ENGLISH 
FRENCH 

DIOCESE DE KABGAYI


Message de l’Evêque pour le mois de charité et miséricorde


Date de publication
25 juillet 2018
Views  45

UBUTUMWA BW’UMWEPISKOPI WA KABGAYI BUSHISHIKARIZA ABAKRISTU KWITABIRA UKWEZI KW’URUKUNDO N’IMPUHWE-KANAMA 2018

Insanganyamatsiko : "Ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi, ni njye mwabigiriye" (Mt 25, 40)

Bakristu bavandimwe,

Kwa kwezi kwa munani kwahariwe kugaragariza abababaye urukundo n’impuhwe kwageze. Twongeye kubona umwanya wo kugaragariza Yezu dukunda ko twemera Inkuru Nziza ye idusaba kuba abanyampuhwe nk’uko Data wo mu ijuru ari umunyampuhwe (Lk 6, 36) ; ikadusaba gukundana nk’uko yadukunze (Yh 15, 12) ; kandi ko icyo bazamenyeraho ko turi abe ari uko dukundana (Yh 13, 35).

Mbere na mbere ndashimira umuntu wese witanze mu kwezi k’urukundo n’impuhwe k’umwaka ushize wa 2017, hakaba harabonetse inkunga yose hamwe ingana na miliyoni cumi n’eshanu. Igice kimwe cy’iyi nkunga, cyifashishijwe mu kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye ubwo twizihizaga umunsi mpuzamahanga wa mbere w’umukene washyizweho na Papa Fransisko. Ikindi gice cyahawe abagororwa bo muri Gereza ya Muhanga na Mpanga, nabo bakaba babashimira byimazeyo ko mubazirikana.

Ndashima kandi ko mwatangiye gushyigikira ikigega cya Diyosezi cyo kugoboka abagwiriwe n’ibiza, ikigega cyashyizweho n’abapadiri omoniye ba Caritas mu ma Paruwasi yanyu bafatanyije n’abahagarariye komite za Caritas. Ubu icyo kigega kimaze kugira ubushobozi bungana n’amafaranga miliyoni imwe. Ndasaba ko cyahabwa imbaraga kurushaho, bikaba akamenyero ko icyumweru cyagenewe Caritas mu kwezi kwa gatanu kwa buri mwaka muri buri Paruwasi gifasha mu kongera ubushobozi bw’icyo kigega.

Nk’uko mubizi kandi mu itumba ry’uyu mwaka wa 2018 ibiza byibasiye igihugu cyacu byashegeshe na Diyosezi yacu. Ndashimira Caritas Rwanda yatabaye vuba, igatuma tubasha kubona ubushobozi bukeya twasaranganyije amaparuwasi yose agize Diyosezi ya Kabgayi.

Bakristu bavandimwe,

Muri uku kwezi k’urukundo n’impuhwe kwa 2018, buri wese agire icyo yigomwa mu kugoboka abatishoboye harimo n’ abatari bake bagihangana n’ingaruka zatewe n’ibiza. Mubyo mushobora kwigomwa harimo : amafaranga, imyaka, imyambaro, n’ ibikoresho bitandukanye byagirira akamaro abababaye.

Inkunga yanyu muzayishyikirize abashinzwe Caritas mu miryangoremezo, izakusanywe ku rwego rwa Santarali hanyuma ishyikirizwe Paruwasi bitarenze tariki ya 8 Nzeri nayo iyishyikirize Caritas ya Diyosezi bitarenze tariki ya 15 Nzeri. Byanashoboka kunyuza inkunga yanyu kuri konti ya Caritas Kabgayi nomero 00056-00284857 yo muri Banki ya Kigali.

Mpaye umugisha wa gishumba umuntu wese uzagira icyo yigomwa kugira ngo agirire neza abatishoboye, kandi mbaragije mwese Umwamikazi wa Kibeho.

Bikorewe i Kabgayi, tariki ya 12 Nyakanga 2018

+Smaragde MBONYINTEGE
Umwepiskopi wa Kabgayi


NOS ADRESSES

  • DIOCESE DE KABGAYI
  • BP 66 Muhanga/Rwanda
  •  +250 787038683
  •  diocesekabgayi.org
  •  [email protected]