ENGLISH 
FRENCH 

DIOCESE DE KABGAYI


UBUTUMWA BWA MUSENYERI BALTHAZAR NTIVUGURUZWA,...


Date de publication
26 décembre 2024
Views  10

UBUTUMWA BWA MUSENYERI BALTHAZAR NTIVUGURUZWA, UMWEPISKOPI WA KABGAYI,
KU MUNSI MUKURU WA NOHELI 2024

“UMWANA YATUVUKIYE” (Iz 9, 5)

INTANGIRIRO

Bakristu bavandimwe, mbifurije mwese Noheli nziza.
Bana mwese, mugire Noheli nziza.
Rubyiruko, mbifurije Noheli nziza.
Babyeyi, nimugire Noheli nziza.
1. Bakristu bavandimwe, iyi Noheli ntisanzwe kuko idusanze mu rugendo rwa Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’Ugucungurwa kwacu na Yubile y’imyaka 125 Inkuru nziza ya Yezu Kristu imaze igeze mu Rwanda. Jambo yigize umuntu abana natwe Abanyarwanda. Mbese natwe twagiriwe ubuntu bugeretse ku bundi. Tubyishimire kandi dushimire Imana.
2. Ku buryo bw’umwihariko, mu rwego rw’iyo Yubile, ku itariki ya 27 Ukuboza 2024 tuzizihiza Yubile y’abana i Kibeho. Ni yo mpamvu mu butumwa bwa Noheli 2024 nabageneye, nahisemo ko tuzirikana byihariye ku bana. Insanganyamatsiko inyigisho yibandaho igira iti “Umwana yatuvukiye” (Iz 9,5).

Kuba Imana yarashatse kutwigaragariza nk’umwana ni ubutumwa bukomeye butwumvisha agaciro ntagereranywa umwana afite mu mugambi wayo n’icyubahiro twese tumugomba. Mu butumwa bwe, Yezu Kristu yagiye agaragaza urukundo afitiye abana ndetse abagira urugero rw’abashaka kwinjira mu Ngoma y’Imana bose. Yezu ati “Nimureke abana bansange, mwibabuza, kuko Ingoma y’Imana ari iy’abameze nka bo. Nuko arabahobera, abasabira umugisha abashyizeho ibiganza” (Mk 10,13-16). Ndifuza rero ko tuzirikana ku buryo Imana yatwigaragarije, nkaboneraho no kwibutsa ko umwana ari impano akaba n’amizero y’isi. Ndasoza nshishikariza abarebwa bose n’uburere n’uburezi gusigasira no kubungabunga ubuzima bw’abana, kuri roho no ku mubiri.

I. IMANA YARIGARAGAJE

3. “Koko ineza y’Imana soko y’umukiro ku bantu bose, yarigaragaje” (Tito 2,11). Iryo jambo “yarigaragaje” rikubiyemo igisobanuro cya Noheli. Mu bihe bya kera, abantu bagiye bavuga Imana mu buryo butandukanye, bakagerageza kwiyumvisha uko imeze mu bitekerezo byabo bya muntu. Ndetse Imana ubwayo yavugishije abantu ku buryo bwinshi (reba Heb 1,1). Ariko hari ikintu cy’agahebuzo cyabaye mu mateka yacu : “Yarigaragaje”. Imana yarigaragaje. Yasohotse mu rumuri rwayo rw’agatangaza, iza kubana natwe. Ni inkuru nziza ku biremwa byose, ni ibyishimo byinshi ku muryango w’abana bayo : Imana yarigaragaje. Ubu noneho nta kwishushanyiriza imana zacu mu bitekerezo, nta kujya gushakisha mu bwenge bwacu uko Imana imeze, kuko yo ubwayo yigaragarije muri Jambo wigize umuntu.

