ENGLISH 
FRENCH 

DIOCESE DE KABGAYI


Réunion du Presbyterium de Kabgayi avec les autorités civiles du Rwanda


Date de publication
15 février 2023
Views  121

INAMA YAHUJE DIYOSEZI YA KABAGAYI, INTARA Y’AMAJYEPFO, UTURERE TUNE DIYOSEZI YA KABGAYI IKORERAMO MU NTARA Y’AMAJYEPFO NDETSE N’ABAPADIRI BO MURI DIYOSEZI YA KABGAYI.
Ku wa gatatu tariki ya 8 Gashyantare 2023 kuva saa tatu n’igice kugeza saa munani z’amanywa (9h30’-14h00’), i Kabgayi mu cyumba cy’inama cya Hoteli yitiriwe Mutagatifu Andereya hateraniye inama yahuje abasaseridoti bakorera ubutumwa muri Diyosezi ya Kabgayi ndetse n’abayobozi bakuru mu nzego z’ibanze za Leta mu ntara y’Amajyepfo. Iyo nama ikaba yari igamije gusuzuma no kunoza imikoranire ya Kiliziya Gatolika n’abayobozi b’Inzego z’Ibanze za Leta y’u Rwanda haganirwa ku ngingo eshatu ari zo : Imibereho myiza ihagarariwe na Caritas, Uburezi ndetse n’Ubutaka.
Ku ruhande rwa Kiliziya iyo nama ikaba yaritabiriwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi ndetse n’abapadiri bose bakorera muri Diyosezi ya Kabgayi.
Ku ruhande rw’Intara y’Amajyepfo, yari yitabiriwe na Madamu Kayitesi Alice Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo ndetse n’Abayobozi b’Uturere tune Diyosezi ya Kabgayi ikoreramo ubutumwa aritwo : Nyanza, Ruhango, Muhanga na Kamonyi.
Mu ijambo ry’ikaze, Musenyeri Mbonyintege Smaragde yakiriye Nyakubahwa Guverineri w’ Intara y’Amajyepfo Madamu Kayitesi Alice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo ndetse n’abahayobozi b’Uturere twa Nyanza, Ruhango, Muhanga na Kamonyi. Yashimiye kandi ubuyobozi bw’Igihugu cy’u Rwanda uburyo bufatanya na Kiliziya Gatolika.
Madame Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo yashimiye abapadiri ba Diyozesi ya Kabgayi uko bakorana bya hafi n’inzego za Leta cyane cyane inzego z’ibanze.
Nyuma yo kwerekana abashyitsi n’ijambo ry’ikaze ku mpande zombi, abapadiri bahagarariye serivisi zinyuranye bafashe umwanya wo gusobanura imikorere y’ibigo bya Kiliziya bahagarariye no kugaragaza inzitizi bahura na zo mu butumwa bwabo.
CARITAS
Padiri Innocent Mutabazi (Uhagarariye Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi) yashimye imikoranire y’inzego za Leta na Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi mu mishinga myinshi bafatanyamo yo guteza imbere abaturage nk’ubuvuzi, ubuhinzi n’ubworozi ; kubakira abatishoboye, kubungabunga ibidukikije kunoza gahunda ya GIRINKA MUNYARWANDA n’ibindi.
Yagaragaje kandi ibibazo binyuranye bahura na byo aribyo :
1. Ibigo-nderabuzima bifite umubare w’abaganga udahagije ugereranyije n’abaryayi bakeneye serivisi zo kwa muganga.
2. Kuba Leta iha akazi umukozi ariko nyir’ikigo ntahabwe kopi bikaba byateza ikibazo mu kazi no mu micungire y’abakozi muri rusange.
3. Hari ibigo-nderabuzima byubatse aho kugera bigorana bikaba bikwiye kwitabwaho ku buryo bw’umwihariko.
Umuyobozi Mukuru wa Caritas yasabye ko hakubahirizwa ibikubiye mu masezerano Minisiteri y’Ubuzima yasinyanye na Kiliziya kijyanye no gushyiraho ba Omoniye b’amavuriro ubu bikaba bitubahirizwa uko bikwiye.
BIMWE MU BISUBIZO
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga bwavuganye na Minisante na Mifotra ariko abaenshi bari kwemererwa kukorera kuri kontaro muma yo gukora isuzuma ku mikorere yabo mu kazi
Ku kibazo cy’ahari amavuriro ariko kuhagera, ubuyobozi bwagaragaje ko hari ibiri gukorwa ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda kugira ngo abaturage babone serivisi nziza kandi zinoze. Muri byo harimo kuba hari kubaka imihanda no gutunganya isanzweho.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yasobanuye ko icyatumye leta itera imigano ari gahunda yo kubungabunga ibidukikije no gufata ubutaka kandi ntibirenza metero 50.

