Inyigisho Papa Fransisko yateguriye
uwa gatatu, tariki ya 26 Werurwe 2025
Icyiciro cy’inyigisho. Yubile 2025. Yezu Kristu Mizero yacu. II. Ubuzima bwa Yezu. Abahuye nawe. 2 . Umunyasamariyakazi : « Mpa amazi yo kunywa » (Yh 4,7)
Bavandimwe nkunda cyane, muraho !
Nyuma yo kuzirikana ku buryo Yezu yahuye na Nikodemu, wari wakoze urugendo ajya kureba Yezu, uyu munsi turazirikana kuri bya bihe aho ari Yezu udutegereje, ari mu mayirabiri y’ubuzima bwacu. Uko guhura kuradutungura ndetse mu ntangiriro nta kizere tuba dufite : tugatangira twitonze kugira ngo dusobanukirwe neza ibibaye.
Nkeka ko ari byo byabaye ku mugore w’umunyasamariyakazi, dusanga mu mutwe wa kane w’ivanjili ya Yohani (reba 4, 5-26). Ntabwo yakekaga gusanga umuntu w’umugabo ku iriba, i saa sita z’amanywa, ndetse yizeraga ko nta muntu ahasanga. Koko rero yagiye kuvoma amazi ku iriba, ku isaha idasanzwe bavomeraho, igihe hari hashyushye cyane. Wenda se uyu mugore yari afite isoni z’ubuzima bwe, wenda se yumvaga bamucira urubanza, agakatirwa, ntiyumvwe, akaba ari yo mpamvu yigunze, yacanye umubano n’abantu bose.
Kugira ngo ajye mu Galileya aturutse muri Yudeya, Yezu yashoboraga kunyura indi nzira, ntiyambukiranye Samariya. Iyo nzira niyo yari yizewe urebye imibanire mibi hagati y’Abayahudi n’Abanyasamariya. Ariko yahisemo kunyura iyo nzira no guhagarara kuri iryo riba, kuri iyo saha ! Yezu aradutegereje, akatwigaragariza igihe dutekereza ko ko nta yandi mizero kuri twe. Mu mateka ya kera yo mu Burasirazuba bwo hagati, iriba ni ahantu abantu bahurira, aho ugushyingirwa biganirwaho, aho abafite gahunda yo gushyingirwa bahurira. Yezu arashaka gufasha uyu mugore kumenya aho yashakira igisubizo nyacyo ku nyota yifitemo yo gukundwa.
Ingingo yo kugira icyifuzo ni ingenzi cyane kugira ngo dusobanukirwe n’uyu muhuro. Yezu niwe wa mbere wavuze icyifuzo afite : « Mpa amazi yo kunywa ! » (Yh 4,6). Mu gutangira ikiganiro, Yezu ariyoroshya, agashyira undi mu mutuzo, agakora ku buryo atikanga. Kenshi muri Bibiliya inyota nishushanya icyifuzo. Ariko hano Yezu afite mbere na mbere inyota y’umukiro w’uyu mugore. Nk’uko Mutagatifu Agusitini abivuga « Uwasabaga amazi, yari afite inyota y’umwemera k’uyu mugore » (Inyigisho 15,11).
Niba Nikodemu yaragiye kureba Yezu ninjoro, hano Yezu yahuye n’umunyasamariyakazi i saa sita z’amanywa, igihe hari urumuri rwinshi. Koko rero ni igihe cy’ukwimenyekanisha kw’Imana. Yezu yamwimenyekanishije nk’Umukiza kandi amurikira ubuzima bwe. Aramufasha gusoma amateka y’ubuzima bwe, bugoye kandi bubabaje : yagize abagabo batanu kandi ubu ari kumwe n’uwa gatandatu nawe utari umugabo we. Umubare gatandatu ufite icyo usobanura, muri rusange usobanura ibituzuye, ibidatunganye. Wenda birashushanya umugabo wa karindwi, noneho uzamara inyota uyu mugore ushaka gukundwa by’ukuri. Kandi uwo mugabo nta wundi utari Yezu.
Umugore abonye ko Yezu azi ubuzima bwe yimurira ikiganiro ku kibazo cy’imyemerere Abayahudi n’Abanyasamariya batavugaho rumwe. Bijya natwe bitubaho iyo dusenga : igihe Imana ikoze ku buzima bwacu n’ibibazo byabwo, duhita turangarira mu bitekerezo bidufasha kumva ko isengesho ryabaye ryiza kandi atari byo. Mu by’ukuri, twubaka inkuta zo kwirinda. Nyamara Nyagasani buri gihe ni umusumbabyose ahishurira uyu mugore, ubundi atari akwiye no kugira icyo avugana nawe, amuhishurira Imana isumba byose : Amubwira Imana Data, ugomba gusengwa muri roho no mu kuri. Hanyuma umugore akomeje gutugurwa, avuga ko ibyiza ari uko kuri ibyo bibazo bazategereza Umukiza, Yezu aramubwira ati « Ni jye uvugana nawe » (Yh 4,26). Ni nk’umutoma w’urukundo : uwo utegereje ni njyewe, ushobora noneho kukumara inyota yo gukundwa.
Ako kanya, umugore agenda yiruka ahamagara abantu bo mu mudugudu, kuko kumva umuntu akunzwe nibyo bivamo ubutumwa. None se ni iki kindi yari kubwira abantu kitari uko yumviswe, yakiriwe, yababariwe ? Ni ishusho yari ikwiye gutuma dutekereza ku gushaka uburyo bushya bwo kwigisha Ivanjili.
Nk’umuntu watwawe, Umunyasamariyakazi asiga ikibindi ku birenge bya Yezu. Uburemere bw’iki kibindi ku mutwe we, buri gihe uko atashye iwe, bwamwibutsaga imibereho ye, ubuzima bwe bufite ibibazo. Ariko ubu, ikibindi giteretse imbere y’ibirenge bya Yezu. Ibyahise ntibikimubereye umutwaro, yiyunze n’amateka ye. No kuri twe niko bimeze : iyo tugiye kwigisha Ivanjili, tugomba mbere na mbere kurambika uburemere bw’amateka yacu ku birenge bya Nyagasani, tukamuha ibituremereye mu byatubayeho. Abantu biyunze n’amateka yabo nibo bonyine bashobora kujyana Ivanjili ahandi.
Bavandimwe, twibura amizero ! N’ubwo amateka yacu yaba ameze nk’aturemereye, agoye, wenda ndetse asenyuka, buri gihe dufite ubushobozi bwo kuyatura Imana maze tugatangira urugendo rwacu bundi bushya. Imana ni Nyirimpuhwe, ihora idutegereje !
Papa Fransisko.
Iyi nyigisho yahinduwe mu kinyarwanda na Padiri Alexandre Uwizeye.