanta mu 2004 n’uwa Washington kuwa 4/4/2019.

5. Myr Jose F. Advincula

Yavukiye ahitwa Dumalag muri Filipine kuwa 30/3/1952. Yahawe ubupadiri kuwa 14/4/1976, aba umwepiskopi wa San Carlos 15/7/2001.

6. Myr Celestino Aós Brac

Yavukiye i Artaiz muri Espagne, kuwa 6/4/1945. Amaze guhabwa ubupadiri yakoreye ubutumwa muri Shili. Yabaye umwepiskopi wa Copiapó kuwa 18/10/2014. Ubu ni Arkiyepiskopi wa Santiago muri Shili, kuva tariki ya 27/12/2019.

7. Myr Cornelius Sim

Yavukiye i Seria muri leta ya Brunei (muri Aziya) kuwa 16/9/1951.
Yabaye umwepiskopi wa Puzia di Numidia kuwa 20/10/2004.

8. Myr Augusto Paolo Lojudice

Yavukiye i Roma kuwa 1/7/1964 ; aba padiri kuwa 6/5/1989. Yahawe ubwepiskopi kuwa 23/2015, naho kuwa 6/5/2019 agirwa Arkiyepiskopi wa Sienne-Colle Val d’Elsa-Montalcino.

9. Padiri Mauro Gambetti

Kuwa 27/10/1965 ni bwo uyu mufurere yavukiye i Castel San Pietro Terme (Bologne). Yahawe ubupadiri kuwa 8/1/2000 à Longiano (Forlì-Cesena). Ubu ari mu butumwa bw’umuryango we w’Abafransiskani i Asizi.

10. Myr Felipe Arizmendi Esquivel

Yavutse kuwa 1/5/1940 ahitwa i Chiltepec muri Mexique, ahererwa ubupadiri i Toluca kuwa 25/8/1963. Kuwa 7/3/1991 yabaye umwepiskopi wa Tapachula nyuma aba uwa San Cristóbal de Las Casas, kugeza agiye mu kiruhuko cy’izabukuru, tariki ya 3/11/2017.

11. Myr Silvano Maria Tomasi

Yavutse kuwa 12/10/1940 i Casoni di Mussolente ho mu Butaliyani. Yahawe ubupadiri kuwa 31/5/1965. Kuwa 27/6/1996, yabaye Arkiyepiskopi wa Cercinia aba n’intumwa ya Papa mu bihugu binyuranye.

12. Padiri Raniero Cantalamessa

Yavukiye i Colli del Tronto mu Butaliyani, kuwa 22/7/1934. Kuva mu 1979, uyu mufurere ashinzwe gutanga inyigisho z’Ijambo ry’Imana n’imyiherero mu rugo rwa Papa i Vatikani.

13. Myr Enrico Feroci

Yavutse kuwa 27/8/1940 i Pizzoli ho mu Butaliyani, ahabwa ubupadiri kuwa 13/3/1965, Yahawe ubusenyeri bw’icyubahiro kuwa 13/10/1995. Ubu ni padiri mukuru wa Paruwasi ya Santa Maria del Divino Amore muri Diyosezi ya Castel di Leva kuva tariki ya 1/9/2019.

Padiri Jean-Paul MANIRIHO