Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA yahaye umugisha amazu mashya arererwamo abana bafite ubumuga
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Werurwe 2025, Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA yahaye umugisha amazu afashirizwamo abana bafite ubumuga. Ayo mazu aherereye muri Paruwasi ya Karambi, Umurenge wa Kabagali, Akarere ka Ruhango. Uru rugo rwita ku bana bafite ubumuga rwashinzwe n’Ababikira b’aba Pénitentes ba Mutagatifu Faransisiko w’ Asize mu mwaka wa 2011 rukaba rufasha abana 342 barimo 108 bafite ubumuga bw’ingingo muri bo 8 bakaba bafite uburwayi bwihariye bwitwa "Spina bifida". Ubu bumuga buhera mu rutirigongo bugatuma igice cy’amaguru kidakora neza bigatera umwana kutabasha guhagarara no kugendesha amaguru. Kugeza ubu iki kigo gifite ubushobozi bwo kwakira abana 24 babamo ariko ubu ababamo ni 8 abandi bivuza bataha. Ababikira bafasha abana batangaza ko kwita kuri aba bana bisaba ubwitange, urukundo no kwihangana kuko bisaba ko buri kanya bahorana n’umuntu wo kubitaho.
Mu ijambo rye, Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA, Umwepiskopi wa Kabgayi yavuze ko Diyosezi ya Kabgayi ifite gahunda yo kwita ku bafite ubumuga by’umwihariko kandi ikaba yarashyizeho Komisiyo ishinzwe imibereho myiza y’abafite ubumuga.
Kugeza ubu Diyosezi ya Kabgayi ifite ibigo ibigo 4 byita ku bafite ubumuga : HVP Gatagara( muri Paruwasi ya Kigoma), muri Paruwasi ya Kamonyi, Paruwasi ya Kabgayi hafi ya stade ya Muhanga ndetse no muri Paruwasi ya Karambi. Ibyo bigo byose byitabwaho n’Abihayimana. Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA kandi avuga ko Diyosezi ya Kabgayi ifite umushinga wo gushyiraho Ikigo cy’imyidagaduro cy’abafite ubumuga aho bazajya bifatanya n’abandi gukora imyidagaduro inyuranye.
Abana baboneyeho gushyikiriza Umwepiskopi impano yabo.
Umwanditsi : Padiri Jean de Dieu HAGENIMANA