INYIGISHO YA PASIKA
Kabgayi, kuwa 21 Mata 2019
“Natwe rero turi abahamya b’ibyo yakoze” (Intu 10, 39)
1. “Natwe rero turi abahamya b’ibyo yakoze” ni amagambo ya Petero Intumwa ubwo yajyaga kwa Koruneli w’umupagani wari umutumyeho ngo aze amubwire, we n’abe bose, ibya Nyagasani Yezu wazutse mu bapfuye (reba Intu 10, 34-42). Petero Intumwa yavugaga Yezu nk’uwamubonye koko, nk’uwabanye na We bagasangira akabisi n’agahiye, akagendana na We mu nzira y’umusaraba ; ikamugora kuyambukiranya, akagera ubwo yihakana uwo yakundaga atari ukumwanga, ahubwo ari uko yari yarenzwe n’ububabare bw’ibyo yabonaga n’ububasha bw’uwo yari azi.
Bakristu bavandimwe, uyu Petero twumva kwa Koruneli n’i Roma kwa Kayizari aho azarangiriza ubuzima bwe abambwe nka Yezu Kristu ubwe yamamazaga, atubikiye ibanga ry’ubuhamya bukomeye bwa Nyagasani Yezu wazutse mu bapfuye, akiyereka abagore n’abagabo bamunambyeho mu bigeragezo byinshi ( reba Yh 20, 2-4). Yezu uwo ni We twizihiza muri iyi Pasika yacu : “Ni koko Nyagasani Yezu yazutse” (Lk 24, 34). Ni We Kiliziya yacu ishingiyeho. Ni We buri mukristu, ku bwa Batisimu, yahawe m’Ukaristiya imutunze ; ni na We agomba guhora arushaho kwegera no kumenya, yitoza kumva neza Ijambo ry’Imana. Ibyo bikageza aho na we yashobora kumwitangira agirira Imana yamuduhaye, agirira kandi na mugenzi we Imana ubwayo yemeye kwitangira. Ngubwo uburemere buri muri iri jambo rya Petero Intumwa ati “Natwe rero turi abahamya b’ibyo yakoze” (Intu 10, 39). Nk’abakristu, natwe turi abahamya ba Yezu Kristu wazutse.
Turizihiza Pasika twibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
Bakristu bavandimwe,
2. Pasika twizihiza buri mwaka yagiye ihura n’ibihe bikomeye byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi. Uyu mwaka bihuje no kwibuka ku nshuro ya 25. Twakomeje guhuza Pasika y’izuka rya Nyagasani Yezu n’ububabare bw’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi. Cyane kubona jenoside ikorwa n’abitwa abakristu kandi bakayikorera abandi bakristu. Hari ikibazo cyakunze kugaruka ngo “Mana wari uri he igihe abatutsi bicwaga bene aka kageni ?”. Ejobundi kuwa 7 Mata 2019, Umukuru w’igihugu, mu ijambo ryubaka imitima y’abanyarwanda, yatwibukije uyu muvugo umwana w’umukobwa yigeze kuvuga ugakora ku mitima ya benshi mu gihe cyo kwibuka, ngo “Mana wari he igihe ibi byose byabaga ? Wari waradutaye ?” Uwo muvugo ukarangira ugira uti “Ubu rero noneho Mana urahari kandi ntuzongera kuhava”. Imana irahari kandi ntizongera kuhava. Ni amagambo akomeye mu kugaragaza ububabare twaciyemo, ariko kandi akagaragaza n’icyizere dufitiye ejo hazaza. Icyo cyizere, bavandimwe, ni twe tugomba kucyubaka dufatanyije n’Imana mu kwemera kwacu.
Amagambo “Mana wari he ? Ese wari waradutaye ?” y’uyu musizi, ni ikibazo gikomeye mu nzira y’ukwemera. Ushatse kubyumva neza wabyegeranya na ririya jambo rya Yezu ubwo yari abambye ku musaraba, akarangurura ijwi ati “Mana yanjye, Mana yanjye, icyatumye untererana ni iki ?” (Mk 15, 34).
