Mu gutangiza ku mugaragaro umwaka mushya w’Iyogezabutumwa, Umwepiskopi yashyizeho inzego 2 nshya : Vicariat épiscopal ishinzwe guhuza ibikorwa by’Iyogezabutumwa, ikaba ishinzwe Padiri Celse Hakuziyaremye ( Uwa mbere ibumoso) ; na Vicariat épiscopal ishinzwe Abapadiri, abaseminari n’abifuza kwinjira mu iseminari, yo ikaba ishinzwe Padiri Sylvère Komezusenge (Uri hagati)
Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 10 Ugushyingo, Diyosezi ya Kabgayi yasoje Umwaka w’iyogezabutumwa wa 2017-2018 ; hanatangizwa ku mugaragaro umwaka mushya wa 2018-2019. Iyi nyandiko igiye kubagezaho byakozwe mu mwaka w’iyogezabutumwa wa 2017-2018 turangije ndetse na gahunda y’umwaka mushya w’iyogezabutumwa dutangiye, ari wo wa 2018-2019 ; nk’uko byatangajwe ku mugaragaro na Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Kabgayi.
UMWAKA W’IYOGEZABUTUMWA 2018-2019
Gusoza umwaka w’Iyogezabutumwa wa 2017-2018
no gutangiza uwa 2018-2019
Kabgayi, kuwa gatandatu, tariki ya 10 Ugushyingo 2018
1. Intangiriro
Basaserdoti, Bihayimana, Bakristu bavandimwe,
Nk’uko tumaze kubimenyera, buri mwaka ku gihe gikwiye muri aya matariki, tugira umunsi wo gusoza umwaka w’Iyogezabutumwa no gutangiza undi, kandi n’umwaka mushya dutangiye ukagira gahunda izawuranga. Nubwo waba udahabanye cyane n’uwubanziriza, ariko ukagira ingingo yihariye uzibandaho.
Uyu mwaka turimo gusoza, mu rwego rugari rwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, wari Umwaka udasanzwe w’Ubwiyunge. Murabyibuka kandi mwabigizemo uruhare rukomeye, kuva mu mwaka w’i 2015, Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yashyizeho gahunda y’imyaka itatu y’Iyogezabutumwa ;
– 2015-2016 : Umwaka w’Impuhwe z’Imana
– 2016-2017 : Umwaka w’Ubusaserdoti wahuzaga na Yubile y’imyaka 100
y’Ubusaserdoti bwahawe abana b’abanyarwanda bwa mbere
– 2017-2018 : Umwaka udasanwe w’Ubwiyunge.
Buri mwaka wagize ibikorwa byihariye byawuranze. Mu gihe tugitegereje ubutumwa bwihariye bw’Inama y’Abepiskopi mu gusoza iyi myaka twihaye, ndangira ngo hano nibande ku byo twakoze uyu mwaka urimo gushira, kandi dufate n’ingamba z’ibyo tuzakora uyu mwaka dutangiye.
2. Incamake y’Umwaka turangije : Umwaka udasanzwe w’Ubwiyunge
Nk’uko twabivugaga haruguru, umwaka udasanzwe w’Ubwiyunge waje ushingira kuri ibiri yawubanjirije mu rwego rw’Iyogezabutumwa rya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Nk’uko mubyibuka kandi, dufite ingingo esheshatu z’ingenzi twahisemo nk’inkingi dushingiraho Iyogezabutumwa rivuguruye, ari zo :
1- Ubuzima bw’Abapadiri n’ubutumwa bwabo ;
2- Imiryangoremezo nk’iyogezabutumwa ryegera abo rigenewe ;
3- Ingo z’abashakanye (Umuryango) n’Uburezi bw’abana ;
4- Iyogezabutumwa rivuguruye ryendeye ku nzego zinyuranye z’ubuyobozi ;
5- Kwibeshaho kw’amaparuwasi n’ibikorwa bishyigikira Iyogezabutumwa mu nzego zinyuranye za Diyosezi na Paruwasi ;
6- Liturjiya, aho imihango ya liturjiya n’amakorari bifasha ikoraniro gusingiza Imana no kunoza ingamba z’imibereho ya gikristu.