UBUREZI
Padiri Germain HABIMANA Omoniye w’Amashuri Gatolika na we yashimiye abitabiriye inama imikoranire iri hagati y’ uturere tw’Intara y’Amajyepfo Diyosezi ya Kabgayi ikoreramo ubutumwa.
Padiri Germain HABIMANA Kandi yatangaje ko mu bizamini bya Leta nibura mu bigo bitanu bya mbere haba mu mashuri abanza no mu mashuri yisumbuye haba harimo amashuri ya Diyosezi ya Kabgayi.
N’ubwo bimeze bityo ariko ngo hari ibibazo byagiye bigaragara mu turere tumwe na tumwe aho usanga akarere gashyira abayobozi b’ishuri mu kazi katabivuganyeho na nyir’ishuri.
Ibindi byagarutsweho ni ibijyanye n’imyitwarire y’abarezi bamwe na bamwe aho usanga basiba akazi uko bishakiye cyangwa banakageraho ntibagaragaze umusaruro ukwiye no kuba hari abana bigishwa amasomo y’ikiranabuhanga ariko nta mashanyarazi agera ku mashuri yabo bigatuma batagira ubumenyi buhagije ku masomo bahabwa.
UBUTAKA
Padiri Vincent HABYARIMANA, Ushinzwe gukurikirana imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka bwa Diyosezi ya Kabgayi yatangiye agaragaza akamaro ubutaka bwa Diyosezi bufitiye abanyarwanda harimo no kuba bwubakwaho ibikorwa bigamije inyungu rusange ndetse bugakoreshwa mu bikorwa by’imibereho myiza.
Yagaragaje bimwe mu bibazo Kiliziya ihura na byo kugeza ubu kandi ashimira abayobozi ko hari intambwe irimo guterwa yerekeza mu kubikemura. Muri byo twavuga ibi bikurikira :
1. Kuba hari imiyoboro y’amazi yakozwe na Diyosezi ya Kabgayi igamije ko abaturage babona amazi meza ariko ubu ayo mazi akaba yareguriwe ba rwiyemezamirimo bikarangira bishyuje abaturage ndetse na za paruwasi. Iyo miyoboro iherereye muri Paruwasi ya Muyunzwe, Kanyanza na Ntarabana.
2. Ubutaka bwa Diyosezi bwagiye bwigarurirwa na Leta kandi batamenyesheje Diyosezi.

IMYANZURO YAFATIWE MU NAMA

1. Ku bijyanye n’abakozi, Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’uturere bavuze ko ari ngombwa kureba uko umubare w’abakozi bakorera ku bigo-nderabuzima wongerwa ndetse mbere yo gushyira abayobozi mu bigo bya Kiliziya Gatolika bakabanza kugisha inama Kiliziya kugira ngo hatabaho imikoranire idahwitse.
2. Abahagarariye inzego za Leta bavuze ko hazakorwa ibishoboka byose ngo hongerwe imihanda n’amashanyarazi mu duce tumwe na tumwe tutarageramo amajyambere.
3. Mu burezi, inzego zombi ziyemeje gushiramo imbaraga ku gira ngo hatezwe imbere uburezi n’uburere biboneye kandi harere ubishoboye n’abarerwa bashishikarizwe gushoboka.
4. Mu butaka, ubwanditse kuri Leta bugomba kuyandukurwaho mu buryo bwihuse bukandikwa kuri ba nyirabwo naho ikibazo cy’imiyoboro y’amazi yakozwe na Kiliziya nyuma akegurirwa ba rwiyemezamirimo cyo kikazakomeza kwigwaho n’inzego zibishinzwe.
UMWANDITSI : Padiri HAGENIMANA Jean de Dieu.


NOS ADRESSES

  • DIOCESE DE KABGAYI
  • BP 66 Muhanga/Rwanda
  •  +250 787038683
  •  diocesekabgayi.org
  •  [email protected]