4. Twakwibaza tuti : Ese Imana yigaragaje ite ? Yigaragaje nk’Imana yuje impuhwe, ubuntu n’urukundo, Imana itubabarira, itigera itererana umuntu wayicumuyeho, akajya kure yayo. Yigaragaje nka Emanweli, “Imana turi kumwe” (Mt 1,23). Kwizihiza Noheli ni ukwizihiza ubuntu bw’Imana n’urukundo rwayo (reba Tito 3,4). Kwizihiza Noheli ni ukumva ko Imana ikubwira ko utari wenyine mu bibazo uhura na byo, kuko izina ryayo ari “Imana-turi-kumwe”. Iyi ni inkuru nziza ku bantu bose, by’umwihariko ku batsikamiwe n’ingorane nyinshi, bakaba batekereza ko Imana yabatereranye.

II. UMWANA YATUVUKIYE

5. Ubundi buryo Imana yigararijemo kuri Noheli ni uburyo bufatika dusanga mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi aho agira ati : “ Umwana yatuvukiye, twahawe umuhungu. Ubutegetsi bumuri ku bitugu, ahawe izina : Umujyanama w’agatangaza, Imana idahangarwa, Umubyeyi iteka, Umwami w’amahoro. Hazaba ingoma irambye n’amahoro atagira iherezo” (Iz 9,5-6).

Imana yigaragaje ari Umwana. Ni umwana mu ntege nke ze, ariko kandi Izayi akatubwira ko uwo mwana ari n’Imana idahangarwa. Ni umwana ukeneye ko bamufata mu maboko ariko kandi ni “n’Umubyeyi iteka, akaba n’amahoro atagira iherezo” (Iz 9, 6). Mu kutwigaragariza nk’umwana, Imana yashatse ko tudatinya ubuhangange bwayo, itwereka ko ishaka ko tuyegera, tukayikunda nk’uko dukunda umwana, ishaka ko tuyakira mu mutima wacu no mu maboko yacu nk’uko twakira umwana n’ubwuzu bwinshi. Indi nyigisho ikomeye irimo ni iyo kwiyoroshya no guca bugufi. Muri iyi si yacu hashyirwa imbere ingufu z’imitungo n’iz’amaboko, iz’intwaro kirimbuzi, iz’ubutegetsi n’iz’iterambere mu nzego zinyuranye, Imana Mugenga wa byose yihinduye ubusabusa, yigaragaza ari umwana w’umukene, wavukiye hanze, mu mbeho, mu kirugu iruhande rw’amatungo. Mbega ukwiyoroshya !

6. Mu kutwigaragariza nk’umwana kandi, Imana yashatse kutwereka ko idashaka icyitwa urugomo cyose n’intambara, ko ari Imana ituzaniye ubutumwa bw’amahoro. Muri iki gihe, aho usanga hirya no hino ku isi higanje urugomo n’intambara z’amoko yose, aho amaraso y’inzirakarengane ameneka, Imana ije itugana ari umwana w’amahoro, kumwakira akaba ari ryo banga ry’amahoro arambye atagira nyine iherezo (reba Iz 9,6). Imana yashatse kutwigarariza ityo, nisingizwe mu Ijuru no mu nsi abantu ikunda bahorane amahoro.

III. UMWANA NI IMPANO Y’IMANA

7. Bakristu bavandimwe, mpereye kuri ubwo buryo Imana yatwigararije, nagira ngo tuzirikane ku mwana muri rusange. Nk’uko Umwana watuvukiye ari impano idasanzwe Imana yahaye isi, ni nako umwana wese uvutse aba ari impano Imana ihaye ababyeyi n’umuryango mugari w’abantu. Iyo mpano igatangira kuva umwana asamwe kugeza avutse, ndetse no mu mikurire ye yose.
Eva, nyina w’abantu bose, igihe yibarutse imfura ye yaragize ati “Nungutse umuntu nkesha Uhoraho” (Intg 4,1). Mbere rero y’uko umwana aba uw’ababyeyi, aba ari uw’Imana. Ni yo imuha ubuzima kandi iba imufiteho umugambi. Hanyuma ikamushinga ababyeyi kugira ngo bazamufashe kuzuza umugambi imufiteho. Amagambo Imana yavugiye ku mwana wayo dusanga mu Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi ni na yo ivugira kuri buri mwana uvutse : “Uri umwana wanjye ; ni Jye wakwibyariye uyu munsi […] Nzamubera umubyeyi, na we ambere umwana” (Heb 1,5). Buri mwana rero uvutse atuzanira inseko y’Imana kandi akatwibutsa ko ubuzima ari impano ikomoka ku Mana, impano igomba kwakiranwa urukundo no kubungabungwa igihe cyose.
8. Bikira Mariya yakiriye iyo mpano kuva agisama, arayisigasira kugeza ku ivuka no mu bindi bihe byose. Yafatanyije na Yozefu kubungabunga ubuzima bwa Yezu. Abo babyeyi ni intangarugero mu kwita ku mwana nk’impano y’Imana kuva agisamwa. Byongeye kandi igihe umwana avutse Abamalayika bagiye kubwira abashumba ngo baze kwishimira uwo mwana. Bivuga ko uwo mwana atari impano y’ababyeyi gusa, ahubwo ko ari n’impano y’umuryango wose w’abantu.