Ibyo dukoze byose mu ngamba za buri mwaka w’Iyogezabutumwa rivuguruye, bishingira iteka kuri izi ngingo uko ari esheshatu.
3. Ibyakozwe mu mwaka udasanzwe w’Ubwiyunge
a) Ku rwego rw’Abasaserdoti :
– Abapadiri ni urwego dushingiraho imirimo inyuranye y’Iyogezabutumwa rivuguruye. Twifuje rero ko umwaka udasanzwe w’Ubwiyunge waba koko n’Umwaka w’abapadiri mu kunoza imibereho yabo n’imibanire myiza ; ari na byo biha imbaraga n’isura nziza ubutumwa basohoza kubo bashinzwe. Umwaka w’Ubusaserdoti twari turangije wadutije imbaraga mu myumvire no mu mikorere. Mu myanzuro yawo harimo ingingo ebyiri zadufashije mu mwaka w’ubwiyunge ; imibanire yacu n’Imana mu isengesho, na mugenzi wacu n’Umwepiskopi wacu mu gusohoza ubutumwa, n’imibanire yacu n’abakristu dushinzwe. Hanyuma n’imibereho bwite y’umupadiri nk’umuhamya wa Kristu Yezu, Umushumba mwiza.
– Mu mezi ya Mutarama na Gashyantare, Umwepiskopi yasuye buri doyenné, bavugana uko bategura ibiganiro n’imyihererero bizafasha abapadiri mu nzira y’ubwiyunge. Hakozwe ibibazo bizagibwaho impaka hagati y’abapadiri mu maparuwasi no mu rwego rwa za doyennés. Imyanzuro ikazazanwa mu nama rusange y’abapadiri (Inama ya Presbyterium).
– Kuva tariki ya 7 kugera kuya 9 Kamena 2018, habaye ihugurwa ry’abapadiri ryamaze iminsi itatu, rirangwa n’inyigisho yatanzwe na Padiri Fabien RWAKAREKE wa Diyosezi ya Nyundo, ku nsanganyamatsiko y’Ubukristu butubyarira ubuvandimwe ; dukurikira kandi ikiganiro cya Padiri Jérôme MASINZO wa Diyosezi ya Butare, ku nsanganyamatsiko igira iti “Twikebuke nk’abasaserdoti muri uyu mwaka udasanzwe w’ubwiyunge”. Muri aya mahugurwa, habayemo gushyira hamwe ibisubizo byavuye muri za doyennés ku bibazo byizweho. Imyanzuro yavuyemo iri mu biganza by’itsinda rizaduha inyandiko ikubiyemo imigambi twihaye. Iri hugurwa ryashojwe n’urugendo nyobokamana rwakorewe mu Ruhango ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe, aho n’abakristu bari bararitswe mu kwifatanya n’abapadiri babo. Hatangiwe inyigisho ku bwiyunge, Isakaramentu rya Penetensiya n’Igitambo cy’Ukaristiya ; byose bigamije guhamya urugendo rw’Ubwiyunge.
– Mu kwezi kwa Kanama, kuva tariki ya 5 kugera kuya 25, habaye imyiherero y’Abapadiri ku nsanganyamatsiko yitwa “Purification de la mémoire”, ari byo kuvuga ngo wendeye ku mateka mabi twanyuzemo nk’abanyarwanda, ni gute wakira ibikomere kandi ugakiza n’abandi nk’umupadiri ?
