Kuri iki Cyumweru tariki ya 01 Ukuboza 2024, Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA yifatanyije n’abakristu ba Paruwasi ya Mutagatifu Andereya Gitarama mu birori byo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Andereya, umurinzi w’iyi Paruwasi. Ibyo birori bikaba byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA, Umwepiskopi wa Kabgayi.
MUSENYERI BALTHAZAR NTIVUGURUZWA YASHIMIYE ABAKRISTU B’I GITARAMA UKO BAKOMEJE KWITANGA NGO BAVUGURURE KILIZIYA YABO
Nyuma y’Igitambo cya Misa, Umwepiskopi wa Kabgayi, Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA yatemberejwe mu nyubako ya Kiliziya abakristu bari kuvugurura. Yashimiye uburyo abakristu bakomeje kwitanga ngo bazongere guhurira muri Kiliziya yabo yuzuye kandi ijyanye n’igihe. Yabashishikarije gukomeza gutera intambwe idasubira inyuma kandi bakirinda gutega amatwi ibishobora kubaca intege byose.
GUHIMBAZA ICYUMWERU CYA 1 CYA ADIVENTI BYAHURIRANYE N’UMUNSI WO GUSABIRA AMAHORO N’UBWIYUNGE MU KARERE K’IBIYAGA BIGARI
Mu nyigisho ye ijyanye n’Icyumweru cya 1 cya Adiventi, Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA yashishikarije abakristu kwibuka gusabira amahoro, ubumwe n’ubwiyunge akarere u Rwanda ruherereyemo, Akarere k’Ibiyaga Bigari. Yabibukije ko abakristu badakwiye kwiheba ahubwo bagomba guhorana umutima wuzuye ihumure kuko Kristu ari we mahoro y’abihebye.
Umwepiskopi wa Kabgayi kandi yabasabye gutangira Adiventi bacyeye ku mutima, umutima uhora urangamiye Kristu bizira iherezo.
Nyuma ya Misa no gutemberezwa Kiliziya ya Paruwasi ya Mutagatifu Andereya Gitarama iri kwagurwa, abakristu bidagaduye mu ndirimbo no mu mbyino barangajwe imbere na Padiri Mukuru wabo, Orchestre Lux mundi n’Itorero Umuco iwacu.
Twabibutsa ko iyi Kiliziya ya Paruwasi ya Mutagatifu Andereya Gitarama izuzura itwaye amafaranga arenga miliyoni 300 z’amafaranga y’ u Rwanda(300, 000,000frw) nk’uko twabitangarijwe na Padiri Anatole NIYITANGA, Padiri Mukuru w’iyi paruwasi.
Mutagatifu Andereya Intumwa ni Umutagatifu ugaragaza n’ishyaka no kunyaruka nk’uko tubikesha Ivanjili uko yanditse na Yohani umuwe wa 1. Abafashe amagambo bose basabye abakristu kurangwa n’ubufatanye no kunyaruka mu byiza nka Mutagatifu Andereya bisunze.
Umwanditsi : Padiri Jean de Dieu HAGENIMANA