ENGLISH 
FRENCH 

DIYOSEZI YA KABGAYI


Ababikira ba Mt Yozefu w’i Gerona bahimbaje amasezerano ya burundu na Yubile


Yanditswe kuwa
13/09/2021
Views  192

Muri uyu mwaka witiriwe Mutagatifu Yozefu, Umuryango w’Ababikira ba Mutagatifu Yozefu b’i Gerona bafite ibyishimo byo guhimbaza amasezerano ya burundu y’ababikira barindwi, kimwe na Yubile y’imyaka 25 y’ababikira bane ; bose bo muri uwo muryango.

Ibyo birori byabaye kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 11 Nzeri 2021 saa 10h00’, mu Kiliziya ya Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Andereya i Gitarama. Hari mu Gitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi. Muri ibi birori kandi hari na Mama Mukuru w’Umuryango ku isi, Mama Maria Carmen Garcia Martinez.

Ababikira basezeranye burundu :

1. Mama Julienne MUJAWAMARIYA uvuka muri Paruwasi ya Masaka (Kigali)
2. Mama Françoise NYIRAGUHIRWA uvuka muri Paruwasi ya Nyarusange (Kabgayi)
3. Mama Jeannette INGABIRE uvuka muri Paruwasi ya Mibirizi (Cyangugu)
4. Mama Adeline MUKANKUBANA uvuka muri Paruwasi ya Kanyanza (Kabgayi)
5. Mama Marie Josée ASHIMWE uvuka muri Paruwasi ya Shangi (Cyangugu)
6. Mama Francine NYIRANSABIMANA uvuka muri Paruwasi ya Mibirizi (Cyangugu)
7. Mama Josiane UMUNYANA uvuka muri Paruwasi ya Kabgayi (Kabgayi)

Ababikira bakoze Yubile y’imyaka 25 :

1. Mama Thacienne MUKAMANA uvuka muri Paruwasi ya Kabgayi (Kabgayi)
2. Mama Fortunée MUKABIRASA uvuka muri Paruwasi ya Nyarusange (Kabgayi)
3. Mama Firmine NYIRABIZIMA uvuka muri Paruwasi ya Muyunzwe (Kabgayi)
4. Mama Primitive UWITIJE uvuka muri Paruwasi ya Kabgayi (Kabgayi)

Umuryango w’Ababikira ba Mutagatifu Yozefu b’i Gerona washinzwe na Mama Maria Gay Tibau mu 1870 mu gihugu cya Esipanye (Espagne). Kuri ubu usohoza ubutumwa mu migabane 3 y’isi : Uburayi, Amerika y’Epfo ndetse no muri Afurika. Iwacu mu Rwanda uri muri Diyosezi eshatu : Kabgayi, Butare na Kigali.

Ingabire y’Umuryango : Kwiyumvamo urukundo Nyampuhwe rwa Yezu wagendaga agira neza aho anyuze hose kandi agakiza abarwayi.

Intego y’Umuryango : Koroshya ububabare no kubiba amahoro mu mitima y’abababaye.

Imana iragahore isingizwa !


[Mama Marie Rose MUKANYANDWI]