Imyanzuro yuzuye ku byakozwe, iri imbere ku matariki ya 25 Ugushyingo ku munsi mukuru wa Kristu Umwami, mu rwego rwa za diyosezi ; no kuwa 28 Ugushyingo mu rwego rw’Igihugu, bikazabera i Kibeho ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho.
b) Ibyakozwe ku rwego rw’Abakristu :
– Habanje ko abapadiri mu maparuwasi anyuranye bakoze igikorwa cyo kwumva aho urugendo rw’Ubwiyunge rugeze, nyuma y’imyaka 24 habaye jenoside yakorewe abatutsi n’urugamba rwo kuyihagarika. Babonye ko nubwo hakiriho ibikomere by’amarorerwa ya jenoside yakorewe abatutsi, ariko nta bagipfa ubwoko. Gusa hari akanyamunabi katajya kabura ku bananiwe kwigobotora ububabare bw’amateka mabi babayemo, kagaruka igihe cyo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi, cyangwa cyo kwishyuza abasahuye iby’abandi.
Ahubwo basanze ibibazo bibangamiye ubwiyunge ari ibibazo by’ingo z’abashakanye batabanye neza ; ibyo bikagira ingaruka ku mikurire no ku mirerere y’abana.
Birumvikana ko hari ingamba n’amahugurwa bigenda bitangwa mu kunoza urugendo rw’ubwiyunge.
– Kuva tariki ya 5 kugeza kuya 7 Mutarama 2018, habaye amahugurwa yateguwe na “Fraternité de la Nouvelle Evangélisation pour le réveil de la foi et la guérison des blessures” ni ukuvuga Umuryango wa kivandimwe ugamije Iyogezabutumwa rivuguruye mu guhamya Ukwemera no kuvura ibikomere. Aya mahugurwa yafashije benshi kwumva ibikomere abantu batwaye, ndetse n’inzira yo kubikira mu rugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge.
– Kuva ku itariki ya 2 kugera ku ya 6 Mata 2018, habaye amahugurwa ku byiciro bibiri by’abakateshisti n’abayobozi b’amasantarari n’imihimbazo. Aya mahugurwa yageze ku bahuguwe 725 mu rwego rwa Diyosezi yose. Ni intumwa zikomeye mu rugendo rw’Ubwiyunge turimo.
– Icyumweru cy’uburezi gatolika cyashojwe mu maparuwasi kuwa 8 Kamena 2018 no kuwa 15 Kamena 2018 ku rwego rwa Diyosezi, cyaranzwe no kuzirikana Umwaka udasanzwe w’Ubwiyunge. Abana bakora amarushanwa atandukanye agaragaza amatwara y’ubwiyunge. Insanganyamatsiko yacyo yari : “Ishuli ryacu niribe igicumbi cy’urukundo n’imibanire myiza”.
– Ku itariki ya 9 Kamena 2018, abakristu ba Diyosezi ya Kabgayi bifatanyije n’abasaserdoti mu rugendo nyobokamana rugamije Ubwiyunge ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango. Basangiye inyigisho ku bwiyunge, Isakramentu rya Penetensiya n’Igitambo cy’Ukaristiya.
– Habaye kandi, mu matsinda anyuranye y’abasenga no mu Miryango ya Agisiyo Gatolika, inyigisho ku bwiyunge, imyiherero n’ingendo nyobokamana.
– Kuva kuwa 30 Nyakanga kugeza tariki ya 1 Kanama 2018, abakateshisti ba Paruwasi ya Kabgayi bakoze urugendo nyobokamana i Namugongo, aho abamaritiri b’i Bugande bibukwa.
– Kuva tariki ya 15 kugera kuya 18 Ukwakira no kuva tariki 29 Ukwakira kugera ku ya 1 Ugushyingo 2018, habayeho amahugurwa y’abakateshisti mu byiciro bibiri, bagera ku 128.