Muri iki gihe Yezu yarimo, amaze gutereranwa na bose, yiyegereje Imana kuko ari yo yonyine yashoboraga kumwumva. Kandi yaramwumvise imuzura mu bapfuye, aba atyo intangiriro y’umukiro w’abantu bose, cyane cyane abababara kurusha abandi. Ni yo mpamvu amanuka abasanga mu bubabare bwabo. Ikindi rero Imana ntiyadutaye, ahubwo nitwe twayitaye, tuyitera umugongo dukora ibyo yanga kurusha ibindi : jenoside nk’amarorerwa yakorewe abatutsi. Ni icyaha kibi kuko ari uguhakana Imana, ukihakana na mugenzi wawe. Murumva rero uburemere bwabyo iyo bikozwe n’umukristu.
Twafashe imyaka itatu yo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi
3. Kiliziya Gatolika mu Rwanda yafashe igihe gihagije cyo kwitegura uku kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi. Usubiye inyuma gato mu 1997-2000, twakoze urugendo rwa Sinodi yagarutse cyane ku irondabwoko ryabaye intandaro yo gukora jenoside. Iyo Sinodi yatinze kuri jenoside nk’icyaha ndengakamere, yibutsa urugendo rwo kumva ukuri ku byabaye, n’ibyiza byo gusaba imbabazi uwo wahemukiye. Havuyemo imyanzuro yadufashije cyane mu rugendo rw’ubwiyunge. Ariko noneho vuba aha twegereje kwibuka ku nshuro ya 25, twihaye indi myaka itatu yateguranywe ubushake kandi ikaba idusigiye ingamba zifatika.
4. Hano iwacu i Kabgayi, nubwo ibyahakorwaga byabaga bikorwa n’ahandi ku buryo buhuje n’igenamigambi ry’Iyogezabutumwa rya buri Diyosezi mu Rwanda :
Umwaka wa 2016 : Wari umwaka wo kuzirikana ku mpuhwe z’Imana, “Mube abanyampuhwe nk’uko So wo mu ijuru ari umunyampuhwe” (Lk 6, 36). Byari ngombwa kwivugururamo ayo matwara nyampuhwe y’imiterere y’Imana yacu yaduhaye Yezu Kristu ho umucunguzi kubera impuhwe zayo ; dore ko jenoside yakorewe abatutsi kuko abantu baburiye abandi impuhwe. Uyu mwaka wavuyemo amakipi y’Impuhwe z’Imana ahoraho, afasha abakristu guhora bazirikana uyu muhamagaro shingiro ry’ubukristu ngo “Mube abanyampuhwe nk’uko So wo mu ijuru ari umunyampuhwe” (Lk 6, 36).
Umwaka wa 2017 wahuje na Yubile y’imyaka 100 y’ubusaseridoti mu banyarwanda ba mbere. Mu byakozwe bitandukanye, hari agatabo karimo umurage w’aho abasaserdoti, abakristu n’Umwepiskopi wabo twapfukamye imbere ya Altari, tukazirikana ibyabaye muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, tugasaba imbabazi kubera abakristu bacu n’abasaseridoti bamwe batitwaye neza mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi. (Reba “Umuhango wo gushimira Imana no gusaba imbabazi mu rugendo rwa Yubile y’imyaka 100 y’ubusaserdoti mu Rwanda, Kabgayi, 16 Nyakanga 2016”).
Umwaka wa 2018 : Umwaka udasanzwe w’ubwiyunge. Uyu mwaka, nubwo twabaga turi kumwe n’abakristu bacu, ariko abasaserdoti bawugize uwabo. Basuzumana ubwitonzi aho urugendo rw’inzira y’ubwiyunge rugeze, ndetse natwe ubwacu, hagati yacu, dufata ingamba zijyanye n’imibanire yacu nk’abasaseridoti, noneho n’uburyo dukorera hamwe Iyogezabutumwa rivuguruye kandi rishyize imbere kunga abo dushinzwe. Hakozwe imyanzuro yongera kunoza no kugaragaza isura y’umupadiri nk’umuhamya wa Kristu Umushumba mwiza n’umugabuzi w’impuhwe z’Imana, ubereyeho kunga abantu n’Imana no kunga abantu hagati yabo. Iyo myanzuro ikubiye mu gatabo twise “Nyagasani, ngira umugabuzi w’amahoro yawe, Kabgayi, Ugushyingo 2018”. Kuri ibyo rero, wongereho n’ibyo twasangiye n’andi madiyosezi mu butumwa bw’Abepiskopi bwatanzwe mu bihe binyuranye.