9. Abakurambere bacu na bo bari bazi ko umwana ari impano ihawe ababyeyi n’umuryango mugari. Iyo byagaragaraga ko umubyeyi atwite, uwo mwana atwite yarishimirwaga kandi umuryango ukamwitaho kuva akiri mu nda ya nyina, ukanitegura kumwakira igihe avutse. Umubyeyi wabaga utwite yifataga neza kugira ngo asigasire ubuzima bw’uwo mwana ukiri mu nda. Yitaga ku mirire ye myiza, abigirira uwo atwite. Akagira n’imyifatire myiza imurinda indwara, akagira isuku kugira ngo umwana azavuke ari mwiza kandi afite amagara mazima. Iyo umwana yavukaga yishimirwaga na bose, impundu zikavuga. Abaturanyi n’inshuti bazaga kwifatanya n’umuryango wibarutse umwana, bagahemba umubyeyi. Uko kwishimira uwo mushyitsi muhire (umwana) babigaragazaga no mu yindi mihango yakurikiragaho yo gusohora umwana no kumwita izina, ndetse no mu bihe byose yanyuragamo mu mikurire ye.

IV. UMWANA NI AMIZERO

10. Bakristu bavandimwe, igihe Umumalayika abonekeye Yozefu mu nzozi yamubwiye ko Mariya “azabyara umwana akaba ari we uzakiza umuryango we ibyaha byawo” (reba Mt 1,21). No mu kumenyesha abashumba Inkuru nziza y’ivuka rya Yezu, Umumalayika wa Nyagasani yarababwiye ati “ […] mbazaniye inkuru ikomeye cyane, izashimisha umuryango wose. None mu mugi wa Dawudi mwavukishije Umukiza, ari we Kristu Nyagasani” (Lk 2,10-11). Ibyo biratwumvisha ko umwana watuvukiye ari amizero y’umuryango wa Israheli n’amizero y’isi yose kuko ari Umukiza. Aje kudukiza ingoyi y’icyaha n’ibidushikamiye byose. Atuzaniye amizero yo kubaho. Umwana watuvukiye ni we mizero yacu.

11. Uwo mwana watuvukiye, aratwibutsa ko umwana wese uvutse azana amizero mu buzima. Umuryango wungutse umwana, uba ufite amizero adashidikanywaho ko utazazima, amizero y’uko ubuzima bw’umuryango buzakomereza muri uwo mwana uvutse. Usibye ibyo kandi, umwana n’ubwo aba agaragara nk’umunyantege nke ukeneye ko bamwitaho, nyamara yifitemo ububasha bwo guhindura ubuzima n’imibereho y’abo mu muryango. Azana ibyishimo n’umunezero mu muryango iyo byari bitangiye kuyoyoka. Ni ingo zingana iki zari zigiye gusenyuka zigatabarwa n’ivuka ry’umwana ? Ni ingo zingana iki, kubera kwibaruka umwana, zongeye kugarukamo ibyishimo byari byarayoyotse ? Ni ababyeyi bangana iki bahinduriwe ubuzima n’umwana babyaye, bakitwa mama na papa, abandi bakitwa sogokuru na nyogokuru, kandi bagahindura n’uburyo bwo kubaho kubera inshingano umwana uje aba abahaye ? Nta gushidikanya, umwana ni amizero y’umuryango.