Ibi byose, ari ibyakozwe mu bapadiri no ku bagize inzego za Kiliziya mu rwego rw’abalayiki, byari bigamije kugenda bikagera mu miryangoremezo no mu ngo z’Abashakanye ndetse no mu Miryango ya Agisiyo Gatolika. Imbere haracyari gushyira hamwe ibyakozwe no gufata ingamba z’ejo hazaza mu rwego rwa Diyosezi. Ni kuri 25 Ugushyingo, ku munsi wa Kristu Umwami mu maparuwasi yose ku rwego rwa Diyosezi yacu, no kuri 28 Ugushyingo 2018 ku Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho ku rwego rwa Kiliziya mu Rwanda.
4. Gahunda y’Iyogezabutumwa mu mwaka mushya dutangiye w’i 2018-2019
Mu gukomeza gahunda y’Iyogezabutumwa rivuguruye, ingingo esheshatu twavuze haruguru ntizizaburamo, kuko tuzisangamo inkingi twakubakiraho ubukristu buhamye.
Niyo mpamvu kugira ngo tubashe gukora neza no gukomeza imyanzuro y’imyaka itatu turangije, twashyizeho inzego ebyiri nshya zinyuranye ariko kandi zuzuzanya, ari zo :
– Vicariat épiscopal ishinzwe guhuza ibikorwa by’Iyogezabutumwa muri rusange
– Vicariat épiscopal ishinzwe abasaserdoti n’abaseminari ndetse n’abasaba kwinjira mu iseminari.
Izi Vicariats épiscopaux zombi, tuzitezeho impinduramatwara mu mikorere y’iyogezabutumwa rivuguruye. Turifuza ko mu byo tuzaba dukora byose hakumvikana agaciro k’imiryangoremezo, nk’urwego rwegereye abakristu mu iyogezabutumwa riri hafi y’abarigenewe. Nubwo buri Vicariat ifite inshingano zisobanutse zihariye, ariko kunganirana mu mikorere ni ngombwa no kumvikana kuri za gahunda ziteganyijwe.
Mpereye kuri Vicariat épiscopal ishinzwe urwego rw’abapadiri :
– Harimo kubategurira amahugurwa n’imyiherero haba ku rwego rwa Diyosezi cyangwa se urwa za Doyennés ; kwita ku bibazo bijyanye n’amategeko ya Kiliziya, n’ibireba ubuzima, imibereho n’ubutumwa by’abapadiri. Byumvikane ko Padiri ushinzwe uwo murimo atazawukora wenyine : azagira ikipe yifashisha aho bibaye ngombwa hose uhereye kuri Padiri Chancelier wa Diyosezi.
– Imyiherero n’amahugurwa by’abapadiri ni ho hashingiye imbaraga zo gukora neza iyogezabutumwa rivuguruye. Tugomba rero kubyitaho dukoresheje urwo rwego rushya rugiyeho.
– Kwita ku baseminari bakuru bitegura guhabwa ubupadiri, birasaba ubufatanye hagati ya Vicaire ubishinzwe n’abayobozi ba za Seminari Nkuru, ku ruhande rumwe, n’ubufatanye n’abapadiri mu maparuwasi, ku rundi ruhande. Ibyo bikaba bigamije kugira ngo Fratri abashe kwisanzura mu muhamagaro we no gusobanukirwa neza n’ubutumwa atorerwa.
Ku basaba kwinjira mu iseminari nkuru, hazitabwaho cyane :
– Kureba niba ubisaba mu mibereho ye yaragaragaje ubukristu ntangarugero
– Kureba niba ubisaba afite ubumenyi buhagije buzatuma abasha kwiga neza nta nkomyi ;
– Kuba hari abahamya bamuzi neza mu myitwarire ye aho yagiye aba.
– Kuba imyaka y’ubukure afite imwemerera kubasha gukurikirana uburere azahabwa nta mananiza ;
– Kuba ubisaba afite icyemezo cya muganga cyemeza ko nta burwayi bwabangamira umuhamagaro we.