Ubutumwa Inama y’Abepiskopi yasohoye ku ya 7 mata 2019 bwari bugamije mbere na mbere kunoza urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge twumva ari ngombwa nyuma y’amarorerwa ya jenoside yakorewe abatutsi. Harimo ingingo itaranyuze bose mu baryumvise kubera ibihe twarimo. Nibyo koko, hariho ibitarajya mu buryo, hakaba kandi n’abagikurura ingengabitekerezo n’abatemera ibyo bakoze. Birababaje : twabisabiye imbabazi abo byababaje.
Ukuri, ubutabera n’impuhwe nk’inkingi eshatu z’ubwiyunge
Bakristu nkunda,
5. Pasika ya Nyagasani Yezu Kristu ni iyacu bwite. Nitubere buri gihe umwanya wo kunoza ubukristu bwacu, bwe kutubera ubucibwe n’umuvumo kubera gukora ibitajyanye nabwo ; ahubwo butubere inzira y’umugisha, amahoro n’ineza bishinze imizi mu mitima yacu, n’aho isi turimo yaba ibikora cyangwa ibyumva ukundi. Ni yo mpamvu numva nagaruka kuri aya magambo uko ari atatu : “ukuri, ubutabera n’impuhwe” nk’inkingi eshatu ndatana z’ubwiyunge bunoze kandi burambye.
Ukuri : Kumenya no kuvuga ukuri ku byabaye biracyasaba urugendo. Amarangamutima n’ingengabitekerezo ya jenoside biracyafite icyicaro mu mitima ya bamwe, nubwo urugendo rwakozwe ari rurerure. Ubu Imana irahari ntizongera kuhava, iramutse ihavuye nitwe twaba tuyiteye umugongo mu mikorere n’imyumvire mibi byacu. Inkiko gacaca zakoze umurimo abantu badakwiye kwibagirwa, mu kugaragaza ukuri kuri jenoside yakorewe abatutsi. Ukuri ku byabaye ni ko kuduhuza. Kwubakira umubano wacu ku kuri ni inkingi ikomeye y’ubwiyunge.
Ubutabera : Guhana uwahemutse ni umuti ugomba kunyobwa mu marorerwa ya jenoside yakorewe abatutsi. Ntibivura uwahemukiwe gusa, ntibinavura uwahemutse gusa : ahubwo bivura abantu bose iyo nabi yakozeho. Turi abantu mu bandi, ubutabera ni ngombwa, uwagize nabi akabiryozwa. Kandi burya n’Imana, biratinda ntibihera, ihana umugizi wa nabi. Iyo aticuza ho biba ari ubucibwe, yakwicuza abikuye ku mutima bikamubyarira umugisha. Ubutabera rero ni inkingi ya kabiri y’ubwiyunge ifitiye bose akamaro. Ngo “iyo udahannye umugiranabi, ntamenya ubutabera icyo aricyo…ntabone ikuzo ry’Uhoraho” (reba Izayi 26, 10).
Impuhwe rero nk’inkingi mwikorezi y’ubwiyunge, mbere na mbere ni ibanga ry’Imana ubwayo, ikarihishurira abemeye kuyisunga. Kubabarira, ari byo biranga impuhwe, bijyana iteka no kumenya gusaba imbabazi no gushishikarira kuzitanga. Mu rugendo rw’ubwiyunge twakoze, twagiye dushishikariza abantu gusaba imbabazi ku bahemutse no gutanga imbabazi ku bahemukiwe. Uyu mugambi mwiza ubwawo uzitirwa n’ububabare abantu bagitwaye. Nubwo ntawe ugomba guhatirwa gusaba imbabazi iyo yagize nabi, ariko twemera ko kubimushishikariza bimworohereza ububabare atwaye.