12. Umwana kandi ni amizero y’isi kuko abana batavutse inyokomuntu yazima. Ni yo mpamvu ibyemezo byose bibangamira kuvuka kw’abana n’ubuzima bwabo bwiza bishyira isi mu kaga. Umwana ni ikimenyetso cy’uko ejo hazaza heza h’isi yacu hashoboka. Muri iyi si yiganjemo inabi, urugomo, ubugome n’intambara, abana ni bo shingiro ry’isi nshya n’ejo hazaza heza. Inseko y’umwana, indoro ye izira inenge, umutima we usukuye, ibyishimo bye, ibyo byose bituremamo icyizere cy’uko iyi si yacu ishobora guhinduka ikaba nshya kandi nziza. Nta watekereza isi nshya adatekereje ku mwana wavutse. Buri mwana uvutse ni igitangaza kizanira isi amahirwe yo kongera kuba nshya. Kumenya ibyo bituma tubona ko ari ngombwa ko umwana agomba kwitabwaho kurushaho kugira ngo twubake isi nziza. Yezu ubwe yagize abana urugero twebwe abakuru tugomba kwigana kugira ngo tubashe kwinjira mu Ngoma y’Ijuru (reba Mt 19,14).

V. IBIBAZO BIBANGAMIYE UMWANA MURI IKI GIHE

13. Bakristu bavandimwe, ivuka rya Yezu ntiryashimishije abantu bose. Umwami Herodi yashatse kumwicisha, biba ngombwa ko ababyeyi be Mariya na Yozefu bamuhungishiriza mu Misiri. Mu burakari bwinshi, Herodi yicishije abana b’i Betelehemu no ku mirenge iyikikije (reba Mt 2,13-
17). Ibyishimo byo kwizihiza ivuka ry’umwana Yezu kuri iyi Noheli, ntibikwiye kutwibagiza ibibazo bikomeye bibangamiye abana muri iki gihe.

Birababaje kandi biteye agahinda kubona hari abakristu bitabira gahunda zituma abana batavuka nko gukuramo inda ku bushake cyangwa ubundi buryo bwose bubuza ibyara, kabone n’ubwo byaba bishyigikiwe n’amategeko y’abantu ndetse n’imiryango nterankunga. Ibyo bibangamiye umugambi w’Imana kandi bivutsa isi amizero y’ejo hazaza. Mu ibaruwa Abepiskopi gatolika bo mu Rwanda bagejeje ku bakristu mu rwego rwo kwizihiza Yubile y’impurirane ku buryo bukwiye, bamaganiye kure icyaha cyo gukuramo inda kuko ari ukwica umuntu kandi w’inzirakarengane. Kwizihiza ivuka ry’umwana Yezu rero, bijyane no gufata umugambi wo kurinda no gusigasira ubuzima kuva bugisamwa. Pawulo Intumwa adushishikariza kurangwa n’ubushishozi, ntidukurikire ibije byose ngo ni amajyambere cyangwa ibigezweho. Agira ati “Ntimukigane ibihe turimo, ahubwo nimuhinduke, mwivugururemo ibitekerezo, kugira ngo muzajye mumenya neza ugushaka kw’Imana, ikiri cyiza, icyashimisha n’ikiboneye” (Rom 12,2).
Mu bushishozi bwabo, abakurambere bacu baciye umugani ngo “uburere buruta ubuvuke”. Ndashishikariza ababyeyi, abarezi n’izindi nzego zinyuranye kwita ku mibereho y’abana mu byo bakeneye by’ibanze nk’imirire, imyambarire, kwigishwa, isuku n’ibindi. Ikindi abana bakeneye ni urukundo. Kumva ko bakunzwe by’umwihariko n’ababyeyi babo bibafasha gukura neza batuje kandi bisanzuye.