Kuri Vicariat épiscopal ishinzwe guhuza ibikorwa by’iyogezabutumwa :
Ubishinzwe n’ikipe izabimufashamo, cyane cyane abapadiri bakuriye za Doyennés, bazita ku mahugurwa n’imyiherero y’inzego z’abalayiki ziri mu iyogezabutumwa ku buryo bwihariye, nka ba Perezida b’Inama nkuru z’amaparuwasi na komite zayo, abayobozi b’amasantarari, abakateshisti, abakuru b’imiryangoremezo, uhereye ku bahuzabikorwa bayo bagomba kubaho ku rwego rwa buri Paruwasi.
– Kurebera hamwe uburyo abasaserdoti n’inzego z’abalayiki bahora bibutswa ko iyogezabutumwa ryabo rigomba kugenda rikagera mu miryangoremezo, aho bishobotse bakagera no mu ngo z’abashakanye zifite ibibazo byihariye.
– Imiryango ya Agisiyo gatolika n’amakoraniro agenda yiyubaka nk’amakorari, amakipe y’impuhwe n’ayandi ya gikarisimatiki, agomba gufashwa kugira ngo abe koko inking nshya z’iyogezabutumwa rivuguruye.
– Hazitabwa cyane ku nyigisho n’imyigishirize bitegura abana n’abagarukiramana guhabwa amasakaramentu. Nubwo hari abalayiki babategura, Padiri na we akababa hafi ku bimureba no kubafasha kongera ubumenyi.
– Kunoza inyigisho z’abitegura gushyingirwa (inyigisho z’umubano).
– Kwita ku bibazo by’ingo z’abashakanye no gukurikirana uburere bw’abana cyane cyane mu mashuli ni inshingano ikomeye mu iyogezabutumwa rivuguruye tugamije.
5. Ku rwego rw’Abihayimana
Turifuza kongerera imbaraga komisiyo ya Diyosezi y’Abihayimana. Hakabaho komite iyobowe n’umupadiri, akagira abihayimana bamwunganira ; ku munsi nk’uyu bakajya bagira raporo batugezaho na bo y’ibyo bakoze n’ibyo bagamije gukora mu mwaka w’iyogezabutumwa.
6. Hashyizweho urubuga nkoranyambaga rwa Diyosezi ya Kabgayi
Ku bazi gukoresha izi mbuga ni www.diocesekabgayi.org , ahasigaye ugakanda ahabigenewe amakuru akisuka. Ni inkingi ikomeye muri gahunda y’iyogezabutumwa rivuguruye. Hagiyeho ikipi y’abantu bane ibishinzwe. Uru rubuga rero ruzajya rufasha abanyakabgayi, muri Diyosezi no hanze yayo, kumenya ibikorerwa iwabo no kujyana n’abandi mu iyogezabutumwa rivuguruye.
7. Mu gusoza :
Bakristu bavandimwe, Bapadiri namwe Bihayimana, n’ababatijwe mwese mugakomezwa dusangiye ubutumwa. Ubw’ibanze ni uguhura kenshi, tugasingiza Imana mu isengesho rikuru ry’Ukaristiya ; aho twumva Ijambo ry’Imana, tugatura Ukarisitiya, tukayisangira, tukahava twambaye isura y’uwo twumvise kandi twahawe, ari we Yezu Kristu. Iri ni ryo banga rikuru ry’iyogezabutumwa rivuguruye. Twese turaritswe kuri iyi nshingano nkuru y’umukristu.
Murabibona ko twashatse kwerekana cyane inzego za gisaserdoti n’iz’abalayiki ziri mu butumwa bw’iyogezabutumwa, nyamara hakenewe inkunga ya buri wese mu rwego arimo. Ibi bizashoboka ari uko begereye imiryangoremezo kandi n’abakristu mwese mukayitabira. Bityo twese tukubaka ubuvandimwe bushingiye ku bukristu, maze ingo z’abashakanye n’uburere bw’abana bacu bikahazamukira.
Nyagasani Yezu nabane namwe.
+ Smaragde MBONYINTEGE
Umushumba wa Kabgayi