Kuvuga gutanga imbabazi ku bantu bagifite ibikomere kandi babona ubutabera butubahirizwa uko babyiteze, ndetse n’aho bwubahirijwe hakiri abatemera ukuri ku bibi bakoze, biragorana. Kiliziya Gatolika ibyo byose irabyumva, irabibona, ariko mu isengesho rya Mutagatitu Fransisko wa Asizi ryaduherekeje muri uru rugendo rw’ubwiyunge, twavuze kenshi ngo : “Nyagasani ngira umugabuzi w’amahoro yawe, ahari urwango mpashyire urukundo, ahari amacakubiri mpashyire ubumwe, ahari ukuyoba mpashyire ukuri, ahari icuraburindi mpashyire urumuri…” Mu nshingano zayo, igomba guhamagarira abagizi ba nabi kumva ukuri kw’inabi bakoze bakabisabira imbabazi, ari na ko twegera abafite ibikomere by’inabi bagiriwe, tubafasha kumva ko kwihangana no kubabarira nabyo biri mu byaborohereza ububabare ; bigatuma kubaho no kubana bishoboka. Izi nkingi uko ari eshatu tuzigenderaho twubaka Kiliziya n’igihugu cyunze ubumwe. Imishyirire mu bikorwa yabyo niyo igenda isaba ubushishozi, kugira ngo humvikane neza ikigamijwe mbere ya byose.
Duharanire ko imiryangoremezo iba aho duhamya ukwemera kwacu
6. Ibi byose, bakristu bavandimwe, bitugarura kw’ibanga rya Pasika yacu. Niyo shingiro ry’ukwemera kwacu twibuka buri gihe cyose twumva Ijambo ry’Imana, dutura Igitambo cy’Ukaristiya. Mu Iyogezabutumwa rivuguruye twashyize mu ngenga-mikorere y’uyu mwaka w’Iyogezabutumwa, twiyemeje kongera guha imbaraga imiryangoremezo. Ubukristu butagaragarira mu miryangoremezo buba bufite ireme rito. Turifuza kuvugurura ukwemera kwacu nk’abakristu twendeye ku ngo z’abashakanye mu miryangoremezo. Batisimu wahawe n’Ukaristiya ntagatifu uhabwa, nibikwegereze Kiliziya yawe, uyikunde, ufatanye n’abandi kwiyubaka no kuyubahisha muri iki gihe. Wifasha abayipfobya n’abayituka, egera ahubwo umuryangoremezo wawe urenge uducogocogo tw’akanyamunabi mu baturanyi, uhere aho wiyunga n’umuturanyi wawe maze ukuri, ubutabera n’impuhwe bitangirire hasi, kandi bibe umusingi nyawo twakubakiraho iterambere rirambye. Nuko ubukristu butubyarire ubuvandimwe nyabwo.
7. Sinarangiza ubu butumwa bwa Pasika ntazirikanye ku bana n’urubyiruko bahura n’ibibazo muri ibi bihe. Abana batagira kirera cyangwa abarerwa nabi kubera ubwumvikane buke bw’ababyeyi harimo no gutana kwabo. Bene ibi bifatwe nk’ubugizi bwa nabi : kubona umwana wabyaye yandagaye, se na nyina bahugiye iyo mu twabo. Rubyiruko rw’abahungu n’abakobwa ibihe mukuriramo ubu birakomeye. Izo ngo zatanye zibafiteho ingaruka. Hanyuma ibintu biriho by’urukozasoni byandikwa, bivugwa ndetse binakorwa, amagambo mabi n’imyumvire mibi bikomeretsa imitima, byototera n’imibiri biragenda bikaza umurego. Icyo nabasaba ni ukwimenya no kugira umutima uharanira gukora igitunganye. Cyane cyane mwirinde ubunebwe, ubute, gushaka gukora gusa ibigushimisha kandi ntacyo bikungura, n’ubwigunge mu mibereho. Muharanire kugira umwete ku murimo, ni byo bizabaha amahirwe yo kugira ejo heza.
Bana namwe rubyiruko, mumenye ko Kiliziya yacu n’ababyeyi banyu tubari hafi. Nimukurane ikizere gishyigikiwe n’ubwitange bwanyu mu guharanira gukora icyiza. N’aho waba uhura n’ingorane, ntuzabura ugufasha kwitwara neza : ngo « imfubyi yumvira mu rusaku ».
Bakristu bavandimwe,
8. Ndangije ubu butumwa mbifuriza Pasika nziza ! Dukomeze urugendo rwo kunoza ubwiyunge, tubyumvire mu miryangoremezo, tube abahamya nyabo ba Yezu Kristu ; bigaragarire mu myumvire, mu mikorere no mu mibanire yacu.
Mbaragije Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho, abafashe kubaka amahoro n’imibanire myiza mu ngo zanyu no mu miryangoremezo. Ubukristu butubyarire ubuvandimwe.
Nyagasani Yezu abane namwe.
+Smaragde MBONYINTEGE
Umushumba wa Kabgayi