Babyeyi, kwita ku burere bw’abana banyu ni inshingano yanyu y’ibanze. Mwiharira uburere bw’abana banyu abakozi bo mu rugo. Mwibuharira abarimu, Leta cyangwa imiryango nterankunga. Mwirinde amakimbirane mu miryango kuko agira ingaruka mbi mu mikurire y’abana. By’umwahariko, dufatanye n’inzego zinyuranye kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, ari irishingiye ku gitsina, ari ugukoreshwa imirimo ivunanye cyangwa kuvutswa uburenganzira bwo kwiga. Ntibikwiye rwose ko abana barereshwa ikoranabuhanga, aho usanga ababyeyi bamwe barasimbuwe na televiziyo, mudasobwa cyangwa telefone zigendanwa. Ikoranabuhanga rikoreshejwe nabi ryangiza ubwonko bw’abana. bigatuma badakura mu bwenge kandi bakagira ibibazo by’imyitwarire no kutabasha kubana neza n’abandi.

Jambo watuvukiye, we rumuri nyakuri rumurikira umuntu wese uje kuri iyi si (reba Yh 1,5) atumurikire, adufashe kubonera umuti ibibazo byose byugarije isi muri iki gihe, by’umwihariko ibibangamiye abana.

UMUSOZO

14. Bakristu bavandimwe, iyi Noheli twizihije turi mu rugendo rwa Yubile y’impurirane, nitubere umwanya mwiza wo kwivugurura twakira Umwana Yezu mu buzima bwacu. Umwana watuvukiye natubere twese isoko y’Amizero, Ubuvandimwe n’Amahoro. Koko “abamwakiriye bose yabahaye ububasha bwo guhinduka abana b’Imana, abo ni abemera izina rye” (Yh 1,12)
Bana mwese, iyi Noheli ni iyanyu ku buryo bw’umwihariko. Mumenye ko muri abatoni b’Imana kuko yashatse kwigaragariza isi nk’umwana. Namwe rero nimuyikundire, murangwe no kumvira n’ubusabaniramana, kugira ngo mukure nk’Umwana Yezu, wakuraga abyirukana ubwenge, yuzuye ubwitonzi, kandi afite ubutoni ku Mana (reba Lk 2,40).

Babyeyi, mumenye ko ari mwe Imana yahaye inshingano zo kuyirerera. Nimukomere ku burere bw’abana banyu, mubarere mu rukundo, mwita ku byo bakeneye byose, haba ku mubiri no kuri roho. Mugenere umwanya uhagije abana banyu wo kuba muri kumwe na bo, mubaganirize, mubatoze imico myiza ya kimuntu na gikristu. Nimwite ku burere nyobokamana bw’abana banyu mu batoza gusenga, kumva ijambo ry’Imana, guhabwa amasakramentu, kujya mu miryango y’Agisiyo gatolika no mu makoraniro y’abasenga, kandi mubahe urugero rwiza muri byose. “Kora ndebe iruta vuga numve” kandi ngo “uwiba ahetse aba yigisha uri mu mugongo”.

Barezi namwe, iyi Noheli ibibutse uruhare rwanyu mu gufasha abana gukura neza mu bwenge, mu bwitonzi no mu butoni ku Mana. Mufate abana bose nk’abanyu, mubarerane urukundo, mwita cyane cyane ku bafite intege nke mu ishuri kandi mubabere urugero rwiza.

Mwese abarebwa n’uburere n’uburezi bw’abana, Noheli ibibutse gusigasira ubuzima bw’umwana kuva ku isamwa no mu bihe byose by’imikurire ye. Twese dushishikarire kurengera ubuzima bw’umwana, ni we mizero y’igihugu cyacu n’ay’isi yacu.

15. Ndongera kubifuriza mwese, guhera ku bana kugera ku bakuru, Noheli nziza, Noheli y’amahoro, Noheli y’ibyishimo bikomoka ku Mana, Noheli y’amizero. Bikira Mariya, Nyina wa Jambo, Umwamikazi wa Kibeho, adusabire. Mwese mbahaye umugisha.

+Balthazar NTIVUGURUZWA
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi


NOS ADRESSES

  • DIOCESE DE KABGAYI
  • BP 66 Muhanga/Rwanda
  •  +250 787038683
  •  diocesekabgayi.org
  •  [email protected]