ENGLISH 
FRENCH 

DIOCESE DE KABGAYI


Message de l’Evêque pour l’Octobre missionnaire 2019 (Kinyarwanda)


Date de publication
1er octobre 2019
Views  116

UKWAKIRA 2019 : UKWEZI KUDASANZWE KW’IYOGEZABUTUMWA KU ISI

Basaserdoti,
Bihayimana,
Bakristu mwese,

Nyirubutungane Papa Fransisko yifuje ko ukwezi k’Ukwakira 2019 kwaba Ukwezi kudasanzwe ko kuzirikana ku bikorwa by’Iyogezabutumwa ku isi hose. Insanganyamatsiko y’uko kwezi igira iti :
« Batisimu itugira intumwa. Kiliziya ya Kristu mu butumwa bwo kogeza Inkuru Nziza ku isi hose ».

Gutangiza uku kwezi bizakorwa ku cyumweru tariki ya 6 Ukwakira 2019 muri buri Paruwasi. Uwo munsi, mu nyigisho no mu masengesho yacu, tuzazirikana cyane ku gaciro k’iyogezabutumwa muri Kiliziya n’uruhare buri mukristu ahamagarirwa kugira ngo Ivanjiri ya Kristu ishinge imizi iwacu, ndetse igere mu mahanga yose y’isi. Ku cyumweru tariki ya 20 Ukwakira 2019, ni bwo hazahimbazwa Igitambo cy’Ukaristiya cyo gusabira Iyogezabutumwa ku isi. Tuzazirikana ubutumwa Papa Fransisko yageneye uwo munsi.

Abakristu twese dusabwe kuzahimbaza uko kwezi kudasanzwe kw’Iyogezabutumwa : dusenga, twumva Ijambo ry’Imana, tuzirikana insanganyamatsiko yagenewe uwo munsi ndetse n’ingero nziza z’abitangiye iyogezabutumwa ku isi ; kandi tugakusanya inkunga yo gushyigikira ibikorwa bya Papa by’Iyogezabutumwa ku isi.
Mbashimiye uburyo muzabyitabira kandi mbifurije amahoro y’Imana.

+ Smaragde MBONYINTEGE
Umushumba wa Kabgayi


NOS ADRESSES

  • DIOCESE DE KABGAYI
  • BP 66 Muhanga/Rwanda
  •  +250 787038683
  •  diocesekabgayi.org
  •  [